Shampiyona yÔÇÖ u Rwanda kÔÇÖumunsi wa gatandatu

Rayon Sport ikomeje kuyobora itaratsindwa igitego na kimwe.

Shampiyona y’u Rwanda izwi nka Azam Rwanda Premier League nk’umutera nkunga mukuru, yashoje umunsi wayo wa gatandatu nta mpinduka zibaye aho amwe mu makipe yazamutseho umwanya andi aramanuka nk’uko muri shampiyona zose bigenda. masudimashami

               Umutoza Masudi wambaye umupira w'umuhondo yahaye isomo Mashami wambaye ishati

Umunsi wa gatandatu hakinwe imikino irindwi kuko umikino wa munani wari guhuza APR FC na Pepinieri FC utabaye kikaba ari ikirarane cya kabiri cy’ikipe ya APR FC izigamye nyuma y’ikindi cya Kirehe FC.

Dore uko mu bibuga byagenze:

rayonbug13                           Niyonzima wa Rayon Sport yatumye murera ibyinwa mu kibuga

Uwo munsi wa gatandatu wabimburiwe n’ikipe ya AS Kigali yakira ikipe ya Gicumbi FC kuri Stade Regional nta gishya cyabaye uko abantu bari babyiteze ni uko byabaye. AS Kigali yatsinze Gicumbi ibitego 2 kuri 0 yikomereza mu marushanwa y’imijyi abera mu mujyi wa Kisumu mu gihugu cya Kenya.

Rayon Sport yakiriye Bugesera iyitsinda igitego kimwe cyatsinzwe na Niyonzima Olivier “Seif” mu minota ya nyuma y’umukino gihesha Rayon Sport gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona inaciye agahigo ko gukina imikino itandatu itaratsindwa igitego mu izamu ryayo.oooozay

                        Umutoza Kishi arashaka kwereka abana bakiri bato ko abarusha ubunararibonye

Indi mikino yabaye Espoir yatsinze Mukura iyizimaniye ibitego 2 kuri 0, Marines itsindwa n’Amagaju ariyo ntsinzi yayo ya mbere iyisanze iwayo imbere y,abafana bayo, igitego 1 kuri 0, Police inyagira Musanze FC 3-1 nayo iyisanze iwayo imbere y’abafana babo, abagore babo ndetse n’imbere y’abana babo, Etencelles iha ikaze Sunrise yari yarigize intakoreka 1-0, naho Kirehe na Kiyovu bigwa miswi 0-0.

Niki cyagaragaye kuri uwo munsi wa gatandatu:

Umutoza

                           Kanamugire arafasha ikipe ya Kiyovu kubaka ejo hazaza

Udushya twabonetse kuri uwo munsi ni rutahizamu w’ikipe ya Police Usengimana Danny washoboye gutsinda “ hat- trick”mu mukino wabahuje na Musanze ikintu kidakunze kuboneka muri Shampiyona y’u Rwanda bikaba byaranamuhaye amahirwe yo kuyobora urutonde rwa barutahizamu batsinze ibitego bynshi aho mu mikino itandatu afite ibitego 6.kayiranga

                                    Kayiranga aratoza ikipe ifite ejo heza kuko irimo abana bato

Ikindi cyatunguranye n’ikipe ya Sunrise gutakaza imikino ibiri yikurikiranya nyuma yo gutsindwa Rayon Sport i Nyagatare abantu bakaba bibaza ese Sunrise umuvuduko wayo n’amagambo y’ibikabyo bati burya byari nka Coca Cola bafunguye?

Ikipe ya APR nayo n’ubwo itakinnye Shampiyona, ariko amakuru yayo nayo yarakurikiranwaga umunsi k’uwundi aho yari yaratumiwe mu kiswe “Tournoi de la Repubique” mu gihugu cya Congo brazaville aho imikino yose yakinnye n’amakipe aciritse yayitsinze. Yatsinzwe na CARA Brazaville 2-0 ikurwamo muri penarite na AS Kondzo.

Icyo abakunzi b’imikino bahamya ni uko APR FC yagaragaye nk’kipe iri kurwego rwo hasi ugereranije ni uko bayifataga cyangwa bayumvaga aha bakavuga badashidikanya ko ikibazo ari umutoza Rwasamanzi Yves utari ku rwego rwayo.

Shampiyona izakomeza ku munsi wa karindwi amakipe ahura atya:

 

Kuwa gatanu le 2/12/2016 APR V/S Etencelles Kigali Stadium 15h30

Kuwa gatandatu le 3/12/2016 Police FC V/S  Kirehe stade  Kicukiro 15h30

                                                Espoir FC V/S Musanze Rusizi kuri stade Kamarampaka 15h30

                                                Gicumbi FC V/S Marines stade Mumena 15h30

                                                Mukura Victoiry V/S AS Kigali Huye 15h30

                                                Sunrise FC V/S Bugesera stade Nyagatare 15h30

Ku cyumweru le 4/12/2016 Kiyovu FC V/S Pepinieri stade  Mumena 15h30

                                             Amagaju FC V/S Rayon Sport Huye 15h30

 

Abakinyi bamaze gutsinda ibitego byinshi ni:

 

 

1.Usengimana Danny- Police ibitego 6

2.Kambali Salita Gentil –Etencelles  ibitego 5

3.Kwizera Pierrot –Rayon Sport ibitego 5

 Umutoza Masudi Djuma amaze kwerekana ko ahawe uburenganzira yabyinisha abakunzi ba Rayon sport murera.Umutoza w’ikipe ya APR FC Rwasamanzi Yves we biraboneka ko ntacyerekezo afite cyo kuyitoza. Mbere yuko Rwasamanzi ajya gutoza muri APR twari twagaragaje ubumwe bwe na Camarade bishyirwa mu bikorwa. Ikindi kivugwa n’imisifurire ya bamwe mu basifuzi bakomeje kubishya shampiyona. Ikipe ihagaze neza niya Rayon sport kuko itaratsindwa igitego na kimwe. Umutoza w’ikipe ya Kirehe fc Kishi nawe n’uwo gushimirwa kubona agerageza ikipe ivuye mu cyiciro cya kabili nta namikoro ahagije ifite. sitemgr_photo_118557

                                                              Seninga yatangiye kwinyuraguramo

Umutoza Kanamugire Aloys umwalimu w’umupira w’amaguru arereka abayovu uko bagomba gutegura ejo hazaza nta byinshi bitakaye. Umutoza Mashami Vincent we urwego rwe n’urwo ntawamusaba ibirenze ibyo atanga. Kayiranga Baptiste ikipe ye nimenyerana ashobora kzazitsinda kakahava.arton130

                                     Umutama Okoko ikipe ya Mukura iramunaniye

Ikipe ya Sunrise yo ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabili. Musanze yo iri mu ikorosi rikomeye kandi iratozwa nabawuteye mu bihe byo hambere.iiiiopo

                  James Gakwandi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *