Imiryango ikomeje gupfa ubutunzi

Abana ba Umutesi Aplhonsene nibagira icyo baba bizabazwe Murekatete Marie Chantal:Ibi tubivuga dukurikije amakimbirane ari hagati ye n’aba bana ashaka kunyaga umutungo wabo.Inzego zirengera abarengana nizitabare  Kayitesi na bene nyina kuko Murekatete arabagera amajanja.umuvunnnnn

                                                           Umuvunyi naranganure abana ba Mutesi

Imikorere yubakiye ku k’ukuri itanga umutekano,  naho iyubakiye ku kinyoma itera amakimbirane igaheza nyakamwe mu kangaratete.Aha niho dutangirira inkuru yacu yerekana ukuntu umuryango wasizwe na Nyirabigirimana ukomeje guhigana bukware bapfa imitungo yasize.Nyirabayazana muri uyu muryango ni Chantal  Murekatete ukomeje kujujubya impfubyi z’umuvandimwe we witabye imana ariwe Aphonsene Umutesi.kiyovuooo

                                                Mugabo umwana wasinzwe na nyakwigendera Mutesi

Uko ikibazo giteye:Aya makimbirane yavuye ku mutungo ugizwe n’amazu aherereye mu mudugudu Ubusabane akagali ka Kabuguru II mu murenge wa Rwezamenyo akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.Bijya gutangira Murekatete Marie Chantal hamwe na mukuruwe Muteteli Marie Goltte bashatse kwirukana impfubyi za Umutesi Alphonsene bashaka kuzirukana mu mutungo basigiwe n’umubyeyi wabo Nyirabigirimana.

Kayitesi nkuhagarariye umuryango wa Umutesi  yabonye ko ba nyina wabo bamujujubya agana inkiko kugirango arenganurwe. Ubutabera bwagenze neza kuko Murekatete na Muteteli baratsinzwe ntibigeze banajurira. Icyaje gutangaza n’uburyo bafashe umukecuru uva indimwe na Nyirabigirimana ariwe  Nyirangirabampatse  kugirango  yiyite ko nawe afite uburenganzira mu mutungo w’umuvandimwe we.amgaju..

                                                           Kayitesi umunsi yagize icyo aba Murekatete azakibazwe

Iki rero nicyo kinyoma gikabije. Murekatete yaje  kwanga ko urubanza rurangizwa yifashisha  inzego z’ibanze zo mu murenge wa Rwezamenyo.Ikibazo gihangayikishije Kayitesi n,abavandimwe be n’uburyo ubu Nyirangirabampatse azanwa mu rubanza kandi umutungo wa Nyirabigirimana ntaho ahuriye nawo. Amwe mu makuru ava mu kagali ka Kabuguru II arashimangira ko  Nyirangirabampatse akomeje kuba iteme ryambukirwaho na Murekatete na Muteteli kugirango urubanza rutarangizwa  abana ba Umutesi bahabwe imitungo yabo ishingiye ku munani w’umubyeyi wabo batsindiye mu rukiko.uuuuuuuuus

                                                          Kera Mutesi na Murekatete bakiri abavandimwe

Amakuru ava mu nshuri za Murekatete agera ku kinyamakuru ingenzinyayo .com arashimangira ko  ngo abana ba Umutesi batazahabwa umunani wabo mugihe Nyirangirabampatse akiriho kuko azakomeza kwambukirwaho mu rwangano rukomeje gututumba. Bizwiko iyo urukiko rwaciye urubanza uwatsinzwe ntajurire haba itegeko ryo kururangiza,aha rero siko byagenze kuko Kayitesi yagiranye amasezerano n’umuhesha w’inkiko   yanga kururangiza. Icyatangaje n’impapuro za Kayitesi yazimushubije byagoranye. ppppo

                                  Iyi ni imwe mu nzu yubatswe na Mutesi birukanamo abana be

Andi makuru ashimangira ko Murekatete yirirwa yigamba ko  azajujubya Kayitesi hamwe nabo bavukana kugeza isi irangiye. Imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu nimwe mubwirwa . Abatabara nimutabare amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *