RBC yahagurikiye guharanira ubuzima bwiza bwÔÇÖumubyeyi nÔÇÖumwana harwanywa malariya

Mugihe  indwara ya malariya ndetse ni zindi ndwara ziyishamikiye ho nk’inzoka zo munda,impiswi  ni izindi zikomeje kwigira akaraha kajyahe mu Rwanda  no muri Africa muri rusanjye ni nako bamwe mubayobozi b’ u Rwanda nabo batagisinzira mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo izo ndwara zaba amateka mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego ikigo ki igihugu gishinzwe ubuzima RBC kuri uyu wa kabiri tariki 26/04/2016 cyateguye icyumweru cyahariwe kwita ku mubyeyi  ni umwana harwanywa indwara ya malariya.

 muri ibyo birori byabereye mu ntara  ya MAJYARUGURU  mu karere ka GICUMBI  mu murenge wa KACYEYO aho umushyitsi mukuru yari Ministri w’umuryango akaba yari ni intumwa ya nyakubahwa Jeannete  Kagame  nyuma yo gutanga urukingo  rw’imbasa ndetse nurw’umusonga kubana yakoze n’ibindi  bikorwa bitandukanye yakoreye aho nko gushyigikira inkongoro y’umwana aha amata abana.

Gusura abajyanama b’ubuzima aho bamweretse  uburyo babasha gufasha abaturage kugira ngo umwana agire ubuzima bwiza aho batangira gukurikirana umwana kuva akiri munda y’umubyeyi  kugeza yujuje nibura imyaka irindwi atangiye ishuri

Aho usanga bamwitaho kubijyanye ni imirire ye kurebera hamwe niba afata neza inkingo no kureba niba yaba akura neza ibyo bikaba biha amahirwe umwana yo gukura neza hatitawe kubushobozi umubyeyi afite dore ko ababyeyi bitwazaga ko ntabushobozi bafite  mbere hataraboneka abajyanama bubuzima baterwa inkunga na minisiteri y’ubuzima mu rwego rwa mahugurwa.aho usanga bibumbira hamwe bagahuriza hamwe abana bakabategurira ifunguro ryujuje ubuziranenjye hifashishijwe bimwe mu byo ababyeyi baba bazanye bigatunganyirinzwa nkuko twabitangarijwe nabo bajyanama bubuzima bo mu murenge wa KACYEYO.

Mubikorwa RBC ishyize imbere harimo kwita ku mu byeyi ndetse n’umwana haganywa kuburyo bw’umwihariko indwara ya malariya ni zindi ziyishamikiyeho aho usanga icyo kigo gihangayikishijwe cyane n’ibibazo byugarije ubuzima bw’abanyarwanda .

Mu ijambo meya wa karere ka GICUMBI yagejeje kubaro aho yagize ati:akarere  ka Gicumbi kagizwe n’abaturage ibihumbi 421131 ubu akarere kacu kakaba kahagaze neza kuko nibura usanga buri murenge harimo ubutabazi bwibanze mnubuvuzi centre de santé usibye umurenge wa nyamiyaga ariko naho akaba yaravuze ko biri hafi kuhagagera.

Ikindi yavuze cyashimishije abari aho ni uko nibura ababyeyi bagera kuri 97% babyarira kwa muganga abana bagera kuri 98%bagahabwa  inkingo.

Yemneza ko muri ako karere haari mo indwara eshatu zikomeje kwiganza muri zo harimo indwara y’ubuhumecyero, indwara y’imiswi na malariya iri gukomeza gukwiragira mu Rwanda hose ndetse no ku isi.ariko ko akarere ka Gicumbi gafatanyije na minisiteri y’ubuzima biteguye kuzirandura burundu.

Mu ijambo ministry w’umuryango akaba ni intumwa ya nyakubahwa Jeannette Kagame muri uwo muhango yongeye kwibutsa  abari aho ko umwana ariwe Rwanda rwejo ni ngomba rero kongera kumushyigikira hitabwa kuburere bwe cyane kumuha amahirwe yo kwiga yongerera kwibutsa abarezi ko kubura kumwana mu ishuri kabone niyo yaba umwe agomba gutuma hibazwa impamvu uwo ataje bikabatera kumukuriirana nawe akagaurka mu ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *