nkurunzizaIngoma ya Perezida Nkurunziza mu marembera

Ubutegetsi bushingiye ku karere,idini,ubwoko ntiburamba. Ubutegetsi bwa   Perezida Nkurunziza bukomeje kwica abanyagihugu hakaba hibazwa icyo azaba ahagarariye nyuma yo kwica abo yakabaye areberera icyabahungabanya.nkurunziza

                             Perezida Nkurunziza Leta ye irananiwe

Amakuru ava mu gihugu cy'u Burundi ni uko amaraso akomeje kumeneka kurenza ay'ibitungwa bijya gucuruzwa.Ubu abarundi baragira bati:nigute umuntu uri mu kinyegero yarongora(yayobora  abandi mu mutekano kandi iwe byamunaniye)?.ikindi inama yabereye mu gihugu cy'u Bubiligi yasanze ntacyo yagezaho abarundi mu gihe Perezida Nkurunziza  igipolisi cye gikomehje kwica abaturage.Uduce dutandukanye hose haragaragara imirambo (ibiziga)igisagara  cya Mutakura ho wagirango kuhica abaturage ni umuhigo wa Nkurunziza.

Ubu aho bigeze ubwicanyi bwarenze ihaniro.Impunzi z'abarundi ziri mu Rwanda mu nkambi ya Mahama ho mu karere ka Kirehe ngo ntabwo zishobora gutaha mu gihe umutekano ukigerwa ku mashyi.Igisagara cya Ngagara habonetse umurambo.mu Bwiza naho imirambo yahabonetse. Amakuru atugeraho yemeza ko uyu wo mu Bwiza yishwe na polisi ya Nkurunziza.Ubu ngo Nkurunziza asigaye akoresha igipolisi cye guhohotera abaturage.Igipolisi cyahagaritse umusaza w'imyaka 75 n'ubu ntawuzi irengero rye.

Amakuru atugeraho yemeza ko ngo ubu ni ubwa kabiri uyu mutama atwarwa n'igipolisi. Amakuru yo ku Ijabe naho hapfuye abantu, abatuye Bujumbura bafite ubwoba bwinshi baragira bati:Burije ntibucya ,bwacya bati ntibwira.Comandat wa Mutakura yatwaye abantu 32 .Uwo muyobozi w'igipolisi yitwa Kajisho afatanije na Major witwa Kurakure Dalius uyobora igisilikare cya Muzinda.  Aba batwawe bari bavuye ku milimo itandukanye bafatiwe ku ibararara rya 8(umuhanda 8)  imiryango yabo yababuriye irengero.

umuyobozi w'igipolisi witwa Kashisho yari yarakariye gutwara ukekwa wese.Abarundi basanga ibiganiro bya Buriseri ntacyo byazakora ngo bigarure ubumwe mu gihe Nkurunziza akica inzirakarengane. Igipolisi gisigaye kikanga baringa kigahita kirasa umuturage.

Ababuriwe irengero:Kinanara, Niyomukiza Leopord yaburiwe irengero  Stany Ndacyarikanuye nawe yaburiwe irengero kandi ni ubwakabili bamujyanye. amasasu yamaze amasaha menshi avugira Mutakura na Cibitoke umutekano nimuke.

Ababuriwe irengero:Nduwimana Albert,Ntuyekure,Ngendakure Leonidas,Kayitesi Louise,Nigimbere,Hakizimana,Ntahomvukiye.Aba bose imiryango yabo yababuriye irengero.Ngiyo demokarasi.Kumena amaraso siyo demokarasi.

Umusomyi wacu Bujumbura

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *