Shampiyona yÔÇÖ u Rwanda kÔÇÖumunsi wa gatanu

Rayon Sport yigaragaje ko ari ikipe yo kutubakirwaho izina.

Umunyamakuru Rutamu akwiye igihembo kuko yashyuhije shamiyona y’umunsi wa gatanu abafana bitabira umukino ari benshi.

Shampiyona nkuru y’u Rwanda yageze ku munsi wayo wa gatanu aho uwo munsi utahiriye amakipe ya Kiyovu Sport yo mu Mujyi wa Kigali na Sunrise FC yo mu Ntara y’Uburasirazuba nyuma yo kuvangirwa mubyo bateganyaga ku mpamvu zitabaturutseho.djuma1

                                               Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sport

Nk’uko bisanzwe ku munsi wa Shampitona ku isi hose iyo amakipe ari buhure byanze bikunze haba hari amakipe yashyuhije abafana imitwe bafite amatsiko yo kumenya uributahane intsinzi ibi akenshi bigaterwa no guhanganira ku mwanya kw’amakipe cyangwa kuba ari abacyeba cyangwa amakipe aba mu mujyi umwe (Derby) cyangwa anganya mu buhanga bw’abatoza bene uwo mukino witwa umukino w’umunsi (Match of the day).rutamu1

Rutamu umunyamakuru washyuhije shampiyona y'umunsi wa gatanu akwiye igihembo kuko haje abafana benshi

Ni muri urwo rwego ku munsi wa gatanu wa Shampiyona  ni ubwo ku bibuga byose hari hateganyijwe imikino ariko inkuru nyamukuru yavugwaga haba mu bitangaza makuru haba ku bafana ni umukino ikipe ya Sunrise FC yakiragaho ikipe ya Rayon Sport i Nyagatare.

Aya makipe yari afite impamvu  nyamukuru enye zatumaga uwo mukino ukomera, iya mbere zose zanganyaga amanota zitandukanywa n’ibitego byo kuzigama, iya kabiri zose zari zitaratakaza umukino,  iya gatatu zose zari zaratsinze imikino itatu zinganya umwe, iya nyuma zose zitozwa n’abatoza b’abanyamahanga Umu nigeriya (Sunrise) n’umurundi (Rayon Sport). rutamuo

Ni ubwo byari bimeze bityo ariko ikipe ya Sunrise FC yari ifite akarusho ko kwakira ikipe ya Rayon Sport ku kibuga cyayo ndetse n’imbere y’abafana bayo, aho niho umwe mu bavugizi biyo kipe y’i Nyagatare yavugaga ko gutsinda ari ngombwa ikosa bakora kwaba ari ukuganya naho gutsinda byo bitariho. “Ati twatsinze amakipe icyo dushaka ni ugutsinda Rayon Sport tukubaka izina ati usibye no gutsindwa no kunganya n’ikosa.”Umunyamakuru Rutamu abafana bamwifurije gukomeza kuryoshya shampiyona ntacike intege. Abamaze igihe bakurikirana ikipe ya Rayon sport baremeza ko ishobora gutwara shampiyona mu gihe bashyira hamwe ntibatezemo induru.umufana warayo                                                  Umufana w'ikipe wa Sunrise Fc

 Ikipe ya Rayon Sport yamanutse nkeka ko bwaribwo bwa mbere mu mateka yayo kurenga icyahoze ari Parike y’Akagera (mu Mutara) ijya gukina umukino waba uwa gicuti mu Mujyi wa Nyagatare ifite itandukaniro nuwo bagiye guhangana wari wavuze amagambo menshi yo kwiyemera nk’aya batera makofi cyangwa abagombozi yo ijyenda ifite gahunda imwe yo gushyira mu bikorwa inshingano yihaye uyu mwaka yo gutwara igikombe bitanyuze mu magambo ahubwo “ imvugo ariyo ngiro” aka rya shyaka.rayonyagatare

                                  Rayon Sport igeze ku mukino wa gatanu itaratsindwa igitego

Uwo mukino warabaye nk’uko wari uteganijwe i Nyagatare, ndetse niwo mukino Sunrise yatangiriyeho kwishyuza nkuko bizwi ko aho Rayon Sport yageze haba hari amafaranga ni nawo mukino witabiriwe n’abafana benshi icyo kibuga cyakiriye ariko byarangiye Rayon Spot ihakuye intsinzi y’amanota atatu n’igitego kimwe bituma iyobora  urutonde rwa shampiyona ntawe bahanganye  ikaba ari nayo ikipe yonyine itaratsindwa igitego.match

                             Uyu mukino Rayon Sport yatsinze Sunrise ibitego bine kubusa

Ikipe ya Sunrise yatahanye amafranga amerwe yo kubakira izina kuri Rayon Sport asubira mu isaho, umutoza Massud akaba yarababwiye ko niba bashaka kubaka izina bategereze andi makipe akomeye ariko Rayon Sport yo  ntirimo.sunrisell

                                                                          Sunrise Fc

Uwo munsi wa gatanu kandi ntabwo wahiriye umutoza Kanamugire Aloys w’ikipe ya Kiyovu ubwo yavangirwaga ni imvura bigatuma uwo mukino uba ikirarane bikamubuza intsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe cya Musanze hasigaye iminota cumi n’ibiri ngo umukino urangire aribwo umusifusi yafashe icyemezo cyo guhagarika uwo mukino nkuko biteganywa n’amategeko kubera imvura yaguye ari nyinshi ku kibuga cyo ku Mumena.iyooood

                                            Ikipe ya Mukura mu ihurizo rya shampiyona

Biragoye kwemeza ko amahirwe yari yabonye yakongera bwa kabiri, tubitege amaso. Indi mikino yabaye kuri uwo munsi wa gatanu Bugesera FC 1 Marines FC 0, Amagaju FC 0 AS Kigali 2, Gicumbi FC 0 Espoir 1( intsinzi yayo ya mbere) Etencelles 3 Pepinieri 1, Police FC 0 Mukura Victory 0, umukino wariguhuza APR FC na Kirehe ntiwabaye kubera ko ikipe ya APR FC iri hanze mu yandi marushanwa yatumiwemo mu gihugu cya Congobrazaville.

yahoooo

                  Gakwandi james

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *