Abarwanyaga FPR barayiyobotse ngo bahabwe imyanya!!

 Uruhururikane rw’ibitekerezo bya politiki iyo bihurijwe hamwe biba byiza,ariko iyo bibaye ibya bamwe biba bibi  ,kuko nta cyerekezo biba bifite. Amakuru yacu arava mu ruhururikane rw’ibitekerezo  dukura ku  mbuga nkoranyambaga ,kongera ho na  za Radio mpuzamahanga ,hakaza n’abanyarwanda bimbere mu gihugu. Buri Repubulika y’u Rwanda igira abayigomekaho. Pierre-Celestin-Rwigema

                                                         Rwigema Pierre Celestin

Ubu rero biravugwa ko Repubulika ya gatatu iyobowe na FPR ifite abayigometseho ,ndetse bakaba  baranashinze amashyaka yo kunyuzamo ibitekerezo. Hanzaha ho babivuga ho iki? Abasesengura bagakurikirana iby’imwe mu mitwe ya politiki ivugako irwanya FPR basanga bigoranye kuko abanyarwanda bamenye cyangwa babonye ububi bw’intambara,ikindi  kivugwa nukwizera ko nyuma y’urugamba haba iki n’iki? Ubu abanyarwanda batandukanye bibaza impamvu amashyaka ya opozisiyo asenyaka atamaze kabili kandi ari no mu mahanga,bakibaza aramutse ageze mu Rwanda uko byamera? Twagiramungu Faustin ishyaka rye ryarasenyutse bidateye kabili Uwizeyimana Evode aba ayobotse FPR.evode uwizeyi,                                                                   Evode Uwizeyimana

Ishyaka rya Me Ntaganda Bernard naryo Mukabunani Christine yayobotse FPR.Ishyaka Grenn Party ryashinzwe  rifite ingufu naryo ryayobotse FPR  . Habineza Frank nawe yarayobotse. Dr Gasana Anastase nawe ari mu nzira zo kugera  Kigali. Gen Rwarakabije Paul nawe yataye ingabo za FDLR aba arayobotse. Ubu rero abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda barasanga abenshi bashingiye amashyaka ishyanga baratangiye gushaka kuza gushyigikira Perezida Kagame kugirango  bibonere imyanya.  Urugero abantu batanga: Isenyuka rya MDR ryatumye Safali Stanry ashinga ishyaka n’ubwo yaritaye agahunga. Marara nawe yabaga muri MDR yashinze ishyaka nawe yararitaye arahunga.

 Rudasingwa Theogene n’ishyaka  rye RNC bacitsemo kabili. Karangwa Semushi yaratahutse ibyo gukora politiki yarabyihoreye nta nuzi irengero rye,kuko icyo yashakaga yarakibonye yaratahutse. Abavugwa ko barwanyaga FPR ubu  bakaba barayiyobotse byerekana ko intambara z’amagambo cyangwa n’izindi zose zaba zigiye kurangira mu Rwanda. Condo Gervais we abyumva gute  mu bigendanye no kwiyunga na FPR?Abakurikirana ibya politiki basanga nta mwanzi w’igihe uhoraho nk’uko nta n’umukunzi w’igihe uhoraho. Itahuka ryabarwanyaga FPR ryongerera abanyarwanda kutagira ubwoba kuko baba batacyumva amagambo yurucantege. Umutwe wa FDLR wo ufatwa ute mu Rwanda n’abanyarwanda muri rusange? Icyo buri wese avuga kuri FDLR ni uko ari umutwe wabakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Ikindi bamwe mu bategetsi barahungabanye kubera ibyo banyuzemo cyangwa babonye. Urugero: Umuyobozi iyo afata umwanya wo kuvuga ngo ubwo mumbona ntabwo nzi ubwoko bwanjye,niba ndi umuhutu cyangwa umututsi?

Hari igihe umugabo witwa Sebarenzi Joseph Kabuye akiyobora inteko  ishinga amategeko umutwe w’abadepite yabwiye uwari depite Safali ati: Ko mbona wahungabanye wazize iki?Safari ati: Nyakubahwa twebwe abacikacumu twahuye n’akaga gakomeye abahutu baratujujubije batwicira kurwara nk’inda!! Bwarakeye Safari aregwa ubujonosideri ,ubu yarahunze.  Dr Gasana Anastase yagiranye ikiganiro na Radio itahuka asebya FPR nabategetsi bayo.

Icyo buri wese yibaza kuri Dr Gasana Anastase nibyo avuga nibyo yakoze kugera ku gitabo cye yanditse avuga ububi bw’abatutsi. Gasana agiye kugaruka mu Rwanda,ese azabazwa ibyo yavugaga cyangwa ku nyungu za politiki bizashyirwa mu kabati? Politiki irasetsa,umunsi umwe Gasana yemera FPR ikaba ari nayo mpamvu agiye gutaha,dore uko yabivugiye  kuri Radio itahuka ari nacyo cyemeza ko agera i Kigali vuba. Gasana ati:Perezida Habyarimana ntiyigeze yemera amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ubutegetsi bwa Tanzaniya buhagarariwe na Perezida Mwenyi bwaramurakariye cyane maze bumutumiza mu nama igitaraganya ngo’’bumuhatire’’ gushyira vuba ayo masezerano mu ngiro. Gasana ati:Mu nama y’abaperezida yabereye mu muhezo,Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Gasana Anastase yavuzeko nta kundi byagenda.Ayo masezerano agomba gushyirwa mu bikorwa.

Gasana ati:Perezida Habyarimana yarabyanze.Aha rero niho Gasana yatangiye kuba umutoni wa FPR kuko yanze gutahana na Guverinoma yarahagarariye Perezida Habyarimana atahana n’abandi. Gasana rero ku bw’iyo mpamvu ubutegetsi bwa Tanzaniya bwaramurinze kugirango atagira icyo yaba kugeza  hashize amezi atatu ,kugeza Habyarimana n’ubutegetsi bwe bushyira mu bikorwa jenoside y’abatutsi baribamaze igihe bategura. Gasana n’iturufu ye  ikomeye yo kwemeza uburyo ashinja Habyarimana uko yateguye jenoside akayishinga Col Theoneste Bagosora bimugaruye i Kigali.

Amwe mu mashyaka ashaka gushyushya abanyarwanda ashaka kubabuza kwikorera utwabo,ayo bayime amatwi kuko ntacyo yabamarira,ubuse ko hari abavugaga ngo MDR Parmehutu ibonye ubutegetsi ubu ntihari nuwo yarinze ivaho agihingira ibijumba byo kurya.Icyo gihe se ntibishimiraga ko bakuyeho abababuzaga kubaho. MRND nayo yaraje abakiga nabo bati twigaranzuye abanyenduga,ubuse ntihari nuwo yarinze ivaho ataragera  n’i Kigali? Abishimiye ko FPR ifashe ubugetsi  nibadakora se bizabajyanira abana ku ishuri?ingoma iyo iguhaye umwanya uwubyaza umusaruro ,ariko ntabwo wategereza ngo inka izava kwa naka wanaka ngo igukamirwe utarayoroye.

FDLR yo iracyabeshya abanyarwanda ngo bashinze ishyaka rizakuraho FPR kuko ubutegetsi bwayo ari ubwabatutsi?Aha rero niho hatuma FDLR isenyuka kuko ntiwabona Gen Gatsinzi Marcel ,ngo ubone Gen Rwarakabije muri Leta utekereze kurwanya iyo ngoma? Abandi basesengura banenga imvugo za Condo Gervais wo mu ishyaka RNC ,aho anenga abashaka gutaha mu Rwanda. Aha rero basesengura banenga Condo aho ashinja Dr Gasana Anastase ushaka gutaha mu Rwanda ,akamushinja ko yakoze jenoside kandi atari mu Rwanda?Condo we akavuga ko Gasana yakoranaga na FPR mbere yuko indege ya Habyarimana ihanurwa. Icyaha cy’intambara(crime de guerre)ntawutakizi yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Ubu rero bizwi ko politiki y’u Rwanda ari ugukuraho ubuhunzi ,kuko byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Abatangiye gutahuka bazaba bafashe icyemezo gihuriweho n’impande zombi. Impunzi ziri hanze zirimo ibice byinshi,gusa buri gice cyose kizatahuka gikurikije uko kibyumva. Abashinze amashyaka iyo ishyanga nibo kibazo. . Upfa  ntaho atapfira.Isi ntipfundikiye.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *