amateka1Inkomoko yÔÇÖizina ÔÇ£MburabuturoÔÇØ no kurya karungu

Uyu mugani bawuca ngo; yariye Karugu, bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye nibwo bavuga ngo ni mu mubise dore yariye Karungu, wakomotse kuri Karungu n’umugore we Nyirakamagaza bo mu Rwampara rwa Biryogo ( Kigali) ahasaga umwaka w’I 1700.

Uwo Karungu yari atuye mu Rwampara rwa Kigali akaba umushumba wa rwoma wahugiye mu nka gusa. Yabayeho mu gihe cya Mushoranyambo, ariwe bita Serugarukirampfizi, wa wundi uvugwaho ubusambo bw’agahebuzo.amateka1

Kubera iyo ngeso y’ubusambo, Serugarukirampfizi yamaze kunaniranwa n;abo mu Buganza, atura mu Bwanacyambwe ahitwaga ku Gasharu, ni ho yise I Mburabuturo. Amaze kuhatura, umugore we abura amavuta yo kurunga, yajya kuyaguza mu baturanyi be, bakanga kuyamuguriza.

Serugarukirampfizi abyumvise ati; “ino si nturo ni Mburabuturo, izina rifata ubwo. Baba aho biratinda bukeye arapfa, apfa azize ubusambo bwe. Asiga umugore we Nyirakamugore n’umukobwa we Nirabishangari n’umushumba wabo Rwujakararo. Serugarukiramfizi yapfuye ari umutunzi wavugwaga cyane. Ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera ubusambo, nicyo cyatumye apfa asize umushumba umwe waragiraga amashyo atagira ingano.

Nuko haciyeho iminsi wa mushumba Rwujakararo, na we arapfa. Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangari, basigara muri izo nka bonyine.Bakaba aribo bakuranwa kuziragira. Umwe yaba yaragiye nka none, undi agasigara ku rugo. Babikora batyo ariko bibagora.

Bukeye mu Rwampara hakaba umugabo Karungu, bamubwira ko muka Serugarukirampfizi ashaka umushumba umuragirira unka. Arahaguruka ajya gukeza Nyirakamugore I Mburabuturo,amusaba amata y’ubushumba, dore ko yari umushumba rwoma, Nyirakamugore abyumvise arishima kuko abonye inshungu yo kumugabanyiriza umuruho.

Karungu amaze kubona ubuhake, asubira mu Rwampara kuzana umugore we Nyiraneza (umukobwa w’ineza isa n’umuyange igisingizo cye cy’ingso nziza), ariko Karungu uwo ngo ari igisambo gitambutse Serugarukirampfizi utarushwaga. Yimuka mu Rwampara n’umugore we basanga Nyirakamugore I Mburabuturo. Abaha inka cumi z’imbyeyi z’intizo. Karungu amaze kuzishyikira aha Nyiraneza itegeko ati; “ujye unywa amacunda gusa, naho ikivuguto n’nshyushyu, bibe ibyange.

Nyiraneza yemera ubusambo bw’umugabo we, anywa amacunda, ikivuguto n’inshyushyu abiharira Karungu. Bukeye Karungu yongera kumubwira ati; Dore tumaze kubona amavuta, nayo ntukayakoreho nayanjye. Nyiraneza abyemera  ariko agononwa.Bukeye agenderera abandi bakobwa b’imburabuturo, arabaganyira, abatekerereza urupfu yapfuye.

Abandi baramuseka, bamwe bamwemeza ko azajye arunga basangire. Arita mu gutwi arataha. Nimugoroba Karungu acyura inka arinikiza arazikama. Zihumuje ajya munzu. Umugorewe aramugaburira. Amuhereza indosho nawe yenda indi barasangira. Karungu aramureba ntiyamubuza, ariko arya ajiginywa, ku mutima ati “nzaguharika!

Bukeye, Karungu ntiyazuyaza ajya kurambagiza umugore ku Kacyiru. Ahasnga umugore w’ikirongore witwaga Nyirakamagaza. Aramusaba aramuhabwa, aratebutsa barashyingira. Nyirakamagaza ageze kwa Karungu amugabanya inka na Nyiraneza. Amutegeka ko atagomba kurya ku birunge. Bukeye abantu b’imburabuturo bamaze kubimenya, bati; uyu si umushumba wa Nyirakamugore ubanza ari umgabo we wazutse.

Nyirakamagaza we yemera amategeko, ariko akajya abirya rwihiswa. Bukeye Karungu arabimenya, ahimba amageza yandi.abwira Nyirakamagaza ati; “kuva ubu nzajya rya ibiruge bikonje nibyo bingwa neza”.Guhera ubwo umugore yamara kurunga agasanga umugabo mu nka akamusigariraho ngo ashokere. Undi agaca ruhinganyuma akajya kwiba bya birunge akabirya.

Umugore yatahuka agakubitwa n’inkuba akayoberwa uwamwibye akumirwa. Karungu yacyura akabura ibirunge akamutonganya bakarara ku nkenke. Nuko biba akamenyero, Nyirakamagaza amaze gushoberwa atangira kugenzura umwiba. Bigeze mu mashoka y’inka, atuma umwana, ku mugabo we ngo amubwire ko agiye kureba iwabo bamuhururije ko barwaye (ariko ubwo yaramushukaga).

Umwana amaze kubwira se, Karungu ashyira nzira ajya kurya ibirunge by’akamenyero asanganywe. Ageze imuhira asanga umugore yamwihishe, asumira urwabya rw’ibirunge akoramo araroha. Nyirakamagaza, aramubaza ati; “ubwo uragira ibiki?”Karungu aramwara, aterura urwo rweso rwarimo ibirunge arucinya umugore rumusandariraho. Nyirakamagaza ararubira,afata Karungu amushinga amenyo ku mazuru arashingishira arashikura aracira, amusiga na bya birunge, induru arayidehera. Rubanda barahurura, basanga Karungu yacitse amazuru avirirana, n’ibirunge byamuhindanije, inkwenene bayivaho bariyamirira bati;Nyirakamagaza yariye Karungu yamuciye amazuru amujijije ibirunge yamwibye! Ng’uko inkomko y’umugani YARIYE KARUNGU, kurya Karungu,kurakara cyane, kurubira.

GAKWANDI James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *