Abibumbiye mu ihuriro Rwanda leather association bateza imbere ibikomoka ku mpu batoye Kamayirese Jean D’amour .
Isi yose yemera,yemeza ko kuyobora utowe n’abuyobora ubugiriwe icyizere bigashimangira Demokarasi.Tariki 4 Ugushyingo 2025 n’ibwo abanyamuryango ba Rwanda leather association bitoreye Kamayirese Jean D’amour ababera Perezida mugihe cya Manda y’imyaka itanu.Buri rwego rwose rwa Rwanda leather association rwatorewe abayobozi.Umunyamuryango wa Rwanda leather association yishimiyeko bitoreye Perezida wabo ariwe Kamayirese Jean D’amour.Imyaka yashize mu ihuriro ryabakora ibikomoka ku mpu higeze kubamo ibipande byari bihanganye,ariko PSF isoza bose ibahurije muri Rwanda leather association.Imigabo n’imigambi ya Kamayirese Jean D’amour amaze gutorerwa kuba Perezida wa Rwanda leather association ni miremire cyane.Aho yagize ati”Twakoze amahugurwa mu ntara zose,twazengurutse dusura abanyamuryango twumva ibibazo byabo tubishakira ibisubizo.Kamayirese Perezida wa Rwanda leather association yakomeje avugako bagiye kuzamura urwego rw’abanyamuryango hibandwa gukora inkweto,amasakoshi ,imikandara bityo hakumirwe ibyatumizwaga mu mahanga.Abakora ibikomoka ku mpu bishimiyeko Kamayirese Jean D’amour yatsinze amatora biyemeza kuzamufasha kugirengo inshingano zizanozwe neza.Rwanda leather association irimo abagabo n’abagore ,irimo urubyiruko ,irimo ingeli zose kandi z’ibitsina byombi.Umwe mubagore bo muri Rwanda leather association aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yagitangarije ko yishimiye ko Kamayirese Jean D’amour atowe akaba abaye Perezida wabo,asoza yagize ati”ndishimye,nshimishijwe n’uko amatora abaye kandi hagatsinda uwo nifuzaga”Ku Kabusunzu twaje tuziko dutora,nyuma dutungurwa n’uko bahagaritse amatora nta mpamvu nimwe batubwiye.

Demokarasi ishimangiwe muri Rwanda leather association hatorwa Perezida wayo Kamayirese Jean D’amour.

Abakora bakanatunganya ibikomoka ku mpu nimwe muhanzwe amaso kugirengo umusaruro ube mwinshi.
Ubwanditsi

