Copy (2) of DOC 003Umutoza Rurangwa Nuru agiye gutoza ikipe y’Akarere ka Rutsiro

Mu mupira w'amaguru wo mu Rwanda wagize ibice by'ingeri zitandukanye ,haba mu rwego rw'abakinnyi ndetse n'abatoza.ingenzinyayo.com yaganiriye n'umwe mu bigeze kuba abakinnyi mu makipe atandukanye nyuma akanaba umutoza wavuzweho kuba yaragize uruhare mu kuzamura bamwe mu bana b'abanyarwanda.

Copy (2) of DOC 003

                 Nuru ari ku kibuga atoza Vision

ingenzinyayo.com witwande?nitwa Rurangwa Nuru.ingenzinyayo.com wavutse ryari uvukirahe?Nuru navukiye ku musozi wa Gishamvu mu 1967 ubu ni akarere ka Huye.ingenzinyayo .com waba warigeze ukina umupira w'amaguru,niba ntabanga ririmo wawutangiye  ryari mu yihe kipe?Nuru nawutangiye mu 1986 ntangirira mu ikipe ya Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yitwaga Egle noire yari yarashinzwe na Habanabakize Thomas.ingenzinyayo .com wawurangirije muyihe kipe mu wuhe mwaka?Nuru nawurangirije mu ikipe ya Espoir mu 1996.

DOC 003

                        Ikipe ya Vision

ingenzinyayo .com uri umukinnyi ni uwuhe mukino wakinnye ukagushimisha?nuru umukino twatsinzemo ikipe ya Elctrogaz twese turi mu cyiciro cya kabili.ingenzinyayo .com ni uwuhe mukino wakinnye ukakubabaza?nuru umukino Espoir yatsinzwe na RFC.ingenzinyayo .com utangiye gukina ninde munyezamu wabonye warushije abandi mu Rwanda?Nuru kuva mu 1980 kugeza mu 1990 umunyezamu mwiza nabonye Ngabonzima Onesphore wakiniraga Panthere noire.ingenzinyayo.com ba myugariro ninde wabonyeho ubuhanga kurenza abandi ?Nuru uwo nabonye kugeza na n'ubu ntawe baranganya ni Rutayisire Emmanuel wakiniraga Mukura.

Copy of DOC 003

                       Nuru atoza RFC. mu Cyiciro cya kabiri

ingenzinyayo.com abafasha ba myugariro ninde wabonagaho ubuhanga?Nuru ni Gatama Kamarondo nawe wo muri Mukura.ingenzinyayo ninde mu bakinnyi bo hagati basatira izamu ninde wahaga amanota?Nuru uwo nabonyeho ubuhanga ni Miko Michel wa Rayon sport.ingenzinyayo ninde mu bakinnyi bakinaga batsinda wari guha amanota?Nuruu uwo nemeraga ni Sembagare wakiniraga Rayon sport.ingenzinyayo .com ninde rutahizamu wabonanye ubuhanga burenze ubwabandi miri iyo myaka?Nuru ni Kangamina Nderema Alias Ndamage wakiniraga Mukura.ingenzinyayo.com muri iyi myaka makumyabili ninde munyezamu wabonyeho ubuhanga?Nuru nabonye Ndoli  wa APR FC.ingenzinyayo .com naho ba myugariro ninde wari guha igihembo?Nuru nari kugiha Ndikumana Magnifiqwe wakiniye RFC nyuma akarangiriza muri Rayon sport.

ingenzinyayo .com abafasha ba myugariro umukinnyi w'umuhanga wabonye ninde?Nuru ni Witakenge Janot wa Rayon sport.ingenzinyayo.com abandi bakinnyi wabonyeho ubuhanga nibande?Nuru harimo Masudi Djuma nkabona Kalisa Kasse ,hakaza Karekezi Olivier naho ba rutahizamu nabonye Musa Kombi Billy na Jimy Gatete.ingenzinyayo .com hari abavuga ko uri umutoza byaba aribyo niba aribyo watangiye gutoza ryari muyihe kipe?Nuru nabaye umutoza ntangirira muri Junior ya RFC .ingenzinyayo .com waba waratoje nde akaza kuvamo umukinnyi ukomeye hano mu Rwanda?Nuru nataoje Meme Gasana ubu akina i Burayi natoje Mugiraneza Jean Baptiste Alias Migi ,naje gutoza ikipe  ya La Jeunesse  iri mu cyiciro cya mbere nyuma nza gutoza Vision ariko ubu nta kipe mfite.

ingenzinyayo .com ni iyihe kipe watoza ukumva urishimye?Nuru ikipe ya Rayon sport.ingenzinyayo .com kuki watoza Rayon ukishima?Nuru impamvu ni uko ari ikipe igira abakunzi benshi kandi abakinnyi bayinyuzemo ntibashobora kubura amakipe ,kandi n'umutoza wayinyuzemo ntabwo abura ikipe yo gutoza nk'urugero :Kalisa utoza Rwamagana niho yanyuze nabandi umuntu atarondora.ingenzinyayo .com wumva uzakomeza gutoza cyangwa uzabireka?Nuru nihagira ikipe insaba ko twakorana ikubahiriza ibyo twasezeranye ntacyatuma ndakora akazi .

ingenzinyayo .com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *