Koperative Twongerekawa Coko yahishuye ibanga ry’Ikawa ryatumye igera ku masoko mpuzamahanga
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ikawa no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga, koperative Twongerekawa Coko yo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Coko, ikomeje kuba icyitegererezo. Uyu munsi, ikawa y’iyi koperative ntabwo icuruzwa mu Rwanda gusa, ahubwo igeze no ku masoko mpuzamahanga akomeye arimo Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Amerika, Ubuyapani ndetse no muri Afurika.
Abanyamuryango biyi koperative bavuga ko iyi tsinzi bamaze kugeraho ari urugendo rwubakiye ku guhanga udushya, kwimakaza ubusugire bw’umugore mu buhinzi, no gukorana bya hafi n’umuryango Sustainable Growers uzwi cyane ku izina rya Question Coffee.
Abanyamuryango ba Twongerekawa Coko bavuga ko “ikawa y’abagore” ari kimwe mu byatumye barenga imbibi z’isoko ry’u Rwanda. Uyu mushinga washyizwe imbere n’abagore bafashijwe na Sustainable Growers, bigishwa uburyo bugezweho bwo guhinga, gutunganya no kugurisha ikawa.
Tereza Nyirangwabije, umwe mu banyamuryango, yagize ati:”Nk’abagore, turishimye cyane kubona ikawa dukurikirana kuva mu murima kugeza ku isoko mpuzamahanga igacuruzwa ku izina ry’Agasaro Coffee. Tubikesha kuba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaraduhaye ijambo n’agaciro, tukabona uburyo bwo kwerekana ko natwe dushoboye,Ikawa yacu y’abagore ubu igurishwa ku masoko yo hanze ku giciro kiri hejuru, kubera ko ari umwimerere kandi iba yatunganyijwe neza.”
Muri koperative ubu hagaragara brand yihariye yiswe “Women’s Coffee icuruzwa ku izina ry’ Agasaro Coffee”,ikaba itandukanye n’indi kawa yose itunganywa, ikaba igurishwa ku giciro cyo hejuru mu rwego rwo guteza imbere umugore.
Uburyo bw’ingenzi bwatumye Twongerekawa Coko igera ku isoko mpuzamahanga bavuga ko ari uko bahinga ikawa y’umwimerere (organic coffee).
Nk’uko Mukeshimana Jeannette, umunyamuryango, abisobanura Ati:”Ibanga nta rindi, ni uko ikawa yacu ihingwa kandi igatunganywa mu buryo kamere, hadakoreshejwe imiti cyangwa ifumbire y’inganda. Dukoresha ifumbire y’imborera n’uburyo gakondo bwo kurwanya udukoko. Iyo ikawa ihinzwe gutyo ikagira isuku, iraryoha, ikaba ari nayo ituma abaguzi b’i Burayi n’Amerika bayikunda.”
Ikawa y’umwimerere ni ikawa ikomeje gukundwa cyane ku masoko yo hanze. ku isoko mpuzamahanga,imibare ivuga ko igiciro cy’iyi kawa kiri hejuru ku kigero cya 20% – 30% ugereranyije n’indi kawa isanzwe.
Umuryango Sustainable Growers, binyuze muri Question Coffee, wubatse umusingi ukomeye wo gufasha abagore mu kubongerera ubumenyi mu buhinzi bw’ikawa ndetse ukabafasha no kugeza ikawa yabo ku isoko mpuzamahanga.
Gahima Jimmy, uhagarariye Sustainable Growers, ati:”Dufasha abahinzi kuva batangira guhinga kugeza basaruye. Tubaha imbuto nziza, amahugurwa n’ibikoresho,tukabahuza n’amasoko yo mu Rwanda ndetse no hanze,twibanda cyane mu gushishikariza abahinzi cyane abagaore kwitabira guhinga ikawa kugira ngo ikawa y’umugore ibone isoko kandi igurishwe ku giciro cyiza. Ibi byose ni mu rwego rwo kongerera agaciro ikawa y’u Rwanda by’umwihariko ikawa itunganywa n’abagore.”
Uyu muryango umaze gufasha abarenga 50,000 bagera mu makoperative atandukanye mu gihugu hose, 70% muri bo bakaba ari abagore .

Niyokwizerwa Xavier, ushinzwe umutungo muri koperative, yasobanuye ko ubu bafite abanyamuryango 702 bose bahinga ikawa y’umwimerere ndetse n’uko bagiye bazamuka bakagera ku isoko mpuzamahanga.
Ati: ” Kugeza ubu koperative ikorana n’abahinzi 702 bose bahinga ikawa y’umwimerere nk’uko ari nayo igurishwa ku isoko mpuzamahanga,kugeza ubu koperative ifite ibyiciro bitatu by’ikawa itunganywa ikajyanwa ku isoko,harimo Full washed Coffee ikaba ari ikawa yogeje neza,hakaba iyitwa Honey Coffee ndetse na nature coffee iyi koperative ifite karite ihagije kugeze nubwo yabashije gutsinda amarushanwa y’ikawa ikagera kurwego mpuzamahanga,ubu dufite ubushobozi bwo gutanga cotineri esheshatu ku isoko mpuzamahanga iyo urebye aho yavuye yatangiriye ku ingano itagera no kuri contineri imwe bigaragara ko yamahugurwa no kongera ubushobozi abahinzi kubufatanye na sustainable growers byatumye byongerera umusaruro koperative ndetse n’ubushobozi bwo kugera ku isoko mpuzamahanga.”
Perezida wa Koperative Ati: “Ikawa yacu igeze ku rwego rwo hejuru”
Perezida wa koperative TwongereKawa Coko Habiyakare Silvestre avuga ko kubufatanye na sustainable growers ifasha abari n’abatega rugori mu guhinga ikawa, nabo nka koperative bagira umwihariko wo gukora ikawa y’abagore mu buryo butandukanye n’izindi Kawa kuburyo icuruzwa ku giciro cyo hejuru kumasoko mpuza mahanga mu rwego rwo guteza imbere Umugore.

Habiyakare Silvestre, Perezida wa Twongerekawa Coko, yagize ati:”Ikawa yacu iri hejuru cyane ku buryohe, niyo mpamvu itsinda amarushanwa mpuzamahanga. Igera ku manota 87 kuzamura hejuru mu bipimo by’uburyohe. Ikawa y’abagore tuyitandukanya n’indi, ikagurishwa ku giciro cyo hejuru mu rwego rwo guteza imbere umugore. ubu ducuruza mu Burayi, Amerika na Aziya. Ibi byose tubikesha guhugura abahinzi, kuko uburyohe bw’ikawa butangirira mu murima.”
Perezida wa Koperative avuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu gushyira ikawa ku uruganda bitarenze amasaha umunani nyuma y’isarura, kuko iyo ikawa itindijwe mu murima itakaza uburyohe bwayo.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bikomeye ku Rwanda.Uyu munsi, ikawa igize 26% by’amadevize yinjira mu gihugu.Muri 2024, u Rwanda rwohereje hanze tonnes zirenga 17,000 z’ikawa, zinjiza asaga $105 miliyoni.
Twongerekawa Coko iri mu makoperative yihariye agaragaza uburyo guteza imbere abagore bishobora gufasha igihugu kongera amadovize no guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi.
Twongerekawa Coko ifite Abanyamuryango 702, yohereza umusaruro w’ikawa hanze ungana na kontineri 6 / umwaka (2025), ugereranyije na 1 (2018),Ibyiciro by’Ikawa: Full Washed, Honey, Natural, iyi koperative icuruza ikawa ku Amasoko ya UK, Germany, Netherlands, USA, Japan, Rwanda.
By Hadjara NSHIMIYIMANA