Uganda yasubiye muri Congo Kinshasa..

Amakuru akomeje kuzunguruka mu bitabgazamakuru mpuzamahanga ,kongeraho imiryango mpuzamahanga irengera ubuzima bwa  kiremwamuntu  aremeza ko ingabo z’iguhugu  cya Uganda zageze mu majyarugu ya Ruchuro.Impinduka zijya kuba muri kiriya gihugu cyari Zayire na Perezida wayo Mombutu ikongera ikitwa Congo nabwo ingabo z’igihugu cya Uganda  zagizemo uruhare.Amakuru atangazwa na sosiyete sivile ikorera mu gace ka Rutshuru arahamya ko ingabo z’igihugu cya Uganda zakambitse mu gace kitwa Tshongo mu ishyamba rifite ubutunzi bwinshi bugizwe n’ingagi yitwa Sarambwe. museveni

                                                                   Gen.Museveni Perezida wa Uganda

Abandi nabo bakaba batangaza ko n’ubwo izo ngabo z’igihugu cya Uganda zihari nta sasu rirahavugira. Abandi nabo bagatangaza ko muri kariya gace ka Rutshuru hazwi umutwe w’inyeshyamba wigometse k’ubutegetsi bw aPerezida Museveni kuva yafata ubutegetsi 1986 kugeza na n’ubu. Ikindi kigiteye urujijo n’abahinzi bo mu gihugu cya Uganda bigabije ishyamba rya kimeza ryo muri kariya gace. Abo mu miryango mpuzamahanga yo muburenganzira bwa muntu bo bakomeje guhangayikishwa n’izo ngabo z’abagande ziri ku butaka bwa Congo Kinshasa.

Igitangazamakuru mpuzamahanga Okapi gikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Kinshasa mu kiganiro yagiranye n’ushinzwe iperereza mu biro bya Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru ariwe Jean Paul Marungu ,nawe yamwemereye ko izo ngabo z’igihugu cya Uganda ziri ku butaka bwabo gusa zikaba nta sasu rirahavugira. Ikindi gitera kwibaza ni uko imiryango ishinzwe kurinda imipaka y’ibi bihugu byombi ntacyo yigeze itangaza kuri icyo kibazo. joseph_kabila1                                                                        Gen.Kabila Perezida wa Congo Kinshasa

Abandi basesengura basanga hano mu karere harimo ikibazo cy’urwikekwe kuko igihugu cya Uganda gicumbikiye Gen Makenga warwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Kabila naho Congo icumbikiye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni. Abandi nabo bakaba batangaza andi makuru agendanye n’uruzinduko rwa Perezida Kabila yagiriye mu Rwanda ahura na Perezida Kagame w’u Rwanda. Ibi rero byose bishingirwa ko imwe mu miryango mpuzamahanga itajya ikora inshingano zayo ngo ibungabunge umutekano wo mu biyaga bigari. Ibi rero nibiramuka bibaye amatora yo muri Congo Kinshasa yahura n’ingorane. Ikihishe inyuma y’ibi nikiramuka kimenyekanye hazafatwa ingamba ?cyangwa bizahora aribyabindi  byo kureberera rubanda ahasiga ubuzima.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *