Minisitiri w’uburezi azi inkurikizi zo gufunga ishuri ry’ubuganga rya Gitwe.

Kaminuza yigisha ubuganga ya Gitwe yafunzwe kubera kutagira ibisabwa byuzuye?Kaminuza yigisha ubuganga ya Gitwe yafunzwe kubera munyumvishirize?Kaminuza yigisha ubuganga ya Gitwe ngo hari abanyabubasha bashaka kuyitwara abanyeshuri?Ninde ufite igisubizo kuri Kaminuza ya Gitwe yigisha ubuganga?Ninde uzarenganura abanyeshuri bagiye gucikiza amashuri  yabo mu gihe hakirindiriwe ko abanyabubasha buzuza amazu  bakagura n'ibikoresho bakagabirwa uburenganzira bwo kwigisha ubuganga?isi ni intizo ,gusa iyo yagutije itondere gusunika buri wese kuko ushobora kuzagendesha ibirenge kujya imbu.marimba

                                                        Papias Malimba Minisitiri w'uburezi

Ubu hari amakuru akomeje gucicikana ,andi azunguruka ashimangira ko Minisitiri w'uburezi yafunze Kaminuza ya Gitwe ishami ry'ubuganga.  “Impungenge zihali ni uko ibitaro bya Gitwe byagobokaga abanyarwanda b'ingeri zitandukanye byabagobokaga kuko biri mu gice cy'icyaro.Ibitaro bya Gitwe bigiye guhura n'ikibazo kuko Kaminuza niyo yabifashaga kuko ariho abanyeshuri bimenyererezaga umwuga wo kuvura cyangwa(ubuganga) Amwe mu makuru azunguruka hose mu gihugu  yemezako buri Kaminuza iba ifite ibitaro ,ariko Kaminuza niyo iba ari umuterankunga wabyo.ibitaro gitwe                                      ibibitaro bya gitwe byaterwaga inkunga na Kaminuza yafunzwe

Kaminuza ya Gitwe yo yatangaga amafaranga menshi ku bitaro bya Gitwe kuko yishyuraga abaganga b'impuguke kandi bo mu rwego rwo hejuru ,bagatanga imiti y'ingeri zitandukanye,ibi byose Kaminuza ibikora mu rwego rwo kugoboka abaturage baba barwaye. Ikivugwa na benshi ni uko ibi bitaro bya Gitwe byagobokaga abanyacyaro ,none baraganahe?Ibitaro bya Gitwe biri kure y'ibindi bitaro kuko bigaragara mu cyaro.Abasesengura bose baragira bati:Ko Kaminuza ifunze ibitaro bizabeshwaho n'iki?ese Leta yateguye uko abaturage nibarwara bazajya bavurwa?Ikibazwa ni uko niba Minisiteri y'uburezi yaba yaragishije inama Minisiteri y'ubuzima ngo barebe ikizaramira abo baturage umunsi bazaba barwaye mu gihe ibitaro bizaba byafunze imiryango?Abaganaga ibitaro bya Gitwe bifashwa na Kaminuza yaho baribaza niba iki gikorwa kigayitse Minisitiri w'intebe akizi?abandi nabo bakibaza niba   yaragishijwe inama nkuyoboye Guverinoma mbere yo gufunga iyi Kaminuza yigisha ubuganga?Abaturage baribaza niba urwego ruhagarariye abandi arirwo ntumwa zarubanda mu nteko ishinga mategeko babizi(Abadepite)?cyangwa niba baragishijwe inama?Mu gihe ibitaro bizaba bifunze kubera kubura amikoro byakuraga kuri Kaminuza y'ubuganga,usesenguye  usanga ntawundi wabakemurira ikibazo uretse Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.abavuzi                                                     abaganga bo ku bitaro bya Gitwe ninabo bigisha muri Kaminuza

Bamwe mubo twaganiriye bagize bati:Mu Rwanda hali hasanzwe ikibazo cy'abaganga bake badahagije none na Kaminuza yabigishaga barayifunze.Abasesengura baragira bati:Ubu se Minisitiri Malimba yabanje gutekereza mbere yo gufunga Kaminuza ya Gitwe ko ariyo yunganiraga iya Leta kwigisha abaganga. Iyo Minisitiri Malimba iyo aza kubitekerezaho yari kureba aho bafite intege nke akahabafasha cyangwa akabagira inama yo gukosora.Ikibazwa na benshi ni iki cyaba  cyihishe inyuma y'ifungwa rya Kaminuza ya Gitwe?Gukorera ibyungura abanyarwanda biba bizamura igihugu,naho iyo ukora ibihombya abanyarwanda uba usubiza igihugu inyuma.amerika                                            izi ni impuguke z' Abanyamerika zavura indwara mu bitaro bya Gitwe

Abandi nabo bati:Ibitaro bya Gitwe byatewe inkunga n'umukuru w'igihugu Paul Kagame ,ni ukuvuga ko biri mu rwego rwo hejuru,ubwo se gufunga umuterankunga wabyo ariwo Kaminuza si ugupfobya cyagikorwa cy'indashyikirwa. Abarengera inyungu za rubanda nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *