Umujyi wa Kigali:Abakoresha igare batwara abagenzi n’imizigo bakomeje gutakambira Imana kuko babuze kirengera.

Icyerekezo cy’u Rwanda k’urubyiruko harimo ingingo nyinshi zaganishaga cyangwa ziganisha ku iterambere ryarwo.Imvugo zitandukanye z’abayobozi bamwe na bamwe zumvikanye cyangwa zumvikana zishishikariza urubyiruko kwihangira umurimo.Aha niho havuye igitekerezo cyangwa ibitekerezo bya rumwe murubyiruko rwakoze amashyirahamwe yo gukoresha igare ngo biteze imbere.Abakoresha igare benshi bari muri babahungu bavukiye mu miryango itishoboye ,baza kubura amahirwe yo kwiga ,har’abananiwe kwiga amashuri abanza bajya kuba ababoyi haba mu ngo zabifite cyangwa amaresitora.Aba bamaze gukura bagana iy’ubunyonzi.Abandi harimo abize amashuri abanza babura uko biga ayisumbuye nabo bagana iy”ubunyonzi.Hariho abize ayisumbuye barangije nabo babura uko biga Kaminuza nabo basanga aho kujya mubiyobyabwenge bagana iy’ubunyonzi.Ubwo twari Nyabugogo hafatwaga amagare bakayapakiza imodoka za polisi benshi mubanyonzi bati”Mana wadutabaye’Twegereye abanyonzi turaganira.ingenzi witwande ukora iki?Nitwa Gasana Paul nkora akazi k’ubunyonzi ntwara imizigo n’abagenzi ku igare.ingenzi watangiye kunyonga ryari?igare wari kuyehe? Gasana Paul natangiye kunyonga 2017 igare narikuye ku ideni ababyeyi banjye nibo babigizemo . ingenzi aka kazi kuva wagatangira wungutsemo iki?wahombeyemo iki? Gasana Paul ngitangira narungutse kuko nishyuye ideni ,ngura amatungo , igihombo cyatangiye kuko Polisi yatangiye kudutwarira amagare.

Abanyonzi bari mugihirahiro (photo ingenzi)

 

Twegereye Habimana Hassan we agira ati”badutwariye amagare ntanicyo badutangarije byadutunguye kandi abayobozi badukanguriye kwihangira umurimo none badukenesheje twabuze aho twabaza akarengane turiho dukorerwa.Twegereye abapolisi bafataga amagare banga kugira icyo batangaza.Umwe waje kwemera ko twavugana yanze ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we,yagize ati”Twahawe amabwiriza yo gufata amagare kandi umupolisi iyo ahawe inshingano arazubahiriza.Abanyonzi nkurikije uko bari barakaye urasanga uru rubyiruko rushobora gukora amakosa atarirwo ahubwo bitewe no kubura kirengera.Abakurikirana ibikorerwa urubyiruko runyoga igare basanga hakwiye impinduka zo korohereza aba bahungu kuko byabarindaga kwishora mungeso mbi cyane nk’ubujura.Isesengura nihagira uzagaragaza icyerekezo cy’uko urubyiruko rukennye rwabaho birenze kunyonga azatange ishusho yahazaza harwo.Mugihe rero bagikomeza gushyira urubyiruko mubushomeri ,kandi ntibababuza kunyonga ngo har’undi murimo babahaye.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *