ADEPR:Pasiteri Sibomna mu maboko yÔÇÖubutabera.
ADEPR bashyize hasi Bibiliya bahitamo inzira y’ubujura n’amacakubili none barangiriye mu maboko y’ubutabera.
ADEPR: Sibomana kuruhande rw' imoso na Usabwimana[Photo archives]
Inkuru ibaye ingenzi:Ingoma y’abafundi b’abahemu ihirimye nka MDR. Sibomana ibi nibyo namubwiye yanga kwemera bukeye muha inzira enye,nazo arazanga musigiriza inzira imwe yo gufungwa none niyo ibaye.
Itorero rya ADEPR rimaze igihe rivugwamo induru zatejwe niyeguzwa rya Rev Usabwimana Samuel washinjwe n’agatsiko ka Tom Rwagasana ibyaha by’ibihimbano kugeza yegujwe nabi.
ADEPR: Sibomana yigize ntibindeba none yafunzwe[Photo archives]
Sibomana akurikiranyweho ibyaha nk’ibyo abandi bafatanije kuzambya ADEPR bakurikiranyweho.Isano ry’ibyaha cyangwa ubufatanyacyaha muri ADEPR bushobora no gufata Nkuranga Aimable kugeza kuri Rurangirwa Emmanuel uyobora ururembo rw’umujyi wa Kigali kuko yavuzweho kunyereza amafaranga igihe yari mu rurembo rw’iburasirazuba,uretseko yahagaritswe na Rev Usabwimana ,nyuma akagarurwa n’ingoma y’abafundi bagenzi be.Undi uvugwa ushobora kuza gutabwa muri yombi ni Kagibwami Tharcisse nawe uyobora ururembo rw’iburengerazuba dore ko we yigeze no gufungirwa icyaha cya jenoside. Sibomana ashijwa kwica amategeko y’itorero aho we na Tom Rwagasana biyise ba Bishop.Miliyari ebyeri na miliyoni Magana atatu niyo arunduye ingoma y’abafundi mu itorero rya ADEPR.Nzahura torero ikwiye gushimirwa kuko ikoze igikorwa cyiza cyane. Sibomana arasabwa kuvugisha ukuri kubyabaye muri ADEPR.
Kimenyi Claude