IMG-20160206-WA0033Imanza zikomeje kuba ikibazo mu Rwanda

Nkurunziza Apollinaire n’umuhesha w’inkiko Uwamariya Angelique rurageretse mu nkiko kubera kuvogera umutungo we

Bamwe mu banyarwanda bakomeje kwibaza byinshi bishamikiye k’ubutabera hifashishijwe  bamwe mu bahesha b’inkiko.Ikibazwa ni uko amakosa y’umurengera akomeje kwibasira bamwe mu bahesha b’inkiko iyo batandukiriye inshingano zabo.IMG-20160206-WA0032

 uwamaliya Angelique agurisha umutungo wa nkurunziza

Umuhesha w’inkiko ukora neza ntakibazo nagito agira ,kuko aba yubahirije inshingano.Inkuru igera ku kinyamakuru ingenzi nishimangira ko umuhesha w’inkiko Uwamariya Angelique azaba aburana na Nkurunziza Apollinaire ku itariki ya 11 Gashyantare 2016 bapfa ko yarangije urubanza mu nzira zinyuranije n’itegeko.Amwe mu makuru akomeje gusakara yerekana ko Nkurunziza yatangiye kwishyura ibihano yari yaciwe n’urukiko,akaza gutungurwa no kumutereza cyamunara.IMG-20160206-WA0038

 Cyamunara ntivugwaho rumwe n'impande zombi

Twahamagaye  n’umuhesha w’inkiko Uwamariya Angeliqwe kuri telephone ye igendanwa ariyo 0783959489 tumubaza ku bibazo bivugwa hagati ye na Nkurunziza ? Uwamariya ajya kudusubiza yadutangarije ko Nkurunziza yananiranye. Twagerageje gushaka Nkurunziza kuri telephone ye igendanwa ariyo 0788567985 ntitwabasha kumubona.Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Ruhengeli batangarije ikinyamakuru Igenzi ko umuhesha w’inkiko Uwamariya ko atari Nkurunziza yaterejwe yirengagije itegeko kuko na Kayiranga Florent yamukoreye ikosa akiyambaza inkiko akaza kumutsinda.Aho bashingira ni icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Musanze ,rwemeje ko irangizarubanza ryakozwe na Me Uwamariya ngeliqwe arangiza urubanza RCA oo39/14/TGI/MUS kuwa 07/o8/2015 riteshejwe agaciro karyo.IMG-20160206-WA0037

     uwamaliya Angelique guteza cyamunara huti huti bimuganishije mu nkiko

Nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo urukiko rwahise rutegeka Uwamariya kwishyura Kayiranga amafaranga y’u Rwanda angina n’ibihumbi Magana atanu na mirongo itanu(5.50000 frw)ibi rero bishobora no kuzabera Nurunziza icyambu cyo kurenganurwa niba Uwamariya yarakoze ibinyuranije n’itegeko ry’abahesha b’inkiko.Ubu rero bimaze kugaragara ko hari abahesha b’inkiko barengana kubera kurangiza urubanza ,hakaba n’abandi barenganya rubanda babagurishiriza imitungo. Uwamariya ngo ajya kurangiza urubanza kwa Nkurunziza yafashe ikibanza kimwe kivamo ubwishyu kubera agahimano agurisha nahasigaye.Ibi rero ngo byaba aribyo byatumye Nurunziza agana inkiko ngo zimurenganure.IMG-20160206-WA0036

Nkurunziza imbere y'umutungo we

Ikindi gitangazwa n’abatuye mu ujyi wa Ruhengeli ni icyemezo Uwamaliya yagendeyeho ajya guteza cyamunara kandi gihuye n’icy’undi muturage. Izindi mpungenge nizagaragaye ku cyemezo cyatanzwe na Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ariwe Kazungu Bukasi hagaragaraho imikono itandukanye ikomeje gutera urujijo.Ikindi twakuye ku baturage  ni igishingiye ku kirego cyatanzwe na Nkurunziza ahagarikisha cyamunara ntibyubahirizwe kugeza Uwamariya ateje.IMG-20160206-WA0033

         nguwo umuhesha w'inkiko Angelique ateza cyamunara binyuranyije n'itegeko

Iyo umuntu yimwe ubutabera akarenganywa agira agahinda.Ibi rero byo kurengana bitanga isura mbi mu baturage kuko aba yimwe uburenganzira ahabwa n’inkiko.Aashinzwe kugenzura akarengane nimwe mubwirwa.Niba rero uy’umuco ukomeje gutya  ubumwe n’ubwiyunge bwaba buvangirwa.Inzego zireberera rubanda nizitabare.

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *