Ubutinganyi igisasu k’umuco nyarwanda
Umuco wahandi utsembye uw'iwacu ku manywa yihangu! hazakorwa iki ngo umucu wahandi wogutsemba gakondo nyarwanda?shuguri ibaye yagapfe yagapfe iteye urwikekwe Ubutinganyi bubonye icyuho.Inkuru mbi irasakaye ko Ubutinganyi buciye umuco abo bireba bigize bantibindeba.Inkuru zikomeje gucicikana zivuga k'Ubutinganyi,ariko zikagusha ko ari amahano. Imburagihana yaguye mu mahano kuko yabuze gihanura.
Abanyarwanda b'ingeri zitandukanye bakomeje kwibaza niba Ubutinganyi ari igikorwa kibereye u Rwanda?abandi nabo bakibaza ya nteko y'ururimi n'umuco ivuga ntibavuga niba yemera Ubutinganyi?Minisiteri y'umuryango hamwe n'iy'ubutegetsi bw'igihugu bakwiye gusobanurira abanyarwanda niba Ubutinganyi bwemewe? Abasesengura barasanga Leta nidashyiramo ingufu ngo ihashye Ubutinganyi bishobora gufata indi ntera ,maze umuryango nyarwanda ukorama ntagaruriro. Abakurikiranira hafi iby'ubutinganyi mu Rwanda barasanga urubyiruko rubikora ntayindi gahunda rukora iruteza imbere. Ikindi kibazwa ,ese ninde utera inkunga Ubutinganyi haba mu Rwanda cyangwa imahanga?Uburenganzira bwa muntu burahenda.
Ubutinganyi bukorwa mu bwisanzure cyangwa bukorwa rwihishwa?ese mu Rwanda bizemerwa ko Ubutinganyi bukorwa umugabo akarongora undi?ese mu Rwanda bizemerwa ko umugore arongora undi?Ibi bikivugwa mu matamatama habaye guhuza amadini maze amwe atarya iminwa yamagana ubutinganyi. Minisiteri y'umuco na siporo yo ihagaze gute mu kibazo cy'ubutinganyi?Minisiteri y'ubutabera nayo ikwiye kwerekana niba hari itegeko ryicwa ubutinganyi bugakumirwa. Minisiteri y'ubutabera ikwiye kwerekana niba ntategeko ryicwa ubutinganyi bakabureka kumugaragaro.
Ese mu Rwanda hari itegeko ryemerera gusezeranya abahuje ibitsina?ese mu Rwanda bishoboka ko hazatorwa itegeko ryo kwemerera abahuje ibitsina guseserana nk'umugabo n'umugore?n'iki kibyihihe inyuma?ibi bizashyirwa mu itegeko nabyo bitorerwe cyangwa bazabirwanya nkibyica umuco nyarwanda?Ubutinganyi nibwemerwa bizabangamira umuco nyarwanda?Ubutinganyi nibutemerwa ababukorera mu bwihisho bazaba abande?itegeko niryubahirizwe.
Kimenyi Claude