Kibyeyi Valence aratabaza asaba kurenganurwa kubera akarengane yakorewe ku mitungo ye
Ihurizo rikomeje kuba ryose kuri Kibyeyi Valence umwe mubashoramali bayishoye mu Rwanda.Ubwo ikigo cya Leta gishinzwe imisoro RRA cyagaragazaga ko umushoramali Kibyeyi Valence har’imisoro atishyuye cyaje kumukurikirana kugeza afunzwe.Ubwo Kibyeyi Valence yafungurwaga hagati ye na RRA habaye ubwumvikane bw’uko hari umusoro agomba kwishyura,ariko nawe agasubizwa imitungo ye yafatiriwe haba iyimukanwa n’itimukanwa.Iyimukanwa harimo amafaranga y’amadorari angana
1,280,000$.RRA gufatira irabyemerewe nk’uko amategeko abigena,ariko ikibazo n’uko amasezerano yo kwikiranura atubahirijwe,ikindi amafaranga ye yakwishyura niryo deni bamushinja
Muraho, Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com
Har’inkuru ivugwa mu kigo muyobora cya RRA y’umugabo w’umucuruzi witwa Kibyeyi Valence mwafatiriye imitungo ye, yaba,iyimukanwa(Amazu atatu n’ikibanza n’itimukanwa(ibitenge bifite agaciro ka 4,300,000,000 namafaranga yari muri banki ya Kigali anagana na 1,280,000$),mugihe hari habayeho ubwumvikane hagati yanyu nawe ko mumusubiza ibyo mwafatiriye,kugeza n’ubu biravugwako ntacyakozwe
Kugeza dukora iyi nkuru ubuyobozi bwa RRA bwari butaradusubiza.Amakuru ava ahizewe arahamyako uyu Kibyeyi Valence imitungo ye atazi irengero ryayo,kandi we afite ubwishyu .Mugihe Leta y’u Rwanda ikangurira abanyamahanga gushora imali mu Rwanda ntibyari bikwiyeko uyu munyamahanga Kibyeyi Valence arenganywa n’abakamurenganuye.
Kimenyi Claude