Kubohora u Rwanda:Intambara y’ubutita

Urugamba rutari rworoshye hagati ya FPR na MRND  rwasize  abanyarwanda benshi   mu bibazo. Ikibazo kigaragaje ni icya jenoside   yakorewe   abatutsi. Ubu mu Rwanda hagiye gusozwa ku nshuro ya 23 hibukwa jenoside yakorewe Abatutsi hanasozwa icyunamo ku rwego rw’igihugu.

Gen Habyarimana n'inzirabwoba[photo archieves]
Gen Habyarimana n'inzirabwoba[photo archieves]

Ubufaransa n'u Rwanda ishyamba siryeru U Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hagatangwa n’ingero.

Zimwe  ni :

1.  Abafaransa   bashyize   ingabo mu ma Perefegitura yose ya Gikongoro , Kibuye na Cyangugu ngo zibuze FPR kwinjira aho twavuze ruguru kuko zagombaga kuhagera zigatabara abatutsi bicwaga.

2. Bafashe impunzi z’Abatutsi zarokotse bazivanga n’Interahamwe zikomeza no kubica nyamara izi ngabo zari zifite ubutumwa bwa Loni bwo kubarinda.

Gen Rwigema watabarutse ayoboye inkotanyi[photo archieves]
Gen Rwigema watabarutse ayoboye inkotanyi[photo archieves]

3. Bafashe abakobwa n’abagore ku ngufu.

4.  Bashinyaguriye  Abatutsi ubwo banyuraga hejuru y’icyobo cyari gitabyemo Abatutsi, i Murambi  ubwo  bajyaga  gutoragura umupira wa Volley babaga bakina.Ubufaransa  bwatoje Interahamwe   gukora   jenoside ziyikorera abatutsi.

Gen Kagame wayoboye inkotanyi akabohoza u Rwanda[photo archieves]
Gen Kagame wayoboye inkotanyi akabohoza u Rwanda[photo archieves]

Kwibuka bihishe iki?kwibuka bihishura iki?ibuka nanjye nibuke?ibuka nawe yibuke?twibuke nabo bibuke?mwibuke natwe    twibuke?bibuke    namwe mwibuke?Impaka zabaye ndende u Rwanda rucura imiborogo umuntu ahinduka undi urwangano ruravuka. U Rwanda ruzibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi.U Rwanda rwacuze imiborogo imivu y'amaraso irameneka. Intimba mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi ntizapfa inashize kuko basigaye   ku   gahinga   kayiha nde! Igihugu cyose imiharuro yarasibamye,amazu yarashenywe,imihanda yarasibamye. Igihe cyarageze  cyubi  yubika  igihugu ibihunyira bitaha mu Rwanda,igihe impaka zari zose nibwo hatabawe hatabarwa n'Inkotanyi. Abakoraga amahano  bahungiye Kibuye kugirango bakomezanye  bajyane  iyo  Zayire.

Colonel Ndugute wari umugaba mukuru w' Inkotanyi[photo archieves]
Colonel Ndugute wari umugaba mukuru w' Inkotanyi[photo archieves]

Abari ahirengeye bumvise ko hagiyeho inkambi cyangwa zone Operetion Turquoise. Ubusugire bw'umutekano bwari ngombwa kugirango uwarokokeye Bisesero yo kugumya guhungabana. Inkotanyi uko zasatiraga   Abafaransa n'interahamwe niko barushagaho kujya Zayire.Igihe hibukwaga jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ikabera mukigeze kubamo Operation Turquoise yasize umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa wongeye gutokorwa bikomeye, nyuma y’aho Perezida Paul Kagame mu kiganiro yari yaragiranye n'igitangazamakuru   Jeune Afrique yari yavuze ku yindi nshuro kandi anatunga agatoki uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.Uku gutungwa agatoki k’u Bufaransa ariko ntikwaguye neza abayobozi bo muri iki gihugu kuko, usibye kuba Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu  yarahise  asubika kuza guhagararira igihugu cye mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi hakurikiyeho no gukorera impapuro zifunga abayobozi bakuru b'igihugu cy'u Rwanda.

Gen Nsabimana umugaba mukuru w' Inzirabwoba[photo archieves]
Gen Nsabimana umugaba mukuru w' Inzirabwoba[photo archieves]

U Rwanda narwo rwahise rufata icyemezo cyo guheza in- yuma y’umuryango wa Stade Amahoro Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch. Abayobozi  b’Abafaransa barimon’uwari  Minisitiri    w’Intebe Valls ndetse na Minisitiri w’Ingabo Jean Yves Le Drian bahise bafata iya mbere bagaragaza ko batishimiye ndetse batanemeranya n’uvuga ko u Bufaransa hari uruhare rutaziguye bwagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.Mu gihe kimwe ariko, umusirikare w’umufaransa wahoze ari muri Operation Turquoise, Captaine Guillaume Ancel, yaganiriye na Radiyo yo mu Bufaransa yitwa France Culture ayitekerereza ukuntu baza mu Rwanda ku ikubitiro bari bahawe amabwiriza yo kurwanya Inkotanyi bakazigeza kure ya Kigali, gusa ngo bahageze nibwo ibintu byabahinduranye isura, bahindura umugambi na gahunda.Kuba rero abanyepolitiki Le Drian na Valls bahakana uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu gihe Captaine Ancel, umusirikare  wari wibereye muri Opération Turquoise ndetse na nyuma y’aho akaza guhabwa umudari w’ishimwe bita “Chevalier de la Légion d’Honneur” ku myitwarire yayigizemo, ibyo avuga bihabanye n’ibyo abo banyepolitiki bavuga, bityo bikaba ari ibyo kwibazaho.

Bamwe mu bayobozi b' inkotanyi babohoje igihugu[photo archieves]
Bamwe mu bayobozi b' inkotanyi babohoje igihugu[photo archieves]

Ku nshuro zitandukanye u Rwanda rwagaragaje uruhare rw’ingabo z’u Bafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho, aho byavugwaga ko zari mu Rwanda zigamije kugarura amahoro. Aho zitungwa agatoki cyane ni ku myitwarire zagize ndetse n’ibikorwa zakoreye mu cyitwaga Zone Turquoise, mu gikorwa cyahereye tariki ya 23 Nyakanga   gisozwa   tariki   22 Kanama 1994.Mu byaha abasirikare b’Abafaransa bashinjwa kuba barakoreye mu Rwanda ndetse n’u Rwanda rwakunze kujya rugaragariza ibimenyetso birimo n’abatangabuyamya harimo; gufata ku ngufu abakobwa, gutererana ku bwende Abatutsi bari mu kaga mu Bisesero bakicwa n’Interahamwe n’ibindi. Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, Manuel Valls Si Valls wahakanye ibi birego, yunganiwe na Minisitiri w’Ingabo, JeanYves Le Drian wavuze ko igihugu cye nta ruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Yongeyeho  ko  ibirego u Rwanda rushinja u Bufaransa byose nta na kimwe kigomba gusigara kitabonewe igisubizo.

Yongeyeho ko Opération Turquoise yari ifite umugambi wo kurokora ubuzima bw’abantu benshi bashoboka nyuma yaho byagaragariraga ko imiryango mpuzamahanga nta bushake yari ifite.Ntibahuza na Captaine Guillaume Ancel wari muri iyi Opération Turquoise.Captaine Guillaume Ancel wabaye mu Rwanda, muri Operation  Turquoise  yagaragaje  uruhare  rwimbitse  rw’ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi  n’itandukira ry’izi ngabo. Captaine Guillaume yavuze ko baje mu Rwanda baje guhashya ingabo za FPR Inkotanyi zari zafashe Kigali, bitandukanye no kubyita ko baje mu  bikorwa  by’ubutabazi.Captaine  Guillaume  Ancel  yavuze ko bafashaga ingabo z’u Rwanda zatsinzwe ( EX-FAR) ku buryo bushoboka   bwose,   yongeyeho ko ibyakorwaga byose yabanzaga gutegekwa kwirukana abanyamakuru kugira ngo ibyo bakora bitamenyekana.Abivuga atya “Natagetswe kwirukana abanyamakuru icyo gihe mu rwego rwo kubahisha ibyakorwaga. Ubwo navugaga nahakanaga ko tubihisha, umufaransa wari uyoboye ingabo yambwiye ko tugomba kubikora mu rwego rwo kwereka ingabo z’u Rwanda ko tutahindutse abanzi bazo kugira ngo zitaturwanya. U Bufaransa bwanishyuye imishahara y’abasirikare b’u Rwanda.”(EX-FAR) Captaine Guillaume akomeza agira icyo avuga ku kuba amakuru yatanze ashobora gushyira igihugu cye mu kaga ati “Ku bwanjye ndavuga ibyo nanyuzemo muri icyo gihe.

Habyarimana MRND na Kanyarengwe FPR mu masezerano ya Arusha[photo archieves]
Habyarimana MRND na Kanyarengwe FPR mu masezerano ya Arusha[photo archieves]

Niba bitajyanye n’uruhande rwabo ni ikibazo”. Uru ruhare rw’ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi  mbere  y’uko  Perezida Kagame arutangariza Jeune Afrique,   Bizimana Jean Damascene yarugaragaje mu buryo bwimbitse yerekana amazina na bamwe bagakwiye gukurikiranwa n’ibikorwa bakurikiranwaho. Aya mazina yayagaragaje ubwo mu  karere  ka  Nyamagabe  bakiraga urumuri rutazima. Yatangiriye kuri Lt. Col. Etienne Jubel  wageze  muri  Gikongoro tariki ya 24 Kamena 1994, ayoboye  ingabo  z’Abafaransa  zari zivuye  i  Cyangugu.  Izi  ngabo zitwaga   COS   (Commandants des  Operations  Speciales),  Ni umwe mu batoje abasirikare b’u Rwanda  b’icyo  gihe  n’Intera- hamwe mu kigo cya Gabiro mu 1992. Abakomanda bamenyere- jwe imyitozo y’umwihariko.Hari kandi n’abandi basirikare batandukanye bayoboraga ingabo z’u Bufaransa   zari   mu   butumwa bwa Loni zari zaragize uruhare mu gutoza abasirikare n’Interahamwe zishe Abatutsi.Twagiramungu waharaniye Impinduka[photo archieves]

Batorezaga izi nterahamwe mu bigo bya Gabiro, Gako, Mukamira na Nyakinama.Kuba baratoje izi nterahamwe kandi ngo ni kimwe mu byo bari bashyize imbere mu gihe ibikorwa byo kurengera Abatutsi  ntabyo  bigeze  bakora, kuko bari mu bari baragize umugambi n’uruhare mu gutoza abantu, bacumbitse muri SOS Gikongoro.Undi uvugwa ni Captaine Hervé wari uyoboye abitwaga aba “Legionnaire” bacumbitse muri ku kigo cy’amashuri yisumbuye i Nyamagabe cyitwa ACEPR  ,  bakurikiwe  n’abandi     basirikare     b’inararibonye mu bikorwa by’ubutabazi mu myitozo ya gisirikare ihanitse bayobowe na Captaine Nicole. Hari n’ingabo z’u Bufaransa zari zivuye muri Djibouti ziyobowe n’uwitwaga Captaine Bouchet bagiye ku Kitabi bagize uruhare mu  gutangira Abatutsi  bashakaga guhunga, bikorwa na   Captaine Hervé n’abasirikare yari ayoboye hafi ya Nyungwe.Captaine  Jacques  Rosier  yagaragaje uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Agatha Uwiringiyimana yaharaniye gukuraho MRND[photo archieves]
Agatha Uwiringiyimana yaharaniye gukuraho MRND[photo archieves]

Mu bandi bavugwa harimo kandi na Capt Jacques Rosier, wari waratoje Interahamwe mu kigo cya Mukamira.Yari afatanyije n’uwari amukuriye witwaga Col Didier Thauvain nawe watoje Interahamwe. Uyu mukoloneli we ngo yaranzwe n’imvugo idasanzwe ubwo yabwiraga itangazamakuru ko ubutumwa bafite ari ukubuza ingabo za FPR Inkotanyi kwinjira muri Zone Turquoise.Yakomeje avuga ko nihagira umuntu wa FPR winjira aho bahita bamwica.Iri jambo Thauvain yakoresheje tariki ya 4 Nyakanga 1994 ryanditswe mu kinyamakuru cyo mu Bufaransa “Le Figaro” cyasohotse    bukeye    bwaho.Uyu musirikare ngo yahise ahamagazwa n’igihugu cye asimburwa na Col Sartre , acumbika i Murambi  kugera  kuri  16  Nyakanga  1994.Uyu  nawe  yasimbuwe na  Lt  Col  Eric  de  Stabenrath wari wungirijwe na Commandat Pegoverot wahoze utoza ingabo zahoze ari iz’u Rwanda mu kigo cya gisirikare cya Kigali (Camp Kigali). Aba bayobozi bayoboye ingabo z’u Bufaransa zari i Murambi.

Colonel Mugambage na Roman d' Allers[photo archieves]
Colonel Mugambage na Roman d' Allers[photo archieves]

Aha kandi hiyongeraho ingabo zisanzwe z’Abafaransa  zari  muri ubu butumwa.Aya mazina yose yagombye kubazwa ibikorwa byakozwe bibi mu gihe ingabo z’Abafaransa zari ahavuzwe kongeraho n'ahandi       hatandukanye mu Rwanda, ni ukuvuga guhera tariki ya 4 Nyakanga kugeza ku ya 22 Kanama 1994 bari mu bikorwa byo kwica abatutsi.”Ubu mu Rwanda hagiye kwi- bukwa jenoside yakorewe abatutsi ,kuki uwagizemo uruhare atitaba ubutabera ngo abibazwe?hategere- jwe iki?niba Loni ikomeje kwinangira ni ugutegereza ubuntu bu Imana gusa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *