busiNdayisaba Bazili aratabaza

Mu gihe bikomeje kuvugwa ko bamwe mu bahesha b'inkiko bakomeje gukora amakosa yo kugurisha imitungo y'abantu nta manza zabaye,ubu noneho haravugwa ko Ndayisaba Bazili yajyanye umuhesha w'inkiko witwa Munyantore Boneventure mu rukiko kuko yamugurishirije inzu atabuze ubwishyu.

busi

                               Abahesha b'inkiko ntibarumva impanuro zawe

Intabaza iva  ku karengane uba wakorewe ugatabaza kugirango urenganurwe.Ubu turi ku nkuru iri hagati ya Ndayisaba Bazili hamwe n'uwo bari baguze inzu ariwe Uwineza Victor. Ay'amakimbirane ari hagati y'aba bagabo yavuye ku nzu ya Ndayisaba Bazili yari yagurishije Uwineza Victor ,bakemeranya miliyoni cumi n'eshanu z'amafaranga y'u Rwanda. Amasezerano ntabwo yaje kugenda neza kuko Uwineza yahaye Ndayisaba miliyoni eshatu gusa.

Iy'inzu bayiguze tariki 30/01/2012 . Amasezerano ntabwo yubahirijwe kuko miliyoni cumi n'ebyeri ntabwo Uwinwza yazihaye Ndayisaba. Baje kugana urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge,nabwo binyuranyije n'itegeko kuko ubundi ariya mafaranga aburanishwa n'urwego rw'abunzi.

Uwineza yavugaga ko yasubizwa ayo yahaye Ndayisaba. Urukiko rwategetse Uwineza gutanga amafaranga angana na miliyoni imwe n'ibihumbi magana ane. Ndayisaba nawe akamuha miliyono imwe n'ibihumbi magana atandatu.

Ubwo Uwineza yatanze nimero za compte kugirango Ndayisaba ajye umushyiriraho amafaranga amwishyure burundu. Tuvugana na Ndayisaba yadutangarije ko yasohowe mu nzu amaze gushyiraho ibihumbi magana arindwi na makumyabili na bitanu by'amafaranga y'u Rwanda.

Ndayisaba ati:Nararenganye mbura undenganura gusa kuko nasohowe mu nzu mfite amafaranga yaburaga ngo nsubize Uwineza amafaranga ye yari asigaye kuko compte yari yarampaye yari yarayifunze,bityo mbura aho nashyira amafaranga.

Umuhesha w'inkiko Munyantore Boneventure tuvugana kuri telefone ye igendanwa  ariyo 0788225524 hari satanu n'iminota mirongo itanu n'umwe 11 h 51 tariki 21/10/2015 twamubajije impamvu basohoye Ndayisaba kandi azanye ubwishyu?Munyantore we ati:Hari hashize igihe yaranze kwishyura kuko yari yarishyuye ibihumbi ijana na makumyabili na bitandatu gusa,ubwo rero hagomba gukurikizwa itegeko.

Twabajije Munyantore impamvu banze kwakira amafaranga ya Ndayisaba kandi icyo bashakaga kwari ukwishyurwa?Munyantore we ati:Iyo ayazana ntabwo twari kumusohora mu nzu kuko twe dukora icyo gokorwa iyo yanze kwishyura.

Twamubajije igiciro cyagurishijwe inzu?Munyantore yadutangarije ko inzu yagurishijwe miliyoni cumi n'umunani havaho ateganywa andi ajya kuri compte ya Leta ngo na Minisitiri w'ubutabera yandikiye Ndayisaba ibaruwa ijya gufata ayo mafaranga ye.

Twanavuganye n'umunyamabanga w'akagali ka Kivugiza ariwe Kayitare Hamad hari tariki 21/10/2015 satanu n'iminota mirongo itatu n'itandatu kuri telefone ye igendanwa 0788416151,tumubaza ku kibazo kivugwa cyo gusohora Ndayisaba Bazili mu nzu.Gitifu Kayitare ati:Cyamunara yakozwe n'umuhesha w'inkiko twe twiyambajwe nk'ubuyobozi ngo ducungire abaje muri icyo gikorwa umutekano.

Uwineza Victor we yavuze ko ntacyo apfa na Ndayisaba Bazili ko icyo yashaaga ari amafaranga ye gusa. Ndayisaba Bazili mu gihe  avuga ko yarenganyijwe akazakomeza gutakamba ngo arenganurwe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *