Ruhago nyarwanda:Abakunzi b’ikipe y’Amagaju fc bishimiye ko imodoka bari bategereje izakoreshwa umwaka utaha.
Amagaju fc ikipe y’ubukombe mu makipe y’u Rwanda.Amagaju fc n’iyo kipe igifite izina ry’umwimereri kuva ku ngoma ya Cyami,kugeza muri Repubulika na n’ubu.Icyerekezo cyo mu mupira w’amaguru n’uguhatanira gutwara igikombe cya shampiyona.Ese niba ukunda ikipe y’Amagaju fc uruhare rwawe n’uruhe?
Umupira w’amaguru mu Rwanda kuva watangira gukinwa henshi bagiye bashinga amakipe.Uko amateka abyerekana yerekanako abamisiyoneri Gaturika aribo batangiye gushinga amakipe yakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda, urugero victory yashingiwe muri Astrida,igihe cya Repubulika igahabwa izina rya Komine Mukura ikaba irisazanye.Ibigwi by’ikipe y’Amagaju fc byerekana ko ko ariyo kipe yashinzwe cyangwa yavutse ntaho ihuriye n’abihaye imana aribo bitwaga abamisiyoneri Gaturika.Amagaju fc yavukiye muhitwaga u Bufundu.Ibihe bya Repubulika y’u Rwanda haje kuba Komine Nyamagabe , Perefegitire ya Gikongoro,habaye abategetsi bataretse ngo Amagaju fc ahatane n’andi makipe.

Umwaka 2006 n’ibwo izina Amagaju fc ryagarutse muri Ruhago nyarwanda kugeza n’ubu.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyaganiriye n’abakunzi b’ikipe y’Amagaju fc.Buri wese ukunda ikipe y’Amagaju fc yagize ati “Twe tukimara kumva ko tugiye kubona imodoka ya coaster izajya itwara ikipe yacu Amagaju fc hariho ibirango byayo twishimye.Bagize bati “mu Rwanda nta kipe n’imwe ifite imodoka yayo iyitwara iriho amazina yayo,ariko twe umwaka utaha niwo muhigo.
Ku kibazo cy’uko Amagaju fc yasubira mucyiciro cya 2 ho buri mufana aragira ati”ikipe yacu n’imwe muzibasha guhemba,kandi igahembera ku gihe.Ikindi abakunzi b’ikipe y’Amagaju fc bamagana abakwiza ibihuha ko harimo ibibazo cyane ko hariho ngo abari muri Komite nyobozi bananirwa inshingano bagahita baba abarwanya ikipe mu iterambere rirambye.Twagerageje gushaka abo munzego z’ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju fc kugirengo twumve icyo bavuga ku kibazo cy’imodoka izakoreshwa umwaka utaha, ntabwo twabashije kubabona,umunsi tuzavugana tuzabibagezaho.Imikino isigaye ngo shampiyona irangire birasaba ko ikipe y’Amagaju fc ikoresha imibare myinshi kugirengo igume mucyiciro cya mbere.Ubufatanye buri munzego z’Akarere ka Nyamagabe,Komite nyobozi y’ikipe,abafana ,aba bose bararebwa no guhuriza hamwe . Amakuru yandi n’uko hari abakinnyi bagomba kongererwa amasezerano, abakinnyi bazongerwamwo , abakinnyi bazarekurwa ibyo byose birasaba amafaranga.Ese wowe mukunzi w’ikipe y’Amagaju fc uruhare rwawe n’uruhe?Kuba ikipe y’Amagaju fc idakinira ku kibuga cyayo nabyo byayiteye igihombo.Abashinzwe ibibuga namwe mukore inshingano.
Kimenyi claude.


Rayon sport : Ibihe byayikomeranye