mugabo Mugabo Damien natabare amwe mu makoperative yo mu Gakiriro ka Gisozi ADARWA na COPCOM birugarijwe

Habyarimana Girbert ikibazo mu makoperative mu Rwanda!!

Imbaraga zihurijwe hamwe zubaka igihugu ,naho iyo hajemo ikibazo bisubiza iterambere inyuma bikanazana amakimbirane. Mu Rwanda bizwiko amakoperative ari inkingi y'ubukungu.Ubu rero ibyo byose hari abatabikozwa bashaka ko byasenyuka.Duhere muri koperative yitwa ADARWA:Ubwo twaganiraga na bamwe mu banyamuryango bayo badutangarije ko bari bamaze kwiteza imbere none bakaba batangazwa n'itsinda rikomeje guteza ibibazo riyobowe na Vedaste Giraneza Bangamwabo ,kandi uyu akaba yaratanze umugabane ungana n'uw'abandi gusa ikibazo cye ni uko ngo ashaka kuyisenya anyuze kuri Habyarimana Girbert wo mu rwego rushinzwe amakoperative . mugabo

               Mugabo natabare amakoperative hakiri kare

Bamwe mu banyamuryango twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo badutangarije ko kuva ADARWA yatangira ko Vedaste yatangiranye n'ubuyobozi gusa nyuma akaza kugwa mu mutego wo kuburisha zimwe muri za dosiye kugeza naho yari ashinzwe komisiyo yokugenzura umutungo akazana Ntaganda ngo awugenzure ubuyobozi bukamwanga. Umwe mu banyamuryango we ati:Urebye amaraporo ya Vedaste Bangamwabo ibitutsi byuzuyemo wasanga atarakwiye kuba muri koperative irimo  ibikorwa byasuwe n'umukuru w'igihugu.Abanyamuryango ba ADARWA bati:Kuki inzego zidakurikirana Mukarubayiza Appolinarie hamwe na Gerasi mu bikorwa bafatanije na Vedaste Bangamwabo . Bamwe mu banyamuryango bati:Koperetive yacu yasuwe n'umukuru w'igihugu kuko twiteza imbere tukanateza igihugu cyacu imbere dutanga imisoro. Mukarubayiza yakoze amakosa nyuma aza kurega koperative aratsindwa acibwa n'amande.

Twagiramungu Innocent nawe atungwa urutoki muri ADARWA. Umwe mu banyamuryango ba ADARWA twaganiriye ariko akanga ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z'umutekano we aganira n'ikinyamakuru ingenzinyayo .com yagitangarije ko ADARWA ijya kubaka inzu y'amagorofa ibarizwa mu Gakiriro ka Gisozi bafashe ideni rya miliyari ebyeri z'amafaranga y'u Rwanda,mu gihe umunyamuryango yatanze umugabane ungana na miliyoni ebyeri z'amafaranga y'u Rwanda. Mu gihe Vedaste yatanze umugabane afashijwe n'abanyamuryango akagurizwa na banki arabuza bamwe mu banyamuryango gufashanya ngo bishyure ideni babikuye mu bikorwa bimwe na bimwe bizana inyungu.

Tuvuye muri ADARWA cyanahuye nabo mu y'indi koperetive ibarizwa mu Gakiriro ka Gisozi yitwa COPCOM nayo ikaba irimo umugore witwa Kamanzi Leonia ushaka kuyiyoboza igitugu.Bamwe mu banyamuryango ba COPCOM twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa badutangarije ko ngo Kamanzi Leonie ananiza ubuyobozi ku nyungu ze bwite,agamije kuyobora byose bya koperative.Aha rero niho bamwe mu banyamuryango bahera basaba ko Kamanzi Leonie yasezererwa ku mwanya yatorewe amazi atararenga inkombe.

Abashinzwe amakoperative nibatange umuti hakiri kare kuko ariya mazu yubatswe  hafashwe inguzanyo muri banki.Umutungo w'umuntu nuhomba bizabazwa nde?ababishinzwe nibakumire hakiri kare batagendeye ku kimenyane cyabene wabo bakora nabi bitwaje ko bazabarengera.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *