Akarere ka Karongi abagore bakora uburaya bakomeje kwiyongera

Umuco uraca amarernga ucika bikavugirwa imisango nkisaba umugeni, kera habaga kirazira none yarazimye. Nabemera Yesu cyangwa Yezu barwanyiriza uburaya mu nsengero hanze bakaba abaguzi bahoraho.

Ibitaro bya Kibuye[photo archieves]

Nta munyarwandakazi wemeraga ko akora uburaya none byahindutse ubucuruzi. Imwe mu miryango itegamiye kuri Leta yo yabyungukiyemo kuko uburaya bwabaye akazi. Mbega byabaye umwuga!!ninde bireba?ninde bitareba?ese indaya kuki iba ingore kandi itaraya yonyine?Ntiwaca uburaya uri umwe mubaterankunga babwo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ngo bwahagurukiye gufasha abagore bakora uburaya kugirengo babuvemo.Ishyirahamwe TUBUSEZERERE rirakemangwa na bamwe mu banyamuryango baryo kubera ko bahohoterwa ntibakore ubuvugizi.

Ubukangurambaga bwo kwigisha abanyarwanda kwirinda virus itera Sida bukomeje Kugenda mu turere bukorwa n’abanyamakuru bibumbiye mu muryango ABASIRWA.Akarere ka Karongi ni kamwe mutugize intara y’iburengerazuba kakaba karimo ibikorwa bitandukanye.

Iyo havuzwe Karongi benshi bumvamo Kibuye,kuko ariyo yavugwaga nka Perefegitire mu myaka yashize. ABASIRWA basura Akarere ka Karongi bahasanze itandukaniro n’utundi turere kuko abakora uburaya babyiyemeje bashinja abagore bafite abagabo kubatera ku kazi kabo.

Uburaya bwatangiye mu karere ka Karongi kera,ngo kuko bwahadukanywe n’abanyamahanga bahacukuraga amabuye y’agaciro ,kongeraho nabakoraga imilimo itandukanye. Abandi bagaragaye nk’indaya mu myaka yashize mu karere ka Karongi ni abakobwa bavaga iwabo bakajya gushaka akazi kabo ako mu ngo(ubuyaya)bagaterwa inda bakagaruka iwabo ,bityo akananirwa kumvikana n’iwabo agahitamo kwikodeshereza  bigatuma abagabo  bamuyoboka kuko ntawobabaga bikanga . Intambara irangiye ngo nibwo abagore bakora uburaya biyongereye mu mujyi wa Kibuye,kugeza n’ubwo abagore bata abagabo babo bakajya gukora uburaya.

Aha rero twashatse kumenya uko umugore ata umugabo we akajya gukora uburaya?Umwe mubakora uburaya yadutangarije ko abagabo bakura abagore mu buraya bityo rero kubureka biba bigoye.Umuryango wa ABASIRWA wo uracyatera intambwe werekana ko Sida ari icyorezo ,bo barigisha ufata arafata udafata nawe azarangiriza ubuzima bwe kwa muganga. Abagore bakora uburaya mu karere ka Karongi ngo kwitwa Indaya bibatera ipfunwe,ariko ngo iyo babonye abagabo babaha ifaranga bagasambana bumva ari ishema.

Umwe mu bakora uburaya aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo .com yagitangarije ko yatangiye uburaya akirangiza CERAI kuko iwabo bari abakene bituma ajya Kigali kwiga kudoda aterwa inda bikaba byari 1988 ,ubu umwana we yarabyaye nawe arabyara ubu afite umwuzukuruza.Twashatse kumenya uko abagore bafite abagabo babatera ku isoko ry’uburaya?Asubiza yagize ati:Abana benshi bakora uburaya kubera impamvu nyinshi bityo yahura n’umugabo basambana  bagahita babana,ariko wa mugore ntareke babandi bari basanganywe.

Kuki mu karere ka Karongi uburaya bwiyongeraho kugabanuka? Umwe mubaganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com yagitangarije ko uturere twa Karongi na Rutsiro dukennye cyane ,kandi umubyeyi waho ntabwo yiyumvisha uko umwana w’umukobwa agomba kwitabwaho,ikindi hiyongereyemo abakobwa bo mu nkambi y’impunzi.Abagore bakora uburaya bose baba babwiwe ko nibaganira n’itangazamakuru bavuga ko babonye icyo bakora babureka,ariko bikaba byabindi byateye byo gutikenika imihigo.

Bose batangaje ko babonye icyo bakora bava mu buraya,ariko siko bimeze kuko ngo ntawubureka kuko abagabo babukorana ntaho baba bagiye. Umwe mubagore bubatse ingo ukora uburaya twaganiriye yanze ko izina rye ryatangazwa,tuganira yantangarije ko we abiterwa ni uko umugabo we w’umumotari atamuhahira bityo akajya gutega abagabo ,ikaba ariyo mpamvu akora uburaya kandi afite umugabo.Namubajije niba yumva ntabwo bw’uko umugabo yamufatana nundi?Ansubiza yagize ati:Inzara nimbi kuko ntawusambana abishaka.

Abagore bakora uburaya mu karere ka karongi batangarije itangazamakuru ko hari byinshi bibabera ikibazo nka bafatanyabikorwa babemerera inkunga igaherera mu magambo ,kandi ikibabaje bakayibabwira hari inzego z’ubuyobozi. Mukashema Drocella ni umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi yatangarije itangazamakuru ko batangiye kuganiriza abagore bakora uburaya kugirengo bavuge ibibazo byabo,kandi  hashakirwe ibisubizo habanje kuwanduye virus itera sida bityo ahabwe imiti igabanya ubukana n’ibyuririzi.

Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko hari abo bafata bagasanga batorotse imiryango yabo kubera gukurikira abandi,cyangwa bakayicika  bakimara kubyara,abo rero iyo hakozwe isuzuma basubizwa iwabo.Imibare yemezwa ko hari abagore bakora uburaya ni 755,ariko muri aba hakaza bamwe twatangiriyeho batangiye kugira abuzukuruza. Imibare itangwa nabashinzwe ubuzima mu karere ka Karongi haba abamaz ekwandura cyangwa nabandi bakora uburaya bose bakangurirwa gukoresha udukingirizo.

Ibitaro bya Kibuye hari ishami rishinzwe gukurikirana abakora uburaya. Utwite agapimwa kuva ku munsi wa mbere yatangiriyeho kugeza abyaye. Umuganga ukurikirana ubuzima bwabakora uburaya  ku bitaro bya Kibuye we yatangarije itangazamakuru ko icyo babafasha ari ukubumvisha ko sida ari mbi,ikindi ko gukoresha agakingirizo birinda uwanduye kutanduza abandi,kandi utarandura ntiyandure,ikindi hakirindwa gutwita bitateguwe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *