IMG_1525Imanza zinkorano zirica ubumwe n’ubwiyunge

Abanyarwanda bahejejwe mu mahanga nabacura imanza bagambiriye kubangisha FPR.

Rwabukwisi Jean arasabako Irakiza yakurikiranwa kuko yacuze imanza akamwibira umutungo

 Mu gihe Leta y'u Rwanda ivugako buri munyarwanda agomba gutaha akubaka urwamubyaye,hari bamwe bakomeje kubangamira iyo gahunda baheza abanyarwanda mu mahanga. Mu biganiro bitandukanye bimaze iminsi bitambuka mu bitangazamakuru bikoreshwa na komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge iyobowe na Bishop Rucyahana,ntabwo abanyarwanda bayakira neza kuko basanga ibajijisha  aho avugako ubumwe n'ubwiyunge bugeze kuri 90% mu mibanire yabo,ngo kuko bivanye mundorerwamo y'amoko.mushiki

  Minisitiri Mushikiwabo natange igisubizo cy'imitungo igurishwa na Irakiza agamije kwangisha abanyarwanda u Rwanda

Ubushakashatsi bukorwa bugaca mu kinyamakuru ingenzi bukozwe n'ubuyobozi bwacyo busanga hari ibintu byinshi bihungabanya ubumwe n'ubwiyunge.Icyambere akarengane gakorerwa umunyarwanda ntarenganurwe.Ikindi kuba hari imanza zigaragara mu buriganya kandi ntaho ziboneka zaburanishirijwe. Ubu turi ku nkuru iri hagati y'umugabo Rwabukwisi Jean urega uwahoze ari umuhesha w'inkiko Irakiza Elie Ntagomwa ubu wahagaritswe kuri uwo murimo. IMG_1525

                Nguwo Irakiza wifashe ku gahanga iburyo.

Aha rero niho hava imvugo yerura cyangwa yo kwijujuta ishimangira ko ntakibazo cy'amoko kikirangwa hagati mu banyarwanda ko hari igishingiye kubutabera bugoretse inyandiko ikaba ariyo iteza ubumwe n'ubwiyunge kutagerwaho. Abanyarwanda basaba ko Bishop Rucyahana yatanga amakuru yukuntu Irakiza yayogoje imitungo ya rubanda kandi akoresha impapuro mpimbano bakamuregera ntagire icyo abikoraho yarangiza ngo amoko ,amoko kandi ibi bitakirangwa hagati mu banyarwanda.

Tubereke uko Irakiza yacuze umugambi mubisha wo kugirira nabi Rwabukwisi Jean amunyaga imitungo ye na kashe mpuruza mpimbano.Twebwe ntabwo dushinjura Rwabukwisi niba hari umurega icyaha n'icyo ubutabera buberaho ,gusa twebwe  turi ku kibazo cya Irakiza wacuze impapuro mpimbano.prnt okoko

2

Ese niba u Rwanda n'amahanga birega Kambanda Jean ko yarworetse babona Irakiza we bataniyehe? Umunyamategeko twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z'umutekano we yadutangarije ko ibikorwa Irakiza yakoreye Rwabukwisi  bibonekamo ko ari ubuyobozi bw'u Rwanda bubikora,bityo bigatuma uwahunze adatahuka. Irakiza yacuze umugambi mubisha aho yahimbye kashe mpuruza akanahimba izina ry'uwo yise Biziyaremye Alphonse akanamuha nimero y'irangamuntu nimero 1197780076737059 ,akanashimangira ko yatangiwe mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagali.3

4

               Ibi ni bimwe mubigaragaza ko Irakiza akora imanza

Amakuru afite gihamya ni uko ubuyobozi bw'umurenge wa Kabagali bwaje kwemeza ko urubanza rwacuzwe na Irakiza.Ubuyobozi bw'umurenge  wa Kabagali bwemeje ko urubanza rwa Irakiza rutahabwa agaciro kuko hahamagajwe inyangamugayo  zose zihakana ko uwo Biziyaremye Alphonse ntawe bazi,aha baravuze bati:Uretse n'uwaba yishyuza imitungo nta n'uwo tuzi uhatuye. Ikibabaje ni uko Irakiza yahagurutse mu karere ka Musanze akaza mu karere ka Nyarugenge kugurisha umutungo wa Rwabukwisi.

Aharero byumvikane neza ko inyangamugayo zo mu rukiko rwa Kiyanja yari igizwe n'aba bakurikira: Munyaneza Samuel,Habumugisha Aminadab, Musabimana Eugenie, Gasasira Alphonse,Girimbabazi Antoine wo mu nteko ya Kanyinya,aba bose bahakanye ko batazi urwo rubanza.Ibi byemejwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagali ka Kabagali Bizimana sosthene.Nyuma yayo mahano ya Irakiza yaje gufatwa arafungwa hamwe na mugenzi we Nahimana Robert ubu we akaba agifunzwe.Mu bugenzacyaha Irakiza yabanje kurimangatanya nk'uko abisanganywe  biramunanira kugeza bamushyikirije ubushinjacyaha nabwo bumuha urukiko.

Abanyarwanda bari baziko bagiye guhabwa ubutabera bakagarurizwa imwe mu mitungo yabo yatwawe na Irakiza kuri kashe mpimbano ,ariko ubu arabatoteza ababwira ko nibakomeza kumurega azabagirira nabi. Ubu amwe mu makuru azunguruka ahantu hatandukanye ni uko Niwemukobwa Marie Jeanne wakurikiranye akarengane Irakiza yabakoreye ahimba kashe mpuruza yaba afite umutekano muke atezwa n'agatsiko ka Irakiza.Ibi rero nibyo bizambya ubumwe n'ubwiyunge kuko nta munyarwanda watekana agurishirizwa ibye bikoreshejwe  inyandiko mpimbano.

Leta y'u Rwanda yamagana ibyaha byose ,ariko hibazwa ukuntu Irakiza afungwa agafungurwa atagaragaje icyamuteye guhemukira igihugu.Abandi bati:Guhagarika Irakiza ntabwo bihagije atagaruje ibyo yanyaze inzirakarengane.Ibi byakozwe hagendewe ku cyaha cya jenoside.Niba rero umuntu aregwa icyaha cya jenoside niharebwe niba yarasahuye ?gushakisha imitungo mu nzira z'amanyanga nibyo byasimbuye kuregera abishwe ,bifashisha Irakiza uzi gucura kashe mpimbano batwara imitungo ya rubanda.Abatabara nimutabare amazi atararenga inkombe.

Murenzi Louis

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *