Imyitwarire idahwitse y’abafana ba APR FC ku mukino wayihuje  na Rayon sports ishobora kuba igisasu kuri Ferwafa iyobowe na Gen Sekamana

Abanyarwanda bategereje kureba icyemezo kizafatwa n’ikipe ya APR FC ku myitwarire igayitse yaranze abakinnyi n’abafana bayo.Abanyarwanda bategereje kureba niba koko bamwe mu bakinnyi na bamwe mu bafana b’ikipe ya APR FC  bitwaye nabi kugeza havutse imirwano muri stade Amahoro bazahanwa.

Gen. Sekamana perezida wa FERWAFA[Photo archieves]

Ninde uzahumuriza abakunzi b’umupira w’amaguru kubera amarorerwa yabaye haterwa amabuye muri stade Amahoro?Ninde ufite umuti w’urugomo rw’abafana b’ikipe ya APR FC ? Abafite umuti nimwe muhanzwe amaso.

Imikino iyo ariyo yose kirazira ko abafana barwana. Imyitwarire nk’iriya igayitse yaranze abafana b’ikipe ya APR FC iratesha agaciro indangagaciro z’umunyarwanda.

Gen.Mubalaka Muganga perezida wa APR Fc[photo archieves]

Gutsindwa no kurwana biratandukanye. Abakinnyi b’ikipe ya APR FC ntibemera gusifurwaho ikosa baba bakoze.Gukinira APR FC ntibikugira igitangaza,gufana APF FC ntibikugira umusirikare kandi wowe ukina cyangwa ufana nturabona bo barwana,ntibinakugira indakoreka.

Kurikiza amategeko utegereze nihagira ukurenganya nawe akurengere. Ferwafa niwowe uhanzwe amaso kuko hirya yejo u Rwanda rwazafungirwa kuzongera kwakira imikino mpuzamahanga,cyangwa igakinwa nta mufana urimo. Umusifuzi afite amategeko amurengera,afite namuhana wowe kuki ikipe yawe isifurwa ukazamura amaboko muri stade? Umukino uko wasifurwa kose ntawufite uburenganzira bwo gukubita umusifuzi,ntawufite uburenganzira bwo gutera amabuye muri stade? Amashusho yerekana buri cyose cyabereye muri stade uwagenda akenera ibisobanuro yabibona.Umutoza wa POLICE FC yatsinzwe n’AMAGAJU FC ashaka gukubita umusifuzi ,none ibihano byaje gushyirwa mu kabati.

abafana ba APR bateye mu rugomo rukomeye rwo guterana amajupa y'amazi

Ikipe ya KIYOVU nayo yarwanye i Gicumbi. Imyitwarire mibi idakwiye umukunzi wa siporo ikwiye kurwanywa mu nzira zose.Ikimaze kugaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda bashaka kuwuvanga na politiki bakanarenzaho imbi yaranze u Rwanda. Niba se uyu munsi hatewe amabuye agakomeretsa rubanda,hirya yejo ntazakomeretsa Afande cyangwa Minisitri runaka wikundira umupira w’amaguru. Perezida w’ikipe ya APR FC Gen Mubalaka ubwe yagaragaye ajya kubuza abafana be kurwana no gutera amabuye.

Uwakomerekeye muri stade Amahoro azavuzwa nande?Ese iyi myitwarire nk’iyi nidahagurukirwa nyuma ya stade umutekano ntushobora kuba mubi kurenza uko byafatwaga? Abakunzi b’umupira w’amaguru bose bakutse umutima kubera ibyo babonye muri stade Amahoro,aho umufana atera ibuye ukagirengo ni mu bihugu by’Abarabu kuko niho bimenyerewe ko ariyo ntwaro yabo.Ikipe ya Rayon sports yigeze guhanirwa abafana yakinnye n’ikipe ya As Kigali kugeza n’ubwo umutoza wayo yahawe igihano kiremereye.

abakinnyi nabo ntibatanzwe kuko bendaga gukubita umusifuzi[photo archieves]

Aha hose Ferwafa izahana abafana b’ikipe ya APR FC?Perezida wa Ferwafa yayiyoboye avuye mu ikipe ya APR FC.Iyo watorewe umwanya uba uhagarariye abagutoye nabatagutoye,none rero Perezida wa Ferwafa nakure abakunzi b’umupira w’amaguru mugihirahiro,uwakosheje ahanwe . Ikindi kivugwa nabazi amategeko basanga icyaha cyakozwe kirenze Ferwafa kuko ni urugomo rugambiriwe,bityo hakaba hashobora kuzamo ubutabera bwihariye bagahanwa hakurikijwe abahohoteye abandi.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *