Ruhago nyarwanda: Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikomeje kubihira abakunzi b’ikipe ya Kiyovu sports.
itsinzwe.ShampiyonaUmupira w’amaguru mu isi ubamo ibyishimo iyo ikipe ukunda yatsinze,ubamo kwihangana iyo wanganyije,ikibabaza niyo ikipe wihebeye itsinzwe.Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2024/2025 igeze k’umukino wa 18.Inkuru yacu iri ku ikipe ya Kiyovu sports duhereye ku bigwi byayiranze kuva 1964 yabatizwa n’uwari Burugumesitiri wa Komine Kiyovu ,ariwe Kabahizi.Kuva yashingwa 1964 kugeza 1973 Repubulika ya kabili yashingwa yarimwe mu makipe afite igitinyiro uhereye ku bakinnyi nka Kamatali wabaye rurangiranwa muriyo myaka,ukongeraho Rutanga,Seburengo n’abandi.Kuva 1976 kugeza 1994 Kiyovu sports yaje kubona Habimana Boneventure maze irakomera,igira abakinnyi nka Bazimya,Sumayire,Rucamumakara Kiki,Kanyarabonye.Kuva 1982 Kiyovu sports yabonye Rutahizamu Muvala Valens waruvuye mugihugu cy’u Burundi yongeramo Tindo Burongo,Mahame,Kanyandekwe Norbert Alias Pilote,Maneno Shaban.Abayovu bajyaga kureba ikipe yabo bizeye gutahana intsinzi.Kuva 1995 kugeza 2015 Kiyovu sports nabwo ibikesheje ubuyobozi bwayo yagize ibigwi bishingiye ku bakinnyi nka Bizagwira Leandre,Njali,Mbuyi Jean Marie n’abavandimwe be.Sibo Abdoul .Nubwo yagiraga abakinnyi beza ikipe y’APR fc ikabatwara badasoje amasezerano nka Eric Nshimiyimana,Bagumaho Hamiss,Mutarambirwa Djabil,Shyaka Jean,Iranzi Jean Claude n’abandi.Shampiyona 2016/2017 yo benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kongeraho abakunzi b’ikipe ya Kiyovu sports ntibazawibagirwa .Ubwo ikipe ya Kiyovu sports yasabwaga gutsinda iya Rayon sports , kugirengo itajya mucyiciro cya kabili ,siko byaje kugenda.Ikipe ya Rayon sports yatsinze iya Kiyovu sports iyimanura mucyiciro cya kabili.Amwe mu makosa yubatswe muri Ferwafa ,yayandi adatuma umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere bashenye ikipe y’Isonga fc .Iyi shampiyona y’u Rwanda yatangiye ikipe ya Kiyovu sports yugarijwe n’ibibazo byinshi bishingiye ku madeni bafitiye abakinnyi birukanywe batishyuwe amafaranga bakoreye.Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryahannye Kiyovu sports kutagura abakinnyi mugihe yananiwe no kwishyura abo yirukanye.Byumvikane neza ntiyaba yarananiwe kwishyura abagiye ,ngo izabashe kwishyura abo iguze.Kiyovu sports yatangiye shampiyona itsindwa kugeza k’umukino yakinnye ikina n’ikipe ya Gasogi United iguma ku manota cumi n’abili k’umikino 18.

Abayovu bati”Mvukiyehe Juvenal atumanuriye ikipe mucyiciro cya kabili .Abandi bayovu bati”nibe na Juvenal n’ubwo ataduhaye igikombe,ariko yaratsindaga tukishima.Kuba Kiyovu sports yarahawe abakinnyi bakiniraga iy’Intare fc nabyo bizigwe neza bitazayongerera ibibazo byayishyira mucyiciro cya gatatu haramutse haruyireze ikirego muri FIFA.Umuyovu k’uwundi bari bizeye intsinzi nayo barayibura.Ninde ufite umuti watuma Kiyovu sports itajya mucyiciro cya kabili?Ninde udafite umuti watuma Kiyovu sports iguma mucyiciro cya mbere? Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bo bati”Kiyovu sports iramanuka mucyiciro cya kabili,kuko amahirwe yagize 2017 ntayagihari.Tubitege amaso kuko hasigaye imikino cumi n’ibili kugirengo shampiyona irangire.
Murenzi Louis