Airtel ikomeje kwesa imihigo
Inzozi zibaye impamo ku banyarwanda bari bafite icyifuzo cyo gutunga moto.None sosiyete mu itumanaho Airtel yeseje imihigo aho imaze gutanga moto ku banyarwanda batandatu.
Akimara gushyikirizwa ibyangombwa byose yazamuye ijwi hejuru ati:nsezeye kubushomeri mbicyesha Airtel,ngiye gukomeza amashuri yange ya kaminuza nta mpungenge mfite kuko ntazabura minerivale n'umuryango wange ukabaho neza.
Uyu witwa Felicien Habiyambere wo mu karere ka Nyabihu akaba yarayegukanye ari uwa gatandatu.Bamwe mu bo twaganiriye badutangarije ko bemeye badashidikanya ko intero ya Airtel ihwanye ni byo bakora umwe muri bo ati<<njye nari umuntu udapfa kwemera amagambo abafite amasosiyete y’itimanaho bakunda kuvuga ariko maze kwemera ibyo Airtel ivuga ko ari ukuri kuko uyu Felecien watsindiye moto ndamuzi neza nibwo yarakirangiza amashuri ye yisumbuye yabikoraga tumuseka none abonye moto ihagaze miliyoni n’ibihumbi maganabiri.>>Abandi nabo bati:<<Byari bikwiye ko n’andi masosiyete ashaka icyateza abakiriya babo imbere nibura bakajya babona aho bakura amafaranga yo kugura ayo mayinite reba nawe umuntu yaba afite moto mu muhanda akabura uko agura amayinite ntabwo byashoboka.Abari bateraniye aho bacicikanye bajya kugura sim card ya Airtel zibana abacuruzi nke kubera ubwinshi bw'abazishakaga
Ubwo tateguraga iyi nkuru twashatse kumenya uko hanze mu banyarwanda bari kumva iyi sosiyete maze tubaza bamwe mu rubyiruko batubwirako ari sosiye yaje izi icyo igiye gukora kandi ko ifite umwihariko wo kwegera abanyarwanda aho ifite ibiciro binogeye buri mu nyarwanda wese kabone niyo yaba ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nawe ntiyibagiranye ashobora guhamagara cyangwa guhamagarwa aho amafaranga 59 gusa ahagije kugirango avugane ni nshuti ze.
Banganiriho Thomas