Lionel Sentore yizeje Abanyarwanda igitaramo cy’amateka: ‘Uwangabiye’ uzataha atishimye azasubizwa amafaranga ye.
Umuhanzi w’umunyarwanda ukunze gukorera mu mahanga, Lionel Sentore, yavuze ko yiteguye kwandika amateka mu muziki gakondo nyarwanda binyuze mu gitaramo yise ‘Uwangabiye’, kizabera muri Camp Kigali ku wa 27 Nyakanga 2025. Uyu muhanzi yavuze ko umuntu wese uzakitabira agataha atanyuzwe, azasubizwa amafaranga ye, agaragaza icyizere afite ku musaruro w’icyo gitaramo ntawuzataha atishimye kandi ko ari igitaramo kizaba kirimo udushya twinshi kandi tudasanzwe.
Lionel Sentore mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 25 Nyakanga 2025 yijeje abanyarwanda kuzabaha ibyishimo bidasanzwe.
Ati:“Ndashaka guha abantu ibirenze ibyo bategereje,nizeye ibihangano byanjye kandi nzi ko abitabira bazishima,ariko niba hari utazanyurwa, niteguye kumusubiza amafaranga y’itike yatanze gusa nziko ntawuzataha atishimye kuko harimo udushya twinshi.”
Muri iki gitaramo hazamurikwa Album ye ya mbere yise “Uwangabiye”, iriho indirimbo 12 zirimo iz’urukundo, izivuga ku mateka, ndetse n’ubuzima bwa buri munsi. Lionel yavuze ko iyi Album ari “ivuka bushya” rye nk’umuhanzi, kuko yayikoze igihe kirekire ayitekerezaho byimbitse.
Album ya “Uwangabiye” igizwe n’indirimbo nka,Umukobwa w’abeza,Teta,Urera (yakoranye na Elysee),Mukandori (yakoranye na Angela),Uko bimeze (yakoranye na Mike Kayihura),Urukundo (yakoranye na Boule Mpanya),Ntaramanye, Yanyuzuye umutima, Hobe, Haguruka ugende, n’iyo yitiriye album ye Uwangabiye.
Lionel yavuze ko yise album ye “Uwangabiye” kuko ari indirimbo yihariye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Ati: “indirimbo uwangabiye nayandikiye mu mahanga ntekereza ku Rwanda no ku rukumbuzi. Yamenyekanye cyane mu gihe cy’amatora ya Perezida Paul Kagame, ndetse nabashije kuyiririmba imbere ye na Madamu Jeannette Kagame,ni indirimbo yandemeye amarembo, niyo mpamvu nayiha izina ry’iyi Album.”
Muri iki gitaramo cya ‘Uwangabiye’, Lionel azafatanya n’abandi bahanzi b’abanyarwanda bafite izina rikomeye mu njyana gakondo barimo Jules Sentore, Ruti Joël, n’itorero Ishyaka ry’Intore.
Jules Sentore yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu guteza imbere umuziki gakondo, anagaragaza ko ari ngombwa ko abahanzi b’Abanyarwanda bahabwa umwanya nk’uwo ab’amahanga bahabwa ku masoko y’ubuhanzi.
“Ujya gutera uburezi arabwibanza,niba dushaka abahanzi bacu batere imbere, tugomba kubashyigikira nk’uko ab’amahanga bashyigikirwa,amafaranga atangwa kuri ba bandi bava hanze akwiriye no gusaranganywa ku benegihugu.”
Iki gitaramo cyatumiwemo n’Umuryango w’Umukuru w’Igihugu, gusa ntiharamenyekana niba hari umwe muri bo uzitabira. Lionel yavuze ko kuba indirimbo ‘Uwangabiye’ yarakunzwe cyane n’Abanyarwanda ndetse na Perezida Kagame, ari ikimenyetso cy’uko injyana gakondo igifite imbaraga mu muco nyarwanda.

Itike yo kwinjira muri iki gitaramo igura 10,000 Frw ku muntu ku giti cye, mu gihe ameza y’abantu 8 agurwa hagati ya 200,000 Frw na 500,000 Frw. Lionel yavuze ko amatike yo ku meza arimo kugurwa cyane, ibintu abifata nk’ikimenyetso cy’uko igitaramo kitezwe kuzakundwa cyane n’Abanyarwanda.
Ati: “Album yanjye ni uruvangitirane rw’ubutumwa, indirimbo zubakiye ku mateka yacu n’icyerekezo,sinshidikanya ko uzitabira azataha yanyuzwe,ariko nanone, n’utanyuzwe nditeguye kumusubiza amafaranga ibyo ni icyizere mfitiye iki gitaramo.”
Lionel Sentore yemeza ko igitaramo ‘Uwangabiye’ kitazaba nk’ibisanzwe, ahubwo ari umwanya wo guha agaciro umuco, injyana gakondo, ndetse no kunga Abanyarwanda mu ndirimbo zishingiye ku byo banyuzemo n’icyerekezo cy’igihugu.
By Hadjara Nshimiyimana