Umupira w’amaguru uravahe urajyahe?kuki Ferwafa ihotora amakipe itegura shampiyona nabi?abayobora amakipe babaye ndiyo Afande kugirengo buke kabili.

Imitegurire mibi ya shampiyona ishobora gutuma ikipe zimwe zitarangiza n’igice cya mbere kubera ubukene.

Sekamana nadacunga neza Camarade azamunaniza[photo archieves]

Mu Rwanda umupira w’amaguru urakura usubira inyuma aho kujya imbere.Ni gute u Rwanda ruhora rusubira inyuma  bikarangirira aho gusa ntihagire impinduka zikorwa?abayobora amakipe bo babaye ndi afande ntibahigima ,ntibakorora kuko binavugwa ko bashyirwaho n’ubuyobozi bwa Ferwafa kugirengo buzabashe kubategeka ntawugize icyo anenga.

Ferwafa yavuga gute ukuntu ihora mu makosa aniga amakipe. Shampiyona zagiye ziba zigishije iki abayobora amakipe?ibibazo by’urudaca byo kudahemba abakinnyi byo kuki nta somo riha abayobora amakipe?ese niyo waba warashyizweho na Ferwafa ngo uze uzambye ikipe ntubonako uba wishyira mu bibazo uva kuri ubwo buyobozi usebye abafana bagututse? Turebe Ferwafa iyobowe na Gen Sekamana aho iganisha umupira w’amaguru?Ferwafa ntaho iwuganisha kuko byonyine bizwiko amakipe amwe mu mikoro ayifasha kubeshya beshya abakinnyi iyakura ku kibuga none imitegurire ya shampiyona iteye ikibazo.

Niba ukora muri Ferwafa uziko shampiyona nihagarara bakwirukana ugafata ibikujemo ukaba aribyo ukora wibaza ko ukora byiza cyangwa ukora bibi?Nigute ufata ikipe nka Rayon sport uziko igira abafana,ikagira n’ibibazo by’ubukungu ukayiha imikino ibiro yo gusura?Inzu ya Ferwafa ibamo igitugu kugeza no kuhakora isuku usanga akanga uyobora ikipe,ibi uzabihakana azarebe ukuntu mu nama nta wuyobora ikipe ushobora kuvuga ko imitegurire ya shampiyona ari mibi,iyi ngingo yerekana uburyo abayobora amakipe binjira mu nama basaba imana ngo irangire bitahire.

Niba uyobora ikipe ukavuga ko wayigurije amafaranga wabiretse ejo utazajya mu bihano byo kudindiza ubucuruzi bwawe!izashamikiye k’uturere zo zararize zarihanaguye muzumve Kiyovu sport yo iheruka ifaranga ry’akarere ka Nyarugenge mu kwezi kwa Werurwe,kandi mu mihigo bahiga ko muri sport bafasha Kiyovu sport.

Abasesengura basanga abayobora amakipe bari bakwiye kujya bareba niba ibyo bakora byungura cyangwa bihombya  bakabireka niyo shampiyona ikabanza igategurwa neza.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *