Rayon sport mu bibazo byinsobe,ingoma ya Muvunyi ntacyerekezo ifite giharanira intsinzi.

Komite ya Muvunyi kwegura byayibera byiza itareguzwa naho kuvuga ko yahawe na naka wigerera mu cyama byo byaba ari ukwibeshya kuko Rayon sport izahora ari iya rubanda.

Muvunyi Paul [photo archieves]

Abafana ba Rayon sport barambiwe ikinyoma cya komite nyobozi  ya Muvunyi itsindwa igakwirakwiza amagambo ko abakinnyi bitsindishije kubera  abahoze mu buyobozi bw’ikipe.Niba hari ikimenyetso cyuko hari umukinnyi witsindishije cyerekanywe byaba aribyiza agahagarikwa. Rayon sport iyobowe na Muvunyi Paul yungirijwe na Muhirwa Fred ikagira umunyamabanga wayo Itangishaka Bernard Alias King,hakaza umunyamategeko Me Zitoni Pierre Claver uyigira inama.

komite yatwaraga ibikombe igatanga ibyishimo [photo archiees]

Muvunyi Paul ayoboye Rayon sport isnhuro zingahe?ayisiga gute?ayisanga ihagaze ite? Muhirwa Fred we abaye mu buyobozi bwa Rayon sport inshuro zingahe?avamo gute?Me Zitoni abaye mu buyobozi bwa Rayon sport inshuro zingahe?avamo gute?agarukamo gute?Umwe kuwundi bose bakunda ikipe ya Rayon sport ariko inyungu zikarutana.

Inkuru yacu ntabwo ijya mu mateka yakera turareba  komite ya Muvunyi Paul nabo bafatanije uko bayobora ikipe kuva batangirana na shampiyona ya 2017/2018icyo bagezeho gikwiye gushimwa nicyabananiye bakwiye kugayirwa bakaba bakwegura . Muvunyi  yafashe ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona ifite abakinnyi batandukanye beza bakomeye.

Me.Zitoni[photo archieves]

Muvunyi  ikosa rya mbere yakoze yandikiye ibaruwa umutoza Karekezi Olivier afunze agikekwaho ibyaha bitaramuhama,aha niho hakwiye kwibazwa icyo umunyamategeko Me Zitoni yafashije ikipe? Ibihe byaje kuba ibindi Muvunyi yisunze abo bafatanije yigizayo abahoze bayoboye ikipe ntiyabaha agaciro si ukubasebya  karahava.

Ikipe yatangiye gutsindwa batangira kubyegeka kuri Muhirwa Prosper.Ibimenyetso byarabuze kubera kumukeneraho ubufasha bakamwiyegereza bya nyirarureshwa. Muvunyi na komite ye ikemangwa mu igurishwa ry’abakinnyi nka Chabalala na Diara ntabigeze babasimbura. Umukinnyi Shasir na Pierrot baragiye ntawabasimbuye.

Igurwa ry’abakinnyi ritavuzweho rumwe kuko baguzwe birukanywe mu makipe bakinagamo. Hussein Habimana wirukanywe muri Police fc,Bukuru Christophe Mukura yirukanye.

Kwanga kongerera amasezerano Irambona Eric na Mutsinzi Ange Jimy none bakaba babasinyihije amezi abili.Ikipe isigaranye umutoza umwe  abandi barirukanywe ngo bazanywe na komite ya Gacinya.

Ikibazo gikomeye  ni ukubaka ,ariko ntukibwire komite ya Muvunyi na Zitoni kuko bo bazasiga ikipe mu muhanda bitarenze ukwezi ku Ukuboza. Niba Muvunyi na Zitoni batekerereza ikipe  bayiguriye uwuhe mukinnyi watsinda igitego? Imanza zigiye kwisukiranya kubera kwirukana abakozi b’ikipe mu buryo bwishe itegeko.

Komite yacyuye igihe yashimirwa ko yatwaye ibikombe iyobora yagayirwa ko itsindwa.Muvunyi nabo bafatanije bari bakwiye kwegura kuko ntaho baganisha ikipe. Muhirwa Fred ibirori byose bibera iwe.

Abakunzi ba Rayon bakomeje kwibaza ikihishe inyuma yihutazwa ryabahoze bayoboye ikipe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *