Rulindo: abaturage basabwe na Polisi gukomeza ubufatanye mugukumira ibyaha.

Polisi n’abafatanyabikorwa bayo mu gucunga umutekano basabye abaturage bo mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo kurushaho gukumira ibyaha no kwicungira umutekano muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Ubwo kuri uyu wa 12 Ukuboza aba baturage bagezwaho ikinganiro kibibutsa inshingano yo kwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku gihe, cyateguwe ku bufatanye bwa Polisi n’urubyiruko rw’abakorerashake muri ako karere, bibukijwe ko umuteka ushingiye ku muturage bityo ariwe ukwiye kuwugiramo uruhare rufatika.

Ni ikiganiro cyabanjirijwe n’urugendo rwo gukumira ibyaha rwitabiriwe n’abaturage basaga 800 bari kumwe n’ubuyobozi bw’umurenge, Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo Chief Inspector of Police (CIP) Laurent Rafiki yashimiye komite zo kwicungira umutekano (CPCs) uruhare zigira mu gutanga amakuru ku bishobora guteza umutekano muke, asaba buri wese kuba umwe mubagize izo komite.

Yagize ati “Hari ibyaha byagiye bigabanuka kubera ko amakuru yagiye atangwa kare bigakumirwa bitari byaba, ariko turacyafite ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, ihohoterwa ribera mu miryango n’ibindi bikibangamye, nicyo gituma dusaba buri wese kugira uruhare mu makuru atangwa, twese tugafatanya kwicungira umutekano.”

Yabibukije ko umutekano ariwo shingiro rya byose, asaba buri wese ko yaterwa ishema  n’uruhare yaba agira mu bikorwa byo kwicungira umutekano no kubahiriza gahunda za leta.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushoki Nzeyimana Claver  yashimye Polisi y’u Rwanda kubera inama n’amahugurwa idahwema guha komite zo kwicungira umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage muri rusange, asaba abaturage kuba intangarugero mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yashimagiye ko imikoranire myiza iranga Polisi n’umutarage izabafasha gukomeza   kumvisha buri wese ko umutekano umureba, yirinda kurebera ikibi ahubwo agitangaho amakuru.

Ati “Amahugurwa n’inama Polisi itugira, bizadufasha kunoza inshingano zacu zo kwicungira umutekano kandi nk’ubuyobozi tuzakomeza kwibutsa umuturage uruhare rwe mu gucunga umutekano ubereye igihugu cyacu.”

Bayigamba Philibert uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Rulindo yahaye ikaze abari mu cyiciro cy’urubyiruko bagera kuri 227 bashaka gufatanya n’abandi, abasaba gukorana neza na bagenzi babo, Polisi ndetse n’izindi nzego.

ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *