ra4Rayon sport bayisubije mu muhanda koko!!!!

Ikinyoma ntikiramba ,kandi ubugabo butagirwa inama bukora amahano.Gacinya wigundira ubuyobozi egura niba ari ukwifotoza urifotoje birarangiye mu mateka yawe ushyizemo ibigwi byuko uyoboye ikipe nyarwanda ikunzwe cyane mu gihugu. ra3

                  Abakinnyi ba Rayon Sport bakeneye umushahara

Inkuru iriho iravugwa yaba mbi ,cyangwa nziza.Inkuru nziza ivugwa ishimwa naho imbi ivugwa inengwa. Bkunzi ba Rayon sport nimurebe iy’ikipe yanyu mu myaka mike yari isubiye i Nyanza murebe ibibazo byari bigabanutse,noneho munasesengure ibibazo biyugarije itejwe na Gacinya wabaye ikiraro cya Mudaheranwa Youssuf.Amwe mu mabanga ashyirwa ahagaragara tukanayakura muri zimwe mu nshuti za Gacinya ni uko ubu nawe byamucanze kugeza naho agwa mu mutego wo kwirukana abakinnyi kandi yarabimye umushahara.Ikinyamakuru ingenzi ntabwo kigirana ikibazo na komite iyoboye Rayon sport ,gusa gutangaza ko igeze mu muhanda no kubaho bigoye ntabwo ari icyaha.Gacinya yagabiwe ikipe na Mudaheranwa amushuka ko bazakora amayeri bakayigarura i Kgali kugirango bazigizeyo Imena mu rwego rwo kuba bazaba bafite abaterankunga bityo ikipe ikabatunga. ra4

                  Iyi komite ikwiye kwegura inzira zikigendwa

Bmwe mu bakinnyi twabashije kuganira bakinira Rayon sport ,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo ku bw’impamvu z’umutekano wabo ,badutangarije ko iyi komite ari ababeshyi kugeza naho basigaye babahamagara bakanga kwitaba telephone zabo.Abakunzi ba Rayon nabo batandukanye banga gutangaza amakosa akorwa na Gacinya hamwe na Mudaheranwa kugirango batabirenza ,ariko iyo ubatunguye bakubwira ko iyi komite ari ababeshyi kuko bafata ikipe ibyo bavuga nta nakimwe bakoze ,usibye gukura ikipe i Nyanza bayigarura mu Rugunga.Ubu rero bamwe mu bakunzi ba Ryon bategereje inama izaba muri iy’iminsi bakumva icyo Gacinya azababwira.

ra1

                               Abafana babuze ibyishimo

Imena za Rayon nizikemure ikibazo kiyugarije kuko n’ubundi nizo zagabiye Mudaheranwa ikipe anyuze kuri Dr Rwagacondo kuko ngo atarazi imipango yabo none nawe ubu ari mubicuza ko yashutswe.Inama iruta izindi Gacinya yitsimbarara kuko biraboneka ko byamunaniye niyegure amazi atararenga inkombe cyangwa imikino ibanza itararangira kugeza ubwo abafana bazajya bamuvuga ku bibuga bitandukanye ko bamurambiwe.Iruta izindi niyegure akomeze abe umukunzi w’ikipe cyangwa yigire no mu zindi n’uburenganzira bwe.

ra2

                  Muhawenimana perezida w'abafana nawe akwiye kwegura

ingenzinyayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *