sebarenziPL : ishyamba ryongeye !!!

Abayoboke ba PL bati: PL weee!!! iyo ngutekereje umutwe urameneka nkarara nibaza icyo wacumuye!!!abawe barashize none nabo usigaranye bararebana aya politiki yica demokarasi

Politiki ntigira inkovu koko ,naho ubundi izizgira PL yakwambara umudende mu rugamba rwo kubohoza igihugu.Amakuru ava mu bikuta byizewe yemeza ko PL yahuye n’ikibazo kuko yiciwe abarwanashyaka benshi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hamwe n’ikipe ya Mukura yiciwe abayobozi, abakinnyi ,abakunzi nabandi bakunzi bayo.Ishyaka PL ryari  rifite umuriri  n’umurindi mu ruhando rwo gukuraho ingoma y’igitugu ya MRND.

sebarenzi

                           Sebarenzi nawe yari PL yarahunze

PL ubu iri mu murongo utukura nk’ikipe inaniwe amarushanwa yo mu cyiciro cya mbere ikaba igiye mu cyiciro cya kabili.Imbunda ikaze cyane ubu niyo ikomeje kurashishwa kandi  ishamikiye k’ururimi rurimo amasasu  atyaye cyane yitwa mpemuke ndamuke. ikarangiza igira iti:PL nishaka isenyuke n’ubundi ishyaka nirimwe ninaryo ritugenera imyanya.

mitari                      Mitari yahisemo kwicecekera nawe yari PL

Ninde uzahabwa PL?ninde watanze amakuru y’ukuri ngo ayihabwe?Niba inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda zireba icyerekezo cya politiki ntizizatume ishyaka PL risenyuka kuko bizaboneka ko harimo ikibazo kitazabonerwa umuti?Mukamurangwa  azayihabwa? Ese nide uzagena uzahabwa ubuyobozi bwa PL?Amakuru akomeje kuvugwa ava mu nshuti za Mukamurangwa  no muri PL nyirizina  nayemeza ko atagisinzira ashaka ubuyobozi bw’ishyaka rya PL, ngo arashaka kwandikisha amateka mu matora  ya perezida wa Repubulika azaba mu 2017.

mukabarisa                                      Mukabarisa niwe wasigaranye PL

Izindi nkuru ziva ahizewe zemeza  ko  muri PL hatangiye ubwumvikane buke igihe Depte Kalisa bamwambura ubuyobozi bw’intara  y’amajyaruguru..Bamwe bo muri PL twaganiriye ariko bakanga ko amazina yabo ajya ahagaragara  kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko bamwe bo muri FPR mu majyaruguru ko  aribo bayoboye  amatora yo gushyiraho Claire.

Ayo matora yabereye ku muyoboke wa FPR ariwe  Sina Gerard Alias Nyirangarama.Aba dukesha ay’amakuru badutangarije ko Claire yashyizweho  mu manyanga yifashishije abayoboye amatora.Abo muri PL bati:Ishyaka rishingwa harimo ukwishyira ukizana none tubibujijwe na bantu batazi n’amateka y’ishyaka.Politiki ya bucye kabili irabuditse.

Igicu cyoroshe ishyaka rya PL abayiyobotse bishwe ni cyo gicu babuze aho bagana:imbere ntihabona kubera igicu cya politiki cyabundikiye ukuri kandi batazi igihe  hazira umucyo wa demokarasi ,inyuma  naho amahwa ya politiki arabajomba,iburyo n’ibumoso hari umuriro waka cyane wacanywe n,abakoma yombi ngo bucye kabili.

.Rwanda ubwisanzure bwa Demokarasi burihe?ingoma za Repubulika kuki zikanga demokarasi zigatera ubuhunzi.Ukuri n’ikinyoma birasatira demokarasi umwenegihugu akahasiga ubuzima ,urusimbutse  agafungwa ugize amahirwe agahunga.Umwe ati:ikibazo nikiza gikaze nzagikwepa manda yanjye ibe irangira ntahasize ubuzima.Undi ati:Nzakoma yombi kuko ikibuga dukiniramo umukino wa politiki sindakimenya neza ,bityo iminsi yicume kuko n’ubundi ni imana nagize umwanya ndiho sinawutekerezaga.PL kuva yashingwa igira umuzimu w’inyota nyobozi no gukoma yombi bigasozwa n’ubugambanyi.

PL irasenyuka cyangwa ntisenyuka? Irazira iki?Ahaaa!!! ibihe bya politiki bigira ibitambo” burya rero ushobora kwicara ku ntebe y’ingoma ukagirango utona kurenza abandi” gabanya. Gutona no gutoneshwa kuko byamenyekanye ko ari cyo kinyoma muri politiki y’u Rwanda.P L ishyamba ryongeye riratwara nde?rirasiga nde?mbega ikinyoma hakurya yo hakuno gisatiriye ishyaka ryo kwishyira ukizana kwa buri muntu.Ishyaka PL ikiraro cyabashaka ubutoni.

Urusaku rw’amasasu y’ishyaka FPR nirwo rwatumye ishyaka PL rishingwa mu 1991.Ishyaka PL rishingwa humvikanyemo abantu bane:Mugenzi Justin niwe wabaye perezida ,hakaza Ndasingwa Lando,undi yari Mbonampeka Stanislas n’umugore umwe rukumbi ariwe Ntamabyariro Agnes.PL igishingwa byarasakuje ngo ishinzwe na FPR kugirango iyifashe gukuraho ubutegetsi bwa  MRND.Ishyaka PL ndashaka kubereka uburyo kuva ribayeho ryabaye ikiraro cyabashaka ubutoni ,kandi rikabamo nabashaka gutona no gutoneshwa.

mu 1993 ishyaka ryabaye ikiraro kuko Mugenzi yafashe Mbonampeka na Ntamabyariro bakora PL Power maze iba umutoni wa MRND  iza no kugwa mu mutego wo gukora  jenoside.Iya Ndasingwa iba umutoni wa FPR yo iricwa muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.FPR imaze guhagarika jenoside inatsinze urugamba yarwanaga na Leta y’abatabazi yashyizeho  guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda.Ishyaka PL ntabwo ryatanzwe naryo ryahawe imyanya ,haba mu ba Minisitiri no mu badepite.

Abasesengura bakemeza ibyuko muri PL bitifashe neza babihera mu 1999 igihe uwari perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu yeguraga.Bamwe bati: itegeko ryemerera perezida w’umutwe w’abadepite gusimbura  umukuru w’igihugu  iyo avuyeho mu nzira izo arizo zose.Abandi bati:uwayoboraga inteko icyo gihe yari Bwana Sebarenzi Joseph Kabuye wo mu ishyaka PL. Iyo nkubili ntabwo yahiriye PL kuko havutse ibyaha bitagira ingano biregwa Sebarenzi ,ariko ibyibukwa ni ibya Rose Mukankomeje na Rose Kabuye bamuregaga ko atatunganyije ubwiherero bwo mu nteko ishinga amategeko.Aha rero niho habonekera ko PL ari ikiraro cy’abashaka ubutegetsi .

Abantu baratangaye kuko batiyumvishaga  ukuntu umuyobozi wo  ku    rwego nk’urwa Sebarenzi yajya gutunganya ubwiherero.Ubwo Sebarenzi yarahunze Dr Gakuba Narcisse nawe aba arahunze.Depte Sisi Evarste na mugenzi we Rugema bakijijwe n’amaguru. Abo mu  ishyaka PL bakomeje kugira ibibazo bikomeye kubera ko bamwe bashakaga intebe nyobozi kandi bagomba gushaka iturufu.Depte Nkongoli Laurent yaganishijwe iyo muri gereza ya 1930 bidateye kabili Kayiranga  aba akoze impanuka yorohewe akizwa n’iyakare.

Uko iminsi yashiraga niko PL yarushagaho kugira ibibazo Gatete yirukanywe ubutareba inyuma hamwe na bagenzi be.Iyo nkubili yaje gutuma PL itizwa abayihagararira mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite bari bavuye muri MDR abo ninka :Magari Etienne.PL yageze mu bihe bikomeye kugeza nubwo yamyanya yarwanirwaga iyibura isigarana Minisitiri umwe niyo mu budepite hasigara imbarwa.Ubu muri PL biravugwa ko hagomba gutekinika nkuko ba meya b’uturere bahimba imihigo kugirango  haboneke ibyaha runaka.Umucamanza arazwi kandi aruca mu gihe kitazwi .

Abaharanira kubaho mu kinyoma iminsi irabareba.Isi ntisakaye.Ninde wo muri PL uzanyagirwa n’imvura ya politiki? Uwitazanyagira ninde?ureba kure ninde ngo ayihunge hakiri kare?mwese nibanyagira muzaba mutanze ishyaka.

Kalisa Jean De Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *