gishamvuGishamvu ya Butare jenoside yakorewe abatutsi 1994 yahasize imfubyi abapfakazi nÔÇÖamatongo

Gishamvu kimwe n’ahandi mu Rwanda umututsi yahizwe bukware kugeza inkotanyi zifashe igihugu. Amateka ya Gishamvu mu gihe cya jenoside ni  mabi cyane kuko yari igizwe na ma segiteri icumi kandi yose  yaratuwe n’abatutsi.

 Iya mbere ukwakira nibwo Gishamvu hatangiye urwijiji rushingiye ku bwoko kuko bamwe mu ba paremehutu bumvaga ko bazongera  bakica bagatwika amazu bakarya n’inka bamaze kumenesha abatutsi nkuko babikoze kuva mu 1960- 1973.

 Iminsi yaricumye kugera amashyaka menshi avutse. Mu 1994 nibwo Gishamvu yumvise ko ibonye Minisitiri w’intebe ariwe Kambanda Jean,  dore ko avuka muri segiteri Mubumbano yicyo gihe kuko ubu byabaye  umurenge wa Mukura.viyana

                                  Vianney Gashugi umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri Gishamvu

Kambanda abinyujiji mu mu  paremehutu Munyarugano hamwe n’abana be kongeraho umukwe we Niyuzurugero bifashishije abacuzi bagiriwe inama na muganga Nzavugejo udasize umuforodebu wavuraga amatungo muri  Seminaire Nkuru ya Nyakibanda hakaza Dr Gasana wo mu bisi kwa Bagirubwira na bene nyina hakaza Sebujangwe Jean Nepomuscene,bifashishije konseye Cyuma na mukuru we Gatabazi   bagafashwa na abapolisi ba komine bashyize mu bikorwa ubwicanyi bwibasiye abatutsi muri Gishamvu.gishamvu                                           Kuri Paruwasi ya Nyumba bashyingura abatutsi bishwe 1994

 Imiryango izwi yishwe  ni: Abahenda,abaganzu,abazigaba ,abongera, Abacyaba ,Abenemugunga,abaconsho bo kwa Semuzima na Bulimbwa. Izi nkoramaraso zatangiye kugaba ibitero mungo z’abatutsi ,maze bahungira mu bisi bya Gishamvu babanza kwirwanaho kuko bari bahuye nabo mu bakanura ,hamwe nabandi bari bavuye muri za komine Runyinya bahunga Burugumesitiri Hategekimana Deo nabandi bahungaga bava Gikongoro.

 Aha rero Murara Gabriel yaje kuba Burugumesitiri wa Gishamvu yiyambaje abasirikare ba EX far kugirango baze babafashe kwica abatutsi bari mu bisi. Ibi ntabwo byabashobokeye ,nyuma bafashe micro babakangurira kujya muri seminaire nkuru ya Nyakibanda no kuri paruwase ya Nyumba .kamadamba-cp-250                                                                        Uyu ni Kambanda wahekuye u Rwanda

Abatutsi bakihagera nibwo interahamwe za Rwimbogo ziyobowe na  Gakuba Pascal ayobowe na Sebudandi Michel  ,Ruganintwali Marc ,Manzi Jean Damascene, Ndayisenga wo kwa Karenzi, Rugimbana,Ngomanzungu  kongeraho abakubukubu bose bafashijwe na Nyamwasa polisi n’umuryango we  bageze Nyakibanda bahasanze Muganwa ,Rwandema Joseph mwene Nyaruhirira Eduard mwene nzagahimana  hamwe nabandi benshi nibo bagabye ibitero mu batutsi bari bahungiye aho twavuze haruguru barabatsemba.

 Ababashije kurokoka  barasaba ko imwe mu mibiri y’ababo itarashyingurwa ababishe babibabwira bakishyingurira ababo. Ibi bivugwa kuko umukecuru  Kanyanja  umubiri we wabonetse mu mungoti aho Ruhinguka Revalian yamwiciye ,none no mu itongo rya Rukwirwa Mathias habonetse undi murambo.

Abarokotse bakomeje no gusaba ko bakwishyurwa imitungo yabo, kandi barasaba ko bakubakirwa kuko abenshi batagira aho bahengeka umusaya. Twibuke  twiyubaka.

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *