buruBurkinafaso: Abakoze Coup dÔÇÖEtat bagejejwe mu rukiko

buru

Gen Gilbert Diendere na Djibril Bassole wahoze ari Minisitri w’Ububanyi n’amahanga bagejwej imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri bashinjwa ibyaha bishamikiye kuri Coup d’Etat yapfubye.

Ubwo bagezwa mu rukiko kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Ouagadougou, ubushinjacayaha bwabareze ibyaha byo gushyira mu kaga umutekano w’igihugu, n’ubwicanyi mu gihe cya Leta ya Coup d’Etat yamaze icyumweru kimwe.

Diendere ni we wari uyoboye ingabo zirinda umukuru w’igihugu ari nazo zagize uruhare muri Coup d’Etat.

Nyuma y’ibiganiro n’igitutu cy’amahanga, Diendere yemeye gusubiza ubutegetsi Leta y’inzibacyuho ndetse yemerera no kwishyira mu maboko y’ubuyobozi nyuma yo guhungira muri ambasade ya Vatikani.

Aba bayobozi bombi babaye ibikomerezwa ku ngoma ya Blaise Compaore wakuwe ku butegetsi umwaka ushize n’imyigaragambyo y’abaturage.

Mu gihe cya Coup d’Etat, nibura abantu 11 abandi bagera kuri 271 barakomereka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *