nyiraMenya amateka ya ÔÇ£shuga mamiÔÇØ wa mbere witwa Nyirarunyonga

Nyirarunyonga, yari muntu ki?

Yari umugore w’umusingakazi w’igishegabo wari atuye ku Rugarika rwa Kigese na Mbirizi muri Rukoma aha hoze hitwa igitarama (Amajyepfo) ubu ni mu Karere ka Kamonyi nko mu byo ku Ngoma ya Yuhi Gahindiro ahasaga mu mwaka w’i 1700.

Mu bigaragara Nyirarunyonga cyangwa (Inarunyonga) nk’uko bamwe bamwitaga yamenyekanye ari umupfakazi  ariko afite abakwe n’abakazana. Nyirarunyonga ntabwo yaburaga igisubizo ku kibazo cyose yabazwaga.

Nyirarunyonga bigaragara ko yarasobanutse kurusha abandi bagore bo mu gihe cye, urugero ubwo abahigi bari babyukije imbogo I Kigese mu nkuka ya Nyabarongo igeze mu Kadasaya ka Ngoma abagore baje kuyireba batangarira ukuntu ari imbogo ari inyamaswa nini banatangira kugira impungenge z’abagabo babo bari bayikurikiye.nyira

Ariko Nyirarunyonga we yari atandukanye nibyo abo bagore babona ku Mbogo, ahubwo we  iyibazaga icyo ari burishe inyama we ntiyabonaga imbogo ahubwo yabonag inyama kubera ko  iyo mbogo yarikurikiwe n’abagabo kandi abemera.

Niko kubwira abo bagore ati nimujyende mwanike amasaka musye mu bone icyo muri burishe inyama, “ati burya mubana n’abagabo mutabazi”! “agakurikiwe n’abagabo nikabasiga” aho niho wa mugani waturutse ngo agakurikiwe n’abagabo… nyuma ihembe ryaravuze ryo kubikira ishyamba bisobanura ko ya Mbogo bari bamaze kuyica.

Udutendo twa Nyirarunyonga.

Tumwe mu dutendo twa Nyirarunyonga bituma yitwa Shuga Mami wa mbere wabayeho ni ukuntu ngo yakundaga gusambana n’abahugu bakiri bato. Icyo kintu abagore bagenzi be baje kumwegera bamunegura impamvu asambana n’abana abyaye nawe abasubiza agira ati; “Nta mupfakazi ugaya imboro”

Ubundi na none Nyirarunyonga yaje kwadukana ingeso yo gusambana n’abakwe be, aha naho abagore bagenzi be baje kumubaza impamvu ashaka gusenyera abakobwa be nk’umuntu utaraburaga igisubizo yahise abasubiza ko ibyo akora n’abakwe be atari  ugusambana ati “burya mba batina”

Umunsi umwe umushumba yaje kumuragirira igisigati, Nyirarunsonga amubonye afata inkoni ye ajyenda ajya gukubita wa mushumba dore ko yari igishegabo azi no kurwana. Wa mushumba abonye uburakari azanye yahise yibuka ibyo Nyirarunyonga akunda niko kwiryamisha agaramye inkoresho ye ayitunga hejuru dore ko nta pataro zabagaho kwari ugukuraho agahu gusa.

Nyirarunyonga abonye yankoresho ukuntu ishinze ireba hejuru, uburakari bwahise bushira hanyuma aracururuka arivugisha ati,“bamwe bansakuriza niyi nayo nitoragurye hari urubanza rwayo”? Ubwo yaragiye abeyura impuzu ye arayiyorosa aryama hejuru ya yankoresho yitoraguriye uburakari bwe bushirira aho.

Mu bantu Nirarunyonga yemeraga ni babiri gusa ngo ni uwamwogoshaga n’uwamurongoraga naho ibandi nko gukama inka, kumwengera ibitoki, kumusanira urugo ibyo nta agaciro yabihaga yemeraga ko nawe bibaye ngombwa yabyikorera ariko iyo mirimo yavuze haruguru abayikoraga yabakuriraga ingofero.

Nguwo Nyirarunyonga na tumwe mu dutendo twe.

Gakwandi James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *