Ubukungu ,Rwanda:Batangiye bahinga kawa igatunganyirizwa i Mahanga none basigaye bayitunganyiriza iwabo kuri Koperative igacuruzwa ku isi yose
Abahinzi bakawa bagize Koperative Dukundekawa Musasa barishimira ibyo bagezeho mu gihe kigera ku myaka 23 bamaze bateye intambwe idasubira inyuma , aho bamaze kwiyuzuriza inganda zitunganya kawa ndetse bakishimira intera bariho ubu kuko bamaze kugera kurwego rwo kwikarangira kawa ndetse bakayicuruza’.
Ibi nibyatangajwe na Perezida w’uruganda Mubera Celestin m’ukiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuruyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative
yatangaje ko koperative yavutse mu mwaka 2000 igatangizwa n’abahinzi bakawa bagera kuri 300 , ubu bakaba bamaze kugera kubanyamuryango basaga 1.200 bagizwe n’abagore ndetse n’abagabo , bakaba kandi bamaze kwiyubakira inganda zigera kuri enye no kuzongerera ubushobozi harimo urwa : Mbirima , Nkara , Musambira ndetse n’uruganda runini rwa Gatagara ari naho hari icyicaro gikuru.
Perezida wa koperative Celestin Mubera ashimangira ko koperative yageze kuri byinshi mu gihe bamaze bakora
Yongeyeho ko , koperative ikataje mu kurushaho kwiyubaka , byaba kurangiza ibirebana n’iterambere rya Koperative ndetse no gufasha abanyamuryango mu kwiteza imbere umunsi ku munsi
Yakomeje avuga ko muri zo nganda enye bafite harimo urwa Mbirima rwihariye ubushobozi bwo gutunganya ikawa yateguwe ku buryo bw’umwimerere , kuko iba yaritaweho kuva mu ihingwa ryayo ikarindwa imiti na mafumbire biva mu nganda , iyi ikaba izwiho umwihariko wuje umwimerere ntagereranywa kandi igakundwa cyane.
Mubindi yagarutseho bishimira harimo ko kugeza ubu bafite
Isoko ry’umusaruro woherezwa mu mahanga ni soko ryusigaye imbere mu gihugu .
Mubigize umusaruro woherezwa mu mahanga ungana na 95% igice kimwe cy’umusaruro
woherezwa ku isoko ry’Iburayi no , muri Amerika y’Amajyaruguru bafite kandi isoko muri Aziya cyane cyane mu bihugu by’Ubuyapani na Australiya .
Iyi koperative kandi ifite aruganda ni mashini hano mu Rwanda ikaranga kawa
Bafite uruganda rwagaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 200 , rufite umwihariko wo gukaranga kawa ikabasha kugezwa ku isoko yarangije gutunganywa ku buryo budasubirwaho , ibi byagezweho k’ubufatanye n’umufatanyabikorwa USAIDF.
Hari kandi
laboratwari (Laboratory) Mpuzamahanga yifashishwa mu gusogongera kawa hagamijwe kumva umwihariko w’ubwiza bwayo mbere y’uko ihatana n’izindi ku isoko .
Bakorana kandi na kampani zikomeye mu gutunganya kawa nka Burbon Cofee , Rwashoscco ndetse na Rwanda Farmer Coffee Company.
Uretse kuba abanyamuryango bagize koperative Dukundekawa Musasa bazwiho umwihariko w’iki gihingwa cyamaze kwigarurira imitima ya benshi , sibyo gusa kuko banateye indi ntambwe mu bucuruzi buhanitse , kuri ubu bakaba bishimira ko mu bindi bagezeho harimo uruganda rw’amata rwa Ruli , rukaba rugeze ku rwego rwo gutunganya amata y’inshyushyu , ikivugutu kihariye , hakiyongeraho gukora yahurute (Youghat). Iri karagiro rikaba ryaravutse nyuma y’uko koperative yari imaze kugabira abanyamuryango bayigize bagahabwa inka za kijyambere ndetse n’ihene
Muri Dukundekawa kandi hari itsinda Rambagirakawa iri rikaba aritsinda rya bahinzi bakawa ba bagore basaga 253 batangiye mu mwaka wa 2012 nyuma yo kwihuriza hamwe bagahuza imbara n’ibitekerezo , kuri ubu bakaba batunganya kawa y’umwihariko bagurisha hanze y’igihugu aho bafite abafatanya bikorwa batandukanye ,iyi kawa yabo ikaba igera ku isoko yahawe izina rya ‘Angelique Finest Coffee’ aba bagore baka banafite ibindi bikorwa bakora birimo kudoda Uduseke ndetse banakora ibikoresho by’isuku nabyo bifite umwihariko wo kuba bicuruzwa ku i soko ry’Uburayi n’Amerika.
Murekatete Odette Uhagarariye itsinda rya bagore bahinga kawa muri koperative Dukunde kawa Musasa ashimangira ko koperative yageze kuri byinshi muri iyi myaka bamaze bakora , kandi buri munyamuryango mu bayigize akaba ari umuhamya w’ibyo amaze kugeraho abikesha urwego ibyo yaharaniye rugezeho.
Yagize ati “ Urwego koperative imaze kugeraho twese nk’abanyamuryango turabyishimira cyane cyane abagore ukurikije aho twavuye naho tugeze ubu , ndetse n’icyerekezo twihaye mu bikubiye mu ntego tugenderaho”.
Kurubu Koperative idufasha guhabwa amahugurwa mu gutunganya kawa yacu yabagore,ikanadushakira isoko rya kawa yacu ,tugahabwa na gahimbaza musyi uko umwaka utashye
Odette yongeye ko kurubu abanyamuryango bagerwaho n’ibyiza bituruka kumusaruro bakesha imbaraga zabo nko kuba muri ibi bihe bitoroshye Isi n’u Rwanda muri rusange bihanganye n’ingaruka zakuruwe n’icyorezo cya Covid-19 , bagobokwa bakagenerwa byinshi bidufasha kuzamura imibereho yacu , haba mu byerekeye ibiribwa , ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi , hatibagiwe n’ibikoresho bibafasha by’umwihariko mu rwego rwo kwita ku gihingwa cya kawa ko
twihebeye.
Mugwaneza Pacifique.
Mugwaneza Pacifique. Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA),Avuga ko uyu Munsi Mpuzamahanga w’Amakoperative wabanjirijwe n’imurikabikorwa ry’ibikorwa by’amakoperative 60 atandukanye, ryatangiye ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023.
Avuga ko kugeza uyu munsi iyo bagereranyije Abanyarwanda bari mu makoperative n’abatayarimo, ngo basanga abayarimo aribo bagenda barushaho gutera imbere.
Yagize ati”
Igipimo kitugaragariza ko iterambere ryihuse, rirambye rinyura mu Makoperative kuko niho ubuhinzi buri, ubukorikori, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, korora n’ibindi, tukaba tubona Abanyarwanda bayarimo bagenda bava mu byiciro by’ubukene hasi, ndetse bihuta mu iterambere.”
Yasabye abayobozi b’amakoperative gushyira imbere inyungu z’abanyamuryango, aho kureba izabo bwite bagacunga neza ibyo baba bararahiriye kuzuza.
Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative.wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023,
Uyu munsi ku rwego rw’Isi watangiye kwizihizwa mu 1923, naho mu Rwanda wizihizwa bwa mbere mu 2005, ubu akaba ari ku nshuro ya 19 wizihizwa.
By’umwihariko uyu mwaka, uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Amakoperative afasha kwihutisha iterambere rirambye.”
Théoneste Taya by