ADEPR: Ingoma ya Rev Ndayizeye Isaie yubakiye ku kinyoma,itonesha n’icyenewabo biyikuye mu nshingano za Gishumba.
Abakiristu b’itorero ry’ADEPR mu Rwanda baratabaza inzego zitandukanye kuko ingoma ya Ndayizeye Isaie ibakuye mu mwuka wera.Abapasiteri bo muri ADEPR baragira bati”itorero rimaze imyaka isaga mirongo inani ,muriyo myaka yose kuva ryagera mu Rwanda ryari ritekanye buri wese akamenya inshingano ze,ariko ubu hibazwa igitezamo induru zidashira.Ubu rero igitangaje n’uko induru zihora mu nzego z’ubuyobozi bw’ADEPR k’urwego rw’igihugu.Abasesengura bemezako,bavugako n’ubwo mu ngoma zabanjirije iya Ndayizeye Isaie habagamo ibibazo,ariko bitakirwaga nkuko Ndayizeye Isaie abikora.Ingoma ya Ndayizeye Isaie yo bavugako ar’agahomeramunwa cyane ko akora amakosa yanatumye Abapasiteri bamwubahuka bamwe bakamweguza,abandi bakamwita igicibwa.Abazi Bibiliya bavugako ibya Ndayizeye Isaie ari nk’ibya wa muhungu wa Salomo Rehobowamu wanze kumvira Inama y’Abasaza babanaga na se.Uyu yaje kumvira iby’Abasore babyirukanye’kuko bamuhaye Inama yo kubwira rubanda ko se yabakubitisha ibiboko,ariko we ko azabakubitisha sikoropiyo.Aha niho bahera bagereranya ingoma ya Ndayizeye Isaie yakoreye Abapasiteri, Abakiristu n’abakozi bo mu itorero ry’ADEPR abirukana mu nshingano,kubabibamo urwangano n’ibindi nk’ibyo bibi bikomeje gutuma imanza zivuza ubuhuha biganisha mu cyamunara.Bagasoza bagira bati”Mugire amahitamo yo kwihangana ntakundi mwabikora”Iyo bavuze ngo umuntu yinyuzemo cyangwa bati”imvugo ye niyo ngiro “baba bashatse kuvuga ko umuntu uvuga ibitari k’umutima cyangwa adashobora kubahiriza ibyo yavuze muruhame ,kandi akabikora abishaka k’ubw’inyungu zitandukanye.Ndayizeye we yabikoze agamije kwikiza abadashaka ,kuko yinjijemo abashaka.Ibyo Ndayizeye Isaie akorera muri ADEPR ntibikira ibanga kuko ubwe yararyimeneye umunsi Rev Theoneste Ntakirukimana amugira igicibwa.
Iminsi yashize Nazengurutse henshi mugihugu mubakiristu n’Abapasiteri kugirengo dutohoze neza.Abapasiteri bacaga Ndayizeye Isaie ,abandi bamweguza nawe agasubizanya nabo kuko benshi bemezako indangagaciro za gipantekote bazisimbutse bakiyambura ubunyangamugayo.Ubwo twageraga mu karere ka Muhanga ahavugwa ko ari ururembo rwa Nyabisindu ho nasanze biteye isoni.Ubwo twaganiraga n’abakiristu ba Paruwase ya Ruhango batashatse ko amazina yabo yagaragara kubera umutekano wabo, tuganira bgize bati”twe tuzizera Umwami Yesu ariko bamwe mubashumba bakomeje kwitwara nabi.Umwe ati”Nkubu hari umuvugabutumwa witwa Tuyishime David wayoboraga itorero rya Nyarurama rifite ikirombe cy’amabuye yo kubakisha ,ariko akaba yarahashyizwe n’umuyobora Rev Nimuragire Jean Marie Viannry uyobora ururembo rwa Nyabisindu k’ubw’inyungu ze na Ndayizeye Isaie.Bakomeje badutangarizako Tuyishime David yashyiraga Nimuragire Jean Marie Viannry nawe akoherereza abamukuriye nawe,ibi ngo byaje kuzana ikibazo kuko umushumba wa Paruwase atarafite ububasha bwo kubuza Tuyishime David gucukura no gucuruza amabuye.Tuyishime yavuzweho no ku yereza amaturo ariko nta ngaruka byamugizeho,mugihe harabo Nimuragire yirukanye bakaba baragannye inkiko.Amakuru twahawe ngo uwayoboraga Paruwase yaje kugenzura Tuyishime David bituma we n’uwururembo bagirana amakimbirane,kandi mbere yose bar’inshuti.Rugamba ati”inda nini muzime amayira mugihe ADEPR zibatanije”Nkuko abakiristu ba Ruhango babidutangarije ngo ADEPR yo k’urwego rw’igihugu yokejwe igitutu iza guhagarika Tuyishime David.Muri Paruwase ya Ruhango harimo abakozi bakoraga mu mushinga wa compassion birukanywe na Ndayizeye Isaie akorewe urutonde na Nimuragire Jean Marie Viannry.Aba birukanywe badutangarije ko umushumba wiyo Paruwase niwe wakoze ubujura ,nkuko bigaragazwa mu ibaruwa yandikiwe umuyobozi w’umushinga 373 Ngarukizi amusaba ibisobanuro ko uwo mukozi yari yakoze ubufatanyacyaha n’umushumba Habyarimana Thelsphole uyoboye Paruwase ya Ruhango.Aha niho herekana ko ingoma ya Ndayizeye Isaie nabo atonesha nacyerekezo naho umujura asigara hakirukanwa abarengana.Amakuru twahawe nuko ngo Habyarimana Thelsphole yishongoye kubari bamureze ko afitanye ubucuti na Ndayizeye Isaie,kandi we akaba akorera system ntawamukuraho.Umwe ati “Habyarimana Thelsphole yatwibwiriyeko umunsi Ndayizeye Isaie yakoraga ubukwe ni jyewe wamubyaye mu idini bityo rero nzavaho avuyeho.Bikaba byaratumye ubujura bwa Habyarimana Thelsphole butwikirwa ikote rya Ndayizeye Isaie hakarenganywa inzirakarengane.Niba ahari urusengero rw’ADEPR hose hari ibi bikurikira Kirazira”Indangagaciro bikaba bitacyubahirizwa na Ndayizeye Isaie nabo yimitse tuzabigenza gute?ubwo twateguraga iyi nkuru nibarije umuntu uvuga rikijyana .Namubajije nti ADEPR mwemerako arimo ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda?Ansubiza yagize ati”Ibyo turabizi.Nawe ati”Kuki ubimbajije?Nti nuko ADEPR irimo induru ziva ku karengane gakorwa na Ndayizeye Isaie uvugako ahagarariye inyungu za FPR? Ansubiza yagize ati”icyo nicyo kinyoma cye nonese niba aramutse azihagarariye uretseko ngenda mbyumva gutyo kugeza ubwo mu minsi ishize namubajije nkabona ntashaka kuvuga,aramutse ahemukira abanyarwanda,kandi intego z’umuryango FPR arikizira urumva atari inyuma y’umurongo.Twashatse kumenya icyo batekereza ku ngoma ya Ndayizeye Isaie? Ansubiza yagize ati”Kugenzura byimbitse nibyo byiza nyuma nzagusubiza.Ndayizeye Isaie yanze kugira icyo atangaza araruca ararumira.Ubutaha tuzabereka uko yandikiwe ku inyerezwa ry’umutungo nuko yasuzuguye inzego za Leta zitandukanye.Uwagabiye Ndayizeye Isaie ADEPR niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude