Intara y’Iburengerazuba:Dr Frank Habineza yasezeranyije abaturage bazamutora b’Akarere ka Karongi ibitaro bigezweho byo kubyariramo.

Kuri uyu wa gatatu 3 Nyakanga 2024 k’umunsi wo kwiyamamaza,Umukandida k’umwanya w’Umukuru w’igihugu w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza ari kumwe n’abakandida Depite bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rutsiro na Karongi,mu ntara y’iburengerazuba.

Dr Frank Habineza yageze mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera ageza imigabo n’imigambi ye n’Ishyaka rye ku baturage yibanda cyane k’ubuzima aho yavuze ko Akarere ka Karongi gafite ikibazo cy’ubucucike bw’aho ababyeyi babyarira kuko usanga ababyaye nabaje kubyara barara ku gitanda kimwe ari babiri avuga ko ,nibamugirira icyizere bakamutora azahita abubakira ibitaro bigezweho kandi binini bizatuma abaje kubyara bisanzura.

Abaturage basezeranyije Dr Frank Habineza kuzamutora.( Photo Ingenzi )

Ati:” Nabyumvise hari abavuze ko mufite ikibazo cyaho ababyeyi babyarira usanga hari ubucucike abaje kubyara,barara kugitanda kimwe ari babiri ibyo ntabwo aribyo umubyeyi ugiye kubyara aba ananiwe acyeneye ubwisanzure ndetse nuwabyaye aba agomba kuruhuka yisanzuye, rero ni mutugirira icyizere mukadutora biriya bitaro bya Kibuye tuzabyubaka kuburyo bugezweho kandi bibe ari binini.Ababyeyi babyare bisanzuye ibyo ntakindi bisaba n’uko kuri 15 muzashyira igukumwe kuri Dr Frank Habineza.Yakomeje ababwira ko nibamutora bazaba batoye iterambere, ubwisanzure, Demukarasi n’ibindi byinshi byiza.”

Nyirandikumana Josiane n’umwe mu babyeyi batuye mu murenge wa Rubengera akaba yarabyariye mu bitaro bya Kibuye avuga ko usanga ababyeyi badafashwe neza kuko batabona uko baruhuka neza bitewe n’ubucucike buri aho babyarira.

Yagize ati:” Jyewe biriya bitaro nibyo nabyariyemo ariko usanga tudafashwe neza umuntu aza kubyara bakabashyira kugitanda kimwe muri babiri kandi namwe muzi ukuntu umubyeyi ugiye kubyara cyangwa uwabyaye uko aba ameze ntabwo biba bikwiye ko atagira ubwisanzure iyo hari n’ubucucike nk’ubwo usanga umwuka ubaye mucye bikaba byakuviramo no kugira ibyago mu gihe uri kubyara.”

Green Party yasabye abaturage ba Akarere ka Karongi na Rutsiro kuzongera guhura babyina itsinzi. ( Photo Ingenzi )

Mugenzi we Irasubiza Kevine we yagize ati:” Kuduha materinite bizatuma tumutora kuko usanga bibabaje kubona umubyeyi yabyaye umwana ufite ikibazo noneho bakamuha umwuka bakabashyira ku gitanda ari babiri kandi n’ababyeyi bariho bigatuma batabona uko baruhuka kandi baba bamaze kubyara abenshi usanga babyimbye ibirenge bitewe no kwicara umwanya mu nini kandi batameze neza rero nimba Green Party yatwijeje ko bizahinduka tuzabatora kugira ibyo bavuze bizajye mu bikorwa.”

Dr Frank Habineza yavuze ko ari inshuti ya bose nibashyira hamwe ntakizabananira. ( Photo Ingenzi )

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida Depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nyakanga 2024 bizakomereza mu karere ka Rwamagana ntagihindutse.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *