TWAGIRATwagirimana Charles yakamye ikimasa,Itorero EDNTR riramya uw’Iteka

Twagirimana Charles utesha umutwe Itorero yitwaje Mulindahabi wo muri RGB ibye byasubiwemo.Twagirimana Charles yatangiriye mu idini rya ADEPR nyuma aza kujya muri EDNTR azanywe na Maliyabwana .Inzira ntibwira umugenzi kuko Twagirimana yageze muri EDNTR ahita afungisha Maliyabwana amurega ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.Amakuru ava mu nshuti za  Twagirimana aremeza ko ubu ngo yaba akorana na Maliyabwana kuko ngo yaba agiye kurangiza ibihano yahawe n'inkiko Gacaca ,bityo bakaba bakomeje kudurumbanya Itorero  bifashishije Mulindahabi. Andi makuru ava kwa Twagirimana ni uko yatangiye gukorana nabo yaririye amafaranga kugirango bayagaruze ,aruko bareze itorero rya EDNTR rihagarariwe na Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas.Ubu rero hari ibaruwa yanditswe  na Twagirimana Charles yagiriwe inama na Mulindahabi kugirango babuze Itorero umutekano ,kugeza naho Twagirimana  ajya kurega mu murenge wa Gahanga avuga ko hari ikibanza cyagurishijwe.Ubuyobozi bw'Itorero EDNTR bwemeza ko  Twagirimana atagomba kuyobora  Itorero  kuko yarezwe ibyaha byinshi bitandukanye kandi byemejwe na ngenzuzi hifashishijwe ingingo ya 29 y'amategeko shingiro ya EDNTR.shyaka

                                                                          Shyaka nakurikirane abavangira RGB

Iyi ngingo iri mu igazeti ya Leta nimero 28 yo kuwa 14/07/2014,inama ngenzuzi kandi ifatanije na nkemurampaka zasanze ibyaha byose bihama Twagirimana charles,nyuma yibyo byaha byahamye Twagirimana yahise yamburwa inshingano za Gipasiteri yari afite mu Itorero rya EDNTR.Nubwo Mulindahabi abeshywa na Twagirimana yakagombye kumenya ko inteko rusange yamwirukanye yateranye tariki 20/09/2014. Nkuko ay'amakuru tuyakura ahizewe ngo Twagirimana Charles yirukanywe ari kumwe n'agatsiko ke karimo aba bakurikira: Rugema Francois ajyana na Rwamunyana Etienne baherekezwa na Augustin Nsengimana.Undi wirukanywe akanasubira mu idini rya ADEPR ni Kayitare Vedaste hamwe n'umugore we,aba bambuwe inshingano za Gipasiteri kubera kugandira Itorero.Abakirisitu bo bati:Turambiwe iterabwoba rya Twagirimana  akomeje gukorera Itorero ryacu mu gihe yirukanywe kubera gutatira umurimo w'imana.  Twagirimana agenda agirana ibibazo n'abaturage batandukanye kubera kubaha amasheke atazigamiwe.TWAGIRA                                                                Nguwo Twagirimana wataye inshingano za gipasitori

 .Tariki ya 01/10/2015 nibwo inteko y'abunzi yo mu kagali ka Gahongo yaje kuburanisha Twagirimana na Mukansanga Phorence na Amiri Jean de Dieu ishingiye ku makimbirane ava k'umutungo n'ubuyobozi bw'Itorero rya EDNTR Paruwase ya Gahogo kongeraho n'ishuri nderera Gahogo.Ikibazo cya Twagirimana cyaje guteshwa agaciro bacyohereza ahandi. iyo nteko y'abunzi yari igizwe na :Nzayisenga Aron arikumwe na Yarirengeje Alexandre hamwe na Musabyimana Viviane. Ubu rero bikomeje kuzamba mu Itorero EDNTR kuko ubu ubuyobozi bwo ku rwego rw'igihugu bwandikiye ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga ngo bambure Twagirimana Charles cashet yajyaga akoresha mu gihe yarashinzwe ivugabutumwa mu karere ka Kamonyi na Muhanga hamwe na Ruhango zo mu ntara y'amajyepfo  kongeraho akarere ka Ngororero ko mu ntara y'iburengerazuba.

Bamwe mu bakirisitu bo mu Itorero EDNTR bantangarije ko iyo umupasiteri atubahirije inshingano arazamburwa. Ubuyobozi bw'itorero EDNTR bwandikiye inzego zitandukanye kudaha agaciro ibyo Twagirimana avuga  .Impamvu EDNTR isaba inzego  gufasha  z'ubuyobozi kudaha agaciro Twagirimana ni uko yafatiwe ibyemezo  kuko yagiye afatirwa mu bikorwa bigayitse byo gutanga amasheke atazigamiwe kugeza naho agurisha ibyuma bya muzika byaguzwe n'abakirisitu.EDNTR yo isanga hadakwiye cashet irenze imwe ku itorero rimwe.iyo nteko y'abunzi yari igizwe na :Nzayisenga Aron arikumwe na Yarirengeje Alexandre hamwe na Musabyimana Viviane.

Ubu rero bikomeje kuzamba mu Itorero EDNTR kuko ubu ubuyobozi bwo ku rwego rw'igihugu bwandikiye ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga ngo bambure Twagirimana Charles cashet yajyaga akoresha mu gihe yarashinzwe ivugabutumwa mu karere ka Kamonyi na Muhanga hamwe na Ruhango zo mu ntara y'amajyepfo  kongeraho akarere ka Ngororero ko mu ntara y'iburengerazuba. Bamwe mu bakirisitu bo mu Itorero EDNTR bantangarije ko iyo umupasiteri atubahirije inshingano arazamburwa. Ubuyobozi bw'itorero EDNTR bwandikiye inzego zitandukanye kudaha agaciro ibyo Twagirimana avuga  .Impamvu EDNTR isaba inzego  gufasha  z'ubuyobozi kudaha agaciro Twagirimana ni uko yafatiwe ibyemezo  kuko yagiye afatirwa mu bikorwa bigayitse byo gutanga amasheke atazigamiwe kugeza naho agurisha ibyuma bya muzika byaguzwe n'abakirisitu.EDNTR yo isanga hadakwiye cashet irenze imwe ku itorero rimwe. Mulindahabi nareke kugwa mu mutego wa Twagirimana.

Kalisa Jean de Dieu

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *