Minisiteri y’ubuzima yatashye ku mugaragaro, inzu y’ububiko bw’inkingo.

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 07/05/2019,Minisiteri y'ubuzima yatashye inzu, izajya ibikwamo inkingo, aho yakoreshaga buri kwezi amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni 4 mu gukodesha inzu yabikwahamo inkingo, ikaba yabonye inzu yabo izajya ibafasha mu kubikamo inkingo, iyi nzi ikaba yarimaze amezi cumi nane14 yubakwa.

Dr.Nyemazi umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ubuzima[photo ingenzi]

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ubuzima, Jean Pierre Nyemazi, yavuze ko izo miliyoni 4 zakoreshwaga  bakodesha aho kubika inkingo,zizajya zunganira leta mu zindi gahunda.

Ati " iyi Were house izajya ikoreshwa mu kubika inkingo zitandukanye, zikoreshwa muri porogarame yo gukingira abana indwara nyinshi zikingirwa. Aho zabikwaga byahendaga leta cyane, ndetse n'uburyo zabikwagamo, bushobora kuba bugiye kwisumbura kuba bwiza, ubwo tubonye iyi nyubako.

iyi warehouse izajya ibikwamo inkingo[photo ingenzi]
Aho twakodeshaga habikwaga ibi bikoresho bijyanye no gukingira,hishyurwaga hafi miliyoni 4 zirenga ku kwezi."
Mireille uhagarariye Gavi[photo ingenzi]

Minisiteri y'ubuzima   ivuga ko u Rwanda ruhagaze neza mubijyanye no gukingira abana. Ati" tumaze hafi imyaka irenga icumi dufite abana bacu, bari munsi y'imyaka 5 bakingiye, barenze 95%, abasigaye batarabona inkingo zose ni 7%"

Mireille Buanga uhagarariye GAVI, 

yashimiye RBC ku muhati iki kigo kigira wo gukingira abana, batabara ubuzima bwabo, kandi ko bazakomeza kubafasha kugirango bakomeze imikorere myiza, mubijyanye no gukingira abana.

abitabiriye umuhango wo gutaha kumugaragaro ware house izajya ibikwamo imiti

kubufatanye na GAVI iyi Were house yuzuye itwaye amafaranga y'u Rwanda angana na miriyali imwe, n'ibihumbi magana inani,1 800 00 naho ibikoresho bizajyamo bizatwara hafi miliyoni mirongo inani n'umunani,z'amafaranga y'uRwanda, byose hamwe inyubako n'ibikoresho bikaba bifite agaciro kangana na miriyali ebyiri. 

icyumba kizifashishwa mukujyenzura ububiko bw'inkingo[photo archieves]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *