Abavandimwe bubu ntibakivurana,ahubwo barahigana.

Umugabo Nyilimbibi Elie aguye ruhaba kubera abo mu muryango we. Inkuru twandika irerekana akarengane Nyilimbibi akomeje gukorerwa na murumuna we akaba ari nawe muhererezi kwa se na nyina ariwe Munyambibi Paulin ukomeje kwigabiza imitungo ye amushinja ibyaha bigendanye no gusahura muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Uwiturwa ineza nuwo yayigiriye aba agira amahirwe. Nyilimbibi yafashije Munyambibi kwiga amashuri none amwituye kumushinja ko yasahuye imitungo muri jenoside. Nyilimbibi ati : Akarengane nagiriwe nkakagirirwa gakomoka ku bibazo mfitanye n’abavandimwe banjye.Munyambibi5

 Elie Nylimbibi, akomoka mu Umudugudu wa Ryakirayi, Akagari ka Mukono, Umurenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi, Intara y’ Amajyaruguru. Afite imyaka mirongo itandatu n’itanu n’igice (65 ans et demie).  Abo bavandimwe bafitanye ibibazo ni :

 

  • Bwana Paulin Munyambibi, akaba ari we muhererezi kwa se na nyina mu muryango wa Nyilimbibi Elie.

             Atuye m’Umudugudu wa Nyarubumba, Akagari ka Mukono, Umurenge wa Bwisige,

Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.Madame Marie Claire Nyirasafari, akaba ari umugore wa Karekezi Jean Claude, murumuna wa  Nyilimbibi kwa se  Se wabo. Karekezi Jean Claude se umubyara yitwa Bapfakorosa Fransisiko ava indimwe na Mulindahabi Joseph kwa se na nyina. Mulindahabi niwe se wa Nyilimbibi. Karekezi n’umugore we Nyirasafari batuye mu mudugudu Amasangano,akagali ka akarere ka Gasabo Umujyi wa Kigali.Munyambibi4

Uyu niwe Munyambibi  Paulin. Umuvandimwe uhemukira uwe, akaba yariyemeje kumucisha umutwe. Mu gihe afurashye mu bye, Nyilimbibi nabe abahejeje   ishyanga,  bicira isazi mu jisho.Munyambibi yataye ubumuntu bwa kivandimwe.Yibagiwe ko: “Umuvandimwe akuvira utamwikoreye”.Nyirasafari 3

Uyu nawe,  niwe Nyirasafari Marie Claire : umugore wa Karekezi Jean Claude, murumuna wa  Nyilimbibi kwa se wabo.

Niwe wishyize hejuru  y’amategeko agasuzugura ubutabera kuko aziranye cyane n’abacurabinyoma, akaba agamije kuvana kw’isi Nyilimbibi amuziza umutungo we.

Imvano y’ibibazo:Bisabwe na Paulin Munyambibi, Urukiko rwa mbere rw’Iremezo  rwa Byumba, kw’itariki ya 18/09/2000, rwamuhaye « Uburenganzira bwo gucunga umutungo wa Nyilimbibi by’agateganyo. », ariko nta burenganzira bwo kugira icyo agurisha na gito yari afite.

Icyo gihe  n’umugore wa Nyilimbibi n’umuryango we babaga mu gihugu cya Kenya.Uwo mutungo wari ugizwe na:

  • Inzu iri i Byumba mu kibanza cyari n°117 (ubu ni numero 1113) kiri i Gashirwe muri Umurenge wa Byumba,
  • Inzu yo guturamo yari muri akagali Gatwa, umurenge Kabuye,mu cyahoze ari Komini Rutongo, Prefegitura ya Kigali Ngari.Inzu yari i Karuruma, Komini Rutongo, Prefegitura ya Kigali Ngari.Amaze kumenyesha Nyilimbibi ko yabonye uburenganzira bwo kumucungira umutungo by’agateganyo, yahise amurangira n’undi mutungo atari azi, kugirango wose awucungire hamwe.Uwo mutungo yamurangiye ni:
  • Amazu y’ubucuruzi yitwa TATI DE Kabuye, yari, kandi akiri i Kabuye, hahoze ari muri Rutongo ku muhanda wa Kaburimbo ugana i Gatuna.Isambu ya Nyilimbibi yari i Batsinda (Kagugu- Kigali), ingana na hegitare imwe n’igice (1,5 ha), ikabayariiteyemo avocats 100.Ishyamba ryari i Bugunga, aho bitaga mu Rwili i Byumba.Ikibanza cye cyari i Gacuriro i Kigali.
  • N’ama comptes y’umuryango yose yari muri Bacar, Caisse d’Epargne na Banque Populaire.

Paulin Munyambibi rero akibona uwo mutungo, icyo yakoze ni  ukuwugurisha, amafranga avuyemo yose arayarya arayamara ntacyo abwiye mukuru we Nyilimbibi :TATI DE Kabuye yaguzwe na Nyirasafali Marie Claire, wagurishije n’isambu  y’i Batsinda, navuze haruguru, ayita iyabo, kuko igice kimwe cyayo nari narakiguze na se Kalingeni Fokasi,

  • Inzu y’i Karuruma igurwa na AMEDEP,
  • Ishyamba ry’i Byumba rigurwa na Muvuzankwaya Martini, naryo rigurwa Gakuba Olivier Alias Zireze.
  • Naho ikibanza cy’i Gacuriro ntiharamenyekana neza uwakiguze.Muri 2004, Umugore wa Nyilimbibi ariwe Mukankima Drocella yagiye mu Rwanda mu nama y’umushyikirano yabaye tariki 21/12/2004 yagiye gusura abavandimwe ba Nyilimbibi harimo Munyambibi Paulin.Yamusanze aho Nyilimbibi avuka ari naho Munyambibi avuka.Akagali ka Mukono umurenge wa Bwisige akarere ka Gicumbi intara y’Amajyaruguru.Bamwe mubo twabashije kuganira bo muri uyu muryango bantangarije ko Mukankima yahahuriye n’ikibazo kuko ngo Munyambibi Paulin yamwakiranye uburakari bwinshi ,gusa ngo bwari bushingiye ku kimwaro cy’umutungo we yagurishije.
  •  

Mu mwaka wa 2005, umuhungu wa Nyilimbibi witwa  Rodolphe Dukuze yaje mu Rwanda arangije amashuri ya COMPUTER ENGINEERING muri Kenya, abona akazi keza, agakora hafi umwaka, ariko yasubiye hanze ahunga Paulin Munyambibi wari wambuye Procuration yo kumucungira umutungo kubera ubuhemu yamugiriye, akayiha uwo muhungu wa Nyilimbibi hari kw’itariki ya 01/08/2005.

Iterabwoba rya Munyambibi Paulin wabwiraga uwo mwana wa  Nyilimbibi kandi nawe amubereye se wabo, ko natamwitondera azagwa muri prison, byatumye asubira mu buhungiro  mu kwezi kwa munani muri 2006, none agiye guhera hanze kubera gutinya  Munyambibi Paulin.Uwo mwana wa Nyilimbibi amaze kumuhunga, nibwo Munyambibi Paulin yagurishije igice cy’ishyamba  riri i Byumba navuze haruguru, arigurisha na  Gakuba Olivier wari Procureur, nawe akaza kurigurisha Habimana Joseph amaze kumenya ko ari iryibano.

Kw’itariki ya 18/08/2005,  nibwo Nyilimbibi yasabye Munyambibi Paulin  kugaruriza ku neza imitungo  yagurishije navuze haruguru, arabyanga.Nyuma,  Nyilimbibi yakomeje kugenda ahendahenda Munyambibi binyuze mu muryango ariko akomeza kwanga kuko yarushagaho  kumukanga ngo naza FPR izamufunga.

Bigeze aho, biba ngomwa ko Nyilimbibi ashaka  umwunganizi mu mategeko (  avocet) witwa Maitre Herman Twajemahoro.

Me Herman Twajemahoro yasabye Nyilimbibi ibya ngombwa byose kugirango amuhagararire mu rwego rw’akazi ashinzwe. Nyilimbibi yabisabye muli Ambassade y’u Rwanda i Paris  arangije abiha Me Twajemahoro. Nyuma yo kubona Ibyangobwa  habaye amasezerano.

 Haje kwemeranya kurega abari mu mutungo wa Nylimbibi kuko bari bawurimo mu buryo bunyuranije n’amategeko..

 

  • AMEDEP na Nyirasafari babareze mu rukiko rwisumbuye rwa GASABO kw’itariki ya 15/07/2014, hakagobokeshwa Munyambibi Paulin. Undi ni
  • Muvuzankwaya Martini na Habimana Joseph (waguze na Gakuba Olivier) tubarega mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi kw’itariki ya 18/08/2014, hagobokeshwa Munyambibi Paulin.Nyirasafari na AMEDEP batsinzwe kw’itariki ya 21/11/2014, ariko Nyirasafari we yiyemeza kujurira muri HAUTE COURi Kigali. Avocat wa Nyilimbibi ariwe Me Herman Twajemahoro bagiranye amasezerano yo kurangiza urwo rubanza,n’Umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Me Muhinyuza Florence. Yari amuhawe na Huissier Me Dusabe Christophe. Igitangaje

Munyambibi Paulin na Nyirasafari Marie Claire banze kwishyura. Ikibabaje Nyirasafari we yanga no kuva mu mazu ya Nyilimbibi rwose, avuga ko azayavamo aruhanije.

Huissier Me Muhinyuza Florence yabwiye Me Twajemahoro ko yakoze n’inyandiko, akazishyikiriza polisi kugirango ikure Nyirasafari mu mutungo wa Nyilimbibi ku ngufu za Leta, ariko nyuma ngo iyo Polisi ikaza kumubwira ko izo nyandiko zazimiye.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu, Huissier Me Florence Muhinyuza  yaricecekeye, avocat wa Nyilimbibi ariwe Herman Twajamahoro nawe ntacyo amubaza, hakaba hibazwa ukuntu urubanza rwa Nyilimbibi ruzarangizwa,  dore ko hashize umwaka urenga ruciwe.

Nguko uko Nyirasafari Marie Claire  na Munyambibi Paulin bishyize hejuru y’amategeko, bagashyigikirwa, aho kubibazwa. Ibi rero nibyo bikomeje kwibazwa na benshi kubera agatsiko kica ubumwe bw’abanyarwanda ntigakorweho.Hagati aho ariko, AMEDEP yo yemeye kwishyura. Nyirasafari Marie Claire abimenye, yihutira kujya kureba wa muhesha w’inkiko w’umwuga witwa Me Dusabe Christophe, amushyira abantu bo mu miryango ya Karekezi Bavo, Karekezi Jean, na Samuson, bitwaje impapuro ziteyeho ama cachets ya Gacaca zivuga ko  Nyilimbibi agomba kubishyura amafranga kubera ibintu byabo yaba yarangije muri jenoside yakorwe abatutsi 1994.

 Nyilimbibi yabwiye avocat we witwa  Me Herman Twajamahoro ko adashobora kwishyura kuko izo mpapuro zigomba kuba ari impimbano kuko nta kintu yikeka na gito.

Nka Karekezi Bavo uwo uvuga ko yangiririjwe  ibintu, nta kintu yagiraga i Kabuye, kuko icyo gihe yari atuye ku Kicukiro. Kandi i Kabuye  Nyilimbibi yahavuye kw’italiki ya 11/04/1994.Nyilimbibi

 Nyilimbibi yasabye Avocat we  Me Herman Twajamahoro ko yakwaka umuhesha w’inkiko Me Dusabe Christophe impapuro zerekana igihe izo manza ko zaba zaraciriwe, n’ibyo yaba yarangije, ndetse n’igihe byaba byarangirijwe kugirango bimenyekane,gusa igitangaje ni uko Me Twajamahoro yabwiye umukiriya we ariwe Nyilimbibi ko yazimwimye..  Ahubwo Huissier Me Dusabe Christophe yahise  amwandikira ibaruwa ivuga ko agiye gufatira umutungo wa Nyilimbibi.

Avocat wa Nyilimbibi ariwe  Me Herman Twajamahoro yabonye bikomeye. Me Twajamahoro yahise aba umufatanyacyaha abeshya Nyilimbibi ko kugenzura ubuziranenge bw’izo nyandiko byatwara igihe kinini

. Ko rero, ubwo AMEDEP yo yemera kwishyura kandi Huissier Me Christophe  DUSABE akaba agiye gufatira uwo mutungo wose kuko abifitemo inyungu igaragara y’amafaranga abona muri uko kwishyuriza abo bantu, ko ibyiza ari uko babishyura, hakazagenzurwa ubwimerere bw’impapuro bishyurizaho bitonze, kandi ko biramutse bigaragaye ko ari impimbano babasubiza ibyabo bakanakurikiranwa mu butabera.nyilimbibi1

Nguko uko  Nyilimbibi yishyuye agushijwe mu mutego na Me Twajamahoro amafaranga  2.654.167 FRw, harimo akayabo ka 1.000.000 FRw y’igihembo cya Huissier Me Christophe Dusabe wayogoje imwe mu mitungo akiha   arengeje uko yakagombye guhembwa.Murabona hepfo ayo mazu y’ubucuruzi Nyirasafari Marie Claire na Munyambibi Paulin batsindiwe , ariko Nyirasafari  akaba yaranze no kuyavamo kugeza uyu munsi.Nyilimbibi2

Hashize umwaka urenga, imikirize y’urubanza ibaye itegeko.

Uku kwishyuza kwa Me Dusabe Christophe niko kwateye Nyilimbibi  amakenga, bituma ashimangira kwemeza ko ziriya nyandiko za Gacaca ari impimbano, kuko n’ubundi Nyirasafari Marie Claire na Munyambibi Paulin. Amakuru nakuye muri bamwe bo muri iyi miryango ngo kuva Nyilimbibi yatangira kuburana na Munyambibi na Nyirasafari bagatsindwa bahise bapangira umuvandimwe wabo idosiye ya jenoside.. Huissier Me Dusabe Christophe kandi nawe abifitemo uruhare kubera impamvu zikurikira:Abo bantu bishyuzaga Nyilimbibi bibazwaho, kuki bagombye gutegereza imyaka 7 yose izo manza ziciwe (niba zaba zaraciwe koko), kugirango babone kujya iwe kumusaba kubishyuriza kandi bari bazi neza ko igihe cya Gacaca uwo bishyuza yari mu gihugu cya  Kenya kuko byanditse kuri izo mpapuro bishyurizaho, kandi barumuna be  barimo na Munyambibi Paulin ubwe barabasuraga kenshi, bakaba ntacyo bigeze bamubwira?

  1. Kuki Huissier Me Dusabe Christophe ariwe wahitiyemo Acocat wa Nyilimbibi Me Herman Twajamahoro, Huissier wo kurangiza urubanza? Aho ntiyaba ariwe wanamubujije kururangiza nkana?
  2. Kuki Huissier Dusabe Christophe yanze guha avocat wa Nyilimbibi Herman Twajamahoro imikirize y’izo manza harimo n’ibyo yaba yarangije ngo abimenye?
  3. Mwari mwabona urubanza rurangizwa rutagira copie de jugement?
  4. Kuki Huissier Christophe Dusabe, mu “ Icyemezo cyishyuza kibanziriza igwatira bwishyu yoherereje Avocat wa Nyilimbibiavocat kw’itariki ya 27/10/2015, yandika ko igihembo cye mu kwishyuriza Karekezi Jean 492.500 Frw ari ibihumbi ijana mu nyuguti, ariko mu mibare akandika ( 300.000 frw), mu kwishyuriza Samuson 161.667 Frw akandika ko igihembo cye ari ibihumbi ijana mu nyuguti, ariko mu mibare akandika 200.000 FRW, hanyuma mu kongerakwishyuriza Karekezi Jean bwa kabiri 1.000.000 Frw, akongera akandika mu nyuguti ko igihembo cye ari ibihumbi ijana, nyamara mu mibare akandika igihembo cy’ikirenga cya 500.000 Frw ?
  5. Kuki Me Huissier Christophe Dusabe yishyurije Samuson (nta rindi zina agira) 161.667 Frw, akiha igihembo cya 200.000 Frw, kiruta kure ibyishyuzwa?Mbese nta tarif ibaho y’igihembo cya avocat mu kwishyuriza abantu?
  6. Kuki Huissier Me Christophe Dusabemu kwezi gushize yavuze ko hari abandi bantu babonetse, ngo balimo uwitwa Mafura n’undi witwa Mukandanga Eugénie yaba yarangirirjwe ibintu bifite agaciro ka hafi 5.000.000 Frw na Nyilimbibi abo bantu bo bavuye he niba izo mpapuro za Gacacabazana zitagira ibiregerwa n’imikirize y’imanza atari incurano? Aha rero niho hagaragara ko bamwe mu barangiza imanza babigize umwuga wo gucura imanza nk’uko na Minisitiri w’ubutabera Busingye yabitangaje.
  7. Kuki Huissier Me Christophe Dusabe ashishikajwe cyane no gushaka kugurisha huti huti amazu ya Nyilimbibi y’i Byumba, atitayeho ko Huissier Me Florence Muhinyuza yabahitiyemo, yarangiza inshingano ze zo kuturangiriza imanza batsindiye Nyirasafari Marie Claire na Munyambibi Paulin? Ibyo bintu byose Nyilimbibi yabibajije Avocat we Twajamahoro ntiyagira icyo amusubiza ,ahubwo aba umufatanyacyaha nabamwishyuza amahatira kwishyura.Avocat wa Nyilimbibi ariwe Me Herman Twajamahoro yaramuhemukiye cyane..Iyo myitwarire ye yose,  Nyilimbibi akiyibona nibwo yavumbuyemo akagamabne kugirango  bamuhamye ibyaha byo kwishyura  yishyurira ku mpapuro mpimbano. Kuva icyo gihe ntabwo Twajamahoro yongeye kuvugana na Nyilimbibi. Aha kandi ngo Twajamahoro yari yararegeye urukiko  rubifitiye  ububasha rwa Gicumbi.

nk’uko byari byategetswe na Haute Cour kw’italiki ya 17/12/2015. Yanze no gukurikirana Huissier Me Florence Muhinyuza wanze kubahiriza amasezerano bagiranye yo kwishyuza Munyambibi  Paulin na  Nyirasafari Marie Claire. Wagirango yaramburaniye, akaba akorera n’abo  baburanaga na Nyilimbibi kandi baratsinzwe. Ikindi kivugwa ni uko Me Twajamahoro yahemukiye Nyilimbibi yanga ko banasesa amasezerano. Ubu Nyilimbibi yaheze mu gihirahiro. Andi makuru twakuye ahizewe ngo Nyilimbibi yahaye Twajamahoro kugirango atange ikirego mu bugenzacyaha (CID)ntiyabikora. Aha yagirango arege Munyandamutsa Paulin na Nyirasafari  bahimba Gacaca.

 

 

 

 

Iyi ni inzu ya Nyilimbibi ikaba iri muri principale y’i Byumba yafashwe  na Huissier Dusabe Christophe akaba ashaka kuyigurisha Cyamunara byihutirwa, ku kagambane ka Munyambibi Paulin na Nyirasafari Marie Claire.

 

 

 

Iyi ni annexe y’iyo inzu ya Nyilimbibi y’i Byumba. Me Dusabe Christophe arashaka kuzaziteza cyamunara umunsi umwe, kuko ziri muri parcelle imwe.

Ntibyarangiriye aho, ahubwo Munyambibi Paulin na Nyirasafari Marie Claire biyemeje gukomeza gahunda yabo yo guharabika Nyilimbibi no kumwanduriza izina banamukangisha ko FPR izamufunga. Andi makuru twakuye mu bandi baganira na Munyambibi hamwe n’agatsiko ke badutangarije ko bahimbiye Nyilimbibi ko yabaye interahamwe ruharwa kugirango batazabazwa umutungo we. Meya w’akarere ka Gicumbi ariwe  Mudaheranwa yatangarije ikinyamakuru Ingenzi ko iyo cyamunara idashobora kuzakorwa hatagaragajwe urubanza rwumwimerere.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *