amaziSFH Rwanda yahize kwegereza SurÔÇÖEau abaturage bagacika ku gukoresha amazi mabi

amazi

Umuryango wita ku buzima, Society for Family Health (SFH) Rwanda, kunkunga yaba ny’Amerika inyuriye muri USAID, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ukomeje inzira yo gufasha abaturarwanda gukoresha amazi asukuye bakoresheje Sur’Eau.

 

 

 

Umuyobozi wa SFH Rwanda, Manasseh Gihana Wandera, yatangarije IGIHE ko mu bikorwa bakora birengera ubuzima bw’abaturage harimo no guharanira ko bakoresha amazi asukuye.

Ati “Umuti wa Sur’Eau tugerageza kuwegereza abaturage kugira ngo bakoreshe amazi meza kuko iyo uwuvanze n’amazi wica udukoko tuyarimo bityo uyakoresheje akaba arengeye ubuzima bwe.’’

Yongeyeho ko amazi ari isoko y’ubuzima bityo ko ari ngombwa kubanza kuyatunganya ngo hatagira urwara indwara zituraka kugukoresha amazi mabi.

Mu buryo bwo gukoresha Sur’Eau, yavuze ko umuntu apima umuti wa Sur’Eau wuzuye agapfundikizo k’agacupa (ka Sur’Eau) akawushyira mu ijerekani cyangwa ikindi gikoresho cya litiro 20 z’amazi agacugusa neza mu gihe cy’umunota umwe hanyuma agategereza iminota 30 mbere yo kuyakoresha.

SFH Rwanda, Umuryango udaharanira inyungu ngo ntukwirakwiza iyi miti gusa ahubwo unegera n’abaturage ibasanze aho bari ikabasobanurira n’imikoreshereze ya byo.

Uretse ibikoresho bisukura amazi inatanga ibifasha abantu kwirinda indwara nka SIDA nizindi ndwara.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *