Umujyi wa Kigali bakomeje kurebana igitsure cya politiki: Meya Rwakazina Chantal azitaba urukiko kubera gutesha agaciro ibyemezo by’inkiko batsindwa ntibishyure.

Ntuzi uko nahawe,ntuzi uko naje nigererayo,bankuye hanze bankeneye,ndi umukada mwana cyama n’ibindi nk’ibyo byose nibyo bizahaje imiyoborere y’Umujyi wa Kigali. Bombori bompori mu Mujyi wa Kigali hagati ya  nyobozi na njyanama.

abatsinda umujyi wa Kigali ntibishyurwe baratakambira minisitiri Busingye[photo archieves]

Imiyoborere yo mu mujyi wa Kigali iteye kwibaza niba ikorera abanyarwanda cyangwa niba abagabiwe na FPR bikorera ubwabo ku giti cyabo.Imvugo nyinshi zikunda kugarukwamo FPR ,impamvu ni uko ariyo moteli y’igihugu ukosheje aba ayikoshereje. Ubu rero Umujyi wa Kigali kubera guhutaza  bamwe mu baturage bawutuye kongeraho kwirukana abakozi hashingiwe kuri mu nyangire nibyo bituma hahora imanza zurudaca.Umujyi wa Kigali kuki uhora utsindwa imanza?Amakuru dukesha bamwe mu bakozi b’Umujyi wa Kigali ndetse n’Umuhesha w’Inkiko w’Unwuga Madamu Kayitesi Peace yemeza ko Urukiko rukuru rwa Kigali rwafashe unwanzuro taliki 11/9/2018 wo guhamagaza Meya Rwakazina Chantal kuza kwisobanura taliki 14/09/2018 ku cyicaro cyarwo Kimihurura saa tatu murubanza aregwamo kutarangiza,

aho Umujyi wa Kigali uba waratzinzwemo kandi zarabaye itegeko.

Amakuru atangazwa n,abakozi batashatse ko amazina yabo agaragara  avuga ko bibabaje cyane kubona Meya  Chantal ananizwa kubahiriza ibyo amategeko ateganya bijyanye no kurangiza imanza kubera Maitre Rutabingwa Athanase Perezida w’ inama Njyanama ndetse akabifashwamo na Kagamba Christophe, Umujyanama mu by’amategeko ndetse na Kanamugire Jean Damascene ushinzwe Imiyoborere myiza. Ibyo kandi bikorwa mugihe Komite Nyobozi iba yafashe Umwanzuro wo kurangiza izo manza aliko abo banyabubasha bakabyanga nkana ntacyo bashingiyebo buretse munyunvishirize.

Usibye gusiragiza abaturage no kubarenganya, iyi migirire itesha isura nziza y’imiyoborere mu Rwanda ndetse ikongera igihombo kuri leta alinako inimakaza umuco mubi wo gusuzugura no kudatanga Ubutabera mu baturarwanda.

Me. Rutabingwa perezida wa njyanama y'umujyi wa Kigali[photo archieves]

Ese   Maitre Anastase Rutabingwa arajya kunganira mu rukiko Meya  Chantal cyane ko yahamagajwe ku giti cye? Ese azamufasha kwishyura ibihano nabicibwa dore ko ari Meya uzabicibwa atari Umujyi wa Kigali ayoboye? Ese abandi bajyanama babivugaho iki?

Twabashije ndetse kubona zimwe mu nzandiko Minisitiri w’Ubutabera yandikiye Meya  muri 2017 amugira inama yo kurangiza izo manza Umujyi watsinzwemo ndetse bakishyura nibura make biciye mu bwunvikane nabo Umujyi ubereyemo ayo mafranga. 

Aliko nyine kubera Perezida w’Inama njyanama bivugwako ngo  amunaniza ndetse uvuga ko ashyigikiwe nabamwohereje kuwuyobora  izo nama za Minisitiri Busingye ntibazikozwa none ingaruka Meya Chantal niwe ugiye kuryozwa na Haute Cour ya Kigali ibyo abamubanjirije nabamunaniza batakoreye igihe.

Rwakazina meya w'umujyi wa Kigali[photo archieves]

Abaturage bakomeje kwibaza niba koko ubutabera bw’u Rwanda bw’igenga cyangwa se buhabwa agaciro?Bamwe mu bakozi b’Umujyi wa Kigali twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo ,tuganira badutangarije ko  Umujyi wa Kigali wirengagiza itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe 2015 mu ngingo yaryo ya 151 cyane cyane agace ka 4 aho igira iti:Ibyemezo by’inkiko bigomba gukurikizwa n’abo bireba bose,zaba inzego z’ubutegetsi bwa Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo,bikibazwa impamvu Umujyi wa Kigali utabyubahiriza? Ikindi gisasu kivugwa mu mujyi wa Kigali ni igishaka gusiga cyeguje Visi meya Busabizwa Parfait ushinzwe ubukungu.

Uyu mugabo ngo yaba agiye kuzira ko yagiye yanga amanyanga yakozwe mu igurwa ry’abakinnyi b’ikipe ya As Kigali ,aho bivugwa ko yashowemo akayabo ka mamiliyoni ariko ntibitange umusaruro ikabura igikombe yegukana  na kimwe mu byahataniwe muri shampiyona 2017/2018. Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi arashimangira ko ngo batangiye gukorwaho iperereza abanyereje ayo mafaranga ,ariko bagashaka kwivugana Busabizwa kugirengo haboneke igitambo nk’uko uwari Gitifu Sagashya bamwirengeje izuba riva.Meya w’umujyi Rwakazina Chantal twakoresheje uburyo bwose yanga kugira icyo adutangariza ,mu rwego rwo gutanga amakuru. Minisitri Busingye niwe uhanzwe amaso kugirengo abarengana bahabwe ubutabera.

Ingenzinyayo com

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *