Inzego zÔÇÖibanze ubwoba nibwose

Izina Gitifu rikomeje kugerwa amajanja. Ikosa rya Gitifu nirihe?inshingano za Gitifu nizihe?njyanama yo irakora cyangwa ntikora?Gitifu kuva ku karere kugeza ku kagali ngo ari mu manegeka!! Arayakurwamo na nde?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?minaloc

                                                      Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu

Imiyoborere ishingiye ku ihame ryo kuyobora iba myiza cyane iyo ihuriweho n’umuyobozi muto kugeza kumukuriye bityo na wa muturage agahabwa serivise nziza. Ubu rero inkubiri ya munyumvishirize ,yamunyirukanire ,namureke amusimbure ikomeje kwibasira abitwa ba Gitifu kuva ku karere kugeza ku kagali.Iterabwoba riherekejwe no kuganisha umuntu mu nzira y’ubushomeri nibyo bikomeje guteza ikibazo gikomeye mu nzego z’ibanze. Umuntu yirukanwa kubera iki?

umuntu yirukanwa kubera amakosa yakoze cyangwa yirukanwa  kuko ntakirengera?ikimaze kugaragara mu Rwanda ni uko abayobozi bamwe na bamwe icyo biyemeje ni ugushora Leta mu manza kuko bo nta gihombo bibatera. Iterabwoba ryo rishingiye ku ngingo yo guhamagara umuyobozi ngo hejuru bavuzeko ugomba kwandika ukegura ,ibi biba bishimangira kwica ihame rirengera uwarenganye kugirango atazerega. Abo tumaze kugenda tuganira bose badutangarije ko uhamagazwa imbere ya meya n’inzego z’umutekano bakakubwira ngo andika wegure.

Undi we yadutangarije ko ajya kwirukanwa yasanze ibaruwa yanditswe ategekwa gusinya ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Ubu rero bikomeje gutuma inzego za kagali kugeza ku karere serivise zitangwa nabi kuko buri wese aba atiyumva nk’umuyobozi. Ikindi gikomeje kwigaragaza n’uburyo serivise zisigaye zitangwa mu buryo bw’ikimenyane kuko wa muyobozi aba yumva ari mu birukanwa.

Buri karere iyo uganiriye na Gitifu w’akarere kugeza kuwo ku kagali bakubwira ko ntamwanya bafite kuko bibereye mu manegeka y’ubuyobozi. Niba Minisitiri Kaboneka yumva amarira y’inzego z’ibanze kuki adakemura ibibazo?Ushyira mu gaciro wese nasuzume ikibazo cyiyirukanwa ry’izina Gitifu ,naho ubundi imirimo iradindira.  Njyanama zo mu turere zo wagirango zigamije kugonganisha nyobozi na Gitifu kuko nta musaruro zitanga.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *