umuturageAbaturage barashinja umuzungu kubambura amafaranga yÔÇÖimiteja bamugemuriraga

Abanyamuryango ba koperative Abakumburwa basaga 400,bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Kajevuba giherereye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bambuwe amafaranga y’umusaruro wabo n’umuzungu witwa Arnaud, bagiranye amasezerano yo kujya abagurira imiteja akayohereza hanze ariko akaba atarabishyuye.

umuturage

Abanyamuryango ba Koperative Abakumburwa, bavuga ko mbere y’uko uyu muzungu aza, bahingaga imiteja n’intoryi mu gishanga cya Kajevuba, bagakuramo umusaruro uhagije ku buryo nta kibazo cy’ibiribwa bajyaga bagira.

Kuri ubu ariko bahombejwe n’uyu muzungu, kuko atabishyura umusaruro wabo bamugemurira.

Nkuko babibwiye TV1 bemeye ko Arnaud afata kimwe cya kabiri cy’igishanga hagakorerwa ubuhinzi bw’imiteja mu buryo bwa kijyambere mu gihe cy’amezi atatu, yakwera akajya abishyura amafaranga 420 ku kilo kimwe, dore ko yababwiraga ko afite isoko ryayo hanze y’ u Rwanda, nyuma yo gupakira umusaruro bavuga ko batazi ingano, yaje kwishyura bamwe muri bo batageze no kuri ½ nabo abishyura amafaranga 150 ku kiro.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Batwerekaga ko bazajya baduha amafaranga 420 ku kilo babanje gukuramo ibyo bashoyemo. Amafaranga ntabwo yigeze aza.”

Undi muhinzi ati “ Habe n’ifaranga na rimwe yampaye, twejeje mu kwezi kwa 4 nibwo umusaruro wacu yawujyanye ubu turi mu kwezi kwa 10 habe n’igiceri cy’amafaranga atanu araduha.”

Nk’uko bakomeza babivuga ngo bahombejwe byinshi n’uyu muzungu , dore ko hari abagurishije inka , kugirango bishyure abahinzi bakoreshaga n’ibindi.

Ikibazo bakibwiye ubuyobozi …

Umuyobozi wa koperative Abakumburwa, Simparingoma Valens, avuga ko ikibazo kibakomereye ari kandi ngo bakigejeje ku nzego zose zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi , ikigo gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga,NAEB , n’inzego z’ibanze zirimo n’akarere ka Gasabo , ariko ngo ntihagire ugira icyo akora kuri iki kibazo.

Yagize ati “Ikibazo cyacu twarakimenyekanishije kugeza ubwo visi meya ushinzwe ubukungu mu karere yigeze kuza dukorana inama.”

‘Abaturage ni bo baturimo amafaranga’

Karimba James, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Arnaud bikorerwa muri iki gishanga cya Kajevuba, avuga ko batambuye aba baturage.

Yagize ati “Twagiranye amasezerano n’abahinzi […]turavuga tuti twebwe tuzajyatubaha imbuto n’ifumbire, nimweza ku musaruro wanyu tuzajya dukuramo ibyo twabahaye. Iyo dufashe ku giciro cya 420, hanyuma tugakuramo ibyo twabahaye, imbuto,ifumbire , imiti abakozi bateraga imiti , dusanga ahubwo ari bo baturimo amafaranga.”

Nsanzabaganwa Epimaque, umukozi wa NAEB,yabwiye TV1 ko azabaha igisubizo kuri iki kibazo nyuma yo gusura iki gishanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *