Amezi atatu ashije Ibiza bimaze gutwara ubuzima bw’abarenga 35 binasenya amazu asaga 2900

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema), yatangaje ko mu mezi atatu ashije u Rwanda rwahuye n’ibiza birimo imyuzure, inkangu, inkuba n’ibindi byahitanye ubuzima bw’abantu barenga 35 bisenya ibyumba by’amashuri, insengero n’inzu z’abaturage birenga 2900.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine, avuga ko abatrage bakwiye gufata ingamba zihamye zo kwirinda ibiza[photo/edited]

Minisitiri Kamayirese Germaine, niwe watangaje ibi  mu kiganiro kubaza bitera kumenya cyatambutse kuri Radio Rwanda kuri iki cyumweru, cyagarutse kuri gahunda zo ‘gukumira ibiza’.

Minisitiri Kamayirese, yavuze ko muri abo abantu 35 bishwe n’ibiza barimo 16 bagwiriwe n’ibirombe, 15 bishwe n’inkuba, babiri bishwe n’imvura y’amahindu, umwe yishwe n’inkangu n’undi wishwe n’inkongi y’umuriro.

Minisitiri Kamayirese yavuze kandi ko ibyo biza byasenye bikanangiza ibyumba by’amashuri 87, insengero 33, inzu z’abaturage zirenga 2770 n’inyubako za Leta esheshatu, byose hamwe bisaga 2900.

Ibi biza kandi byishe amatungo 104, bikomeretsa abantu 96 barimo 21 bakomerekejwe n’inkuba, 46 bakomerekejwe n’imvura ivanze n’umuyaga, 19 bakomerekejwe n’inkongi y’umuriro, abantu umunani bakomerekejwe n’inkangu na babiri bakomerekeye mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Uretse amatungo, abantu n’inzu byagizweho ingaruka n’ibiza muri aya mezi atatu ashize, byanangije imyaka ihinze kuri hegitari zirenga 6700, bisenya imiyoboro y’amashanyarazi 30, imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Kamayirese yavuze ko byinshi muri ibi biza bibaho ku mpamvu ziba zatewe n’abaturage kandi bakagombye kubyirinda.

Ati “Hari ibiterwa n’abantu ubwabo. Ni ukuvuga ngo iyo abaturage badakurikije igishushanyo mbonera cyagenewe uko ubutaka bukoreshwa, bishobora gutuma hari ibiza bimwe na bimwe tugenda duhura nabyo.”

Aha yavuze nko kubaka mu nzira z’amazi, mu bishanga, gucukura amabuye y’agaciro, guhinga mu buryo butaboneye, kudafata amazi, kutarwanya isuri n’ibindi.

Ati “Igikwiye gukorwa, abaturage bakwiye kwitegura niba haza inkubi y’umuyaga yangiza ibisenge by’amazu…abubaka ibikorwa remezo bakabyubaka ku buryo bizabasha guhangana n’izo nkubi z’umuyaga.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) Gahigi Aimable yagize ati “Ibipimo byose bigaragaza ko muri uku kwezi kwa kane imvura igiye kwiyongera ugereranyije n’iyo twabonye muri uku kwa gatatu.”

Meteo Rwanda iherutse gutangaza ko ikigereranyo cy’imvura nyinshi iteganyijwe mu gihembwe cy’itumba cya 2019 iri hejuru ya milimetero 510, ihagije izaba iri hagati ya milimetero 390 na 510, mu gihe imvura nke izahera kuri milimetero 300 kuzamura kugeza kuri milimetero 390.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *