Ishyaka PS Imberakuri ryagaragarije imigabo n’imigambi byaryo itangazamakuru.

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine ari kumwe n’abandi barwanashyaka bo muri iri shyaka berekanye  imigabo n’imigambi y’iri shyaka, bagaragaza  ko ishyaka ryabo rifite ikizere ko abaturage bazabahundagazaho amajwi mu matora y’abadepite kuko barajwe ihinga nacyo ari ibikwiye gushyirwamo imbaraga  mu bituma imibereho y’abanyarwanda irushaho kuba myiza.

hagati umuyobozi w'ishyka Mukabunani ari kumwe n'abandi barwana shyaka

Mukabunani Christine, umuyobozi wa PS Imberakuri hagati, n’abandi Bakandida depite bo muri iryo shyaka mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto Uwayisaba F.)

Ibi Mukabunani yabitangaje  tariki 15 Kanama 2018, ubwo yabwiraga abanyamakuru imigabo n’imigambi ishyaka PS Imberakuri rifite niriramuka ritsinze aya matora y’abadepite.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Mukabunani yagize ati:“Ubu dufite ikizere ko tuzatorwa kuko mu myaka ishize impamvu tutatowe ni uko abantu bari bataratumenya neza cyangwa ngo basobanukirwe imikorere yaryo hakiyongeraho kandi abayobozi b’inzego z’ibanze babuzaga abaturage kutugana ngo tubagezeho imigabo n’imigambi byacu.”

Akomeza avuga ko ubu bizeye ko umuturage nagera mu cyumba k’itora azabatora nta kabuza. Ati “turabizi neza icyo umuturage ashaka niyo mpamvu dufite ikizere cyo gutsinda amatora.”

Uyu mubozi kandi yagarutse ku bintu bitatu bizibandwaho n’ishyaka PS imberakuri abaturage nibabagirira ikizere bakabatora . yagize Ati “Ikibazo cya mbere ni mu burezi cyane ku ireme ry’uburezi, tuzazamura umushahara wa mwarimu hagendewe ku mpamyabushobozi afite kandi yongererwe agaciro”.

Ikindi ishyaka PS Imberakuri bagarutseho nuko buzima bazafasha abaturage bakajya bahabwa imiti mu mafarumasi hakoreshejwe mituweli nkuko bikorwa no kuri RAMA ndetse n’ubundi bwishingizi kuko iyo miti ikunze kuba ihenze, bityo bakazabihuza  nk’uko abakoresha ubundi bwisungane bahabwa imiti  ku giciro gito.

Na none kandi mu buhinzi n’ubworozi PS imberakuri bavuze bazabuteza imbera hirindwa inzara yibasira abaturage ndetse n’umusaruro ukongerwa hagamije gusagurira amasoko.

Safari Jean de Dieu, umwe mu bakandida Depite b’iri shyaka yabwiye itangazamakuru PS Imberakuri rinenga imikorere mibi y’abandi ritaba rigamije kubasenya ahubwo riba riharanira impinduka kugira ngo ibintu bikorwe uko bikwiye gukorwa.

 Yagize Ati: “Iyo uvuze ikintu uko kiri nk’intore abantu baragushyigikira kikagerwaho. Ikindi n’ubwo tutavuga rumwe na Leta ariko dushyigikira ibyagezweho, ni ibintu byiza kuko hirya no hino abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakora nka twe nta n’ababaho kuko tureba ikitagenda neza hakarebwa uburyo twakigorora dufatanyije”.

Kurubu ishyaka PS imberakuri rikomeje igikorwa cyo kugeza imigabo n’imigambi byaryo ku baturage ariko ryitegura amatora ateganijwe taliki ya 2, 3 Nzeri 2018.

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *