Umutoza Rubona Emmanuel ashobora kongerwamo muri APR fc kugirengo itware igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Muhanga fc yaraye iteje ikibazo  APR fc kuko yayitsinze inayereka amakosa ayugarije . Nyuma y’umukino bamwe mubagize ikipe ya APR fc batangiye kuvuga ko bakeneye gutwara igikombe cy’Amahoro bityo bakaba bashaka umutoza ushoboye akiyongera kubo ifite,ariko agakora impinduka.

Rubona Emmanuel umutoza w'academy ya APR Fc[photo /nnet]

Amajwi menshi yahurizaga kuri Rubona Emmanuel wigeze kuyitoza ariwe mutoza mukuru nyuma bakamuzaniraho umuzungu nawe utaragize icyo amurusha. Rubona ubu atoza junior y’ikipe ya APR fc yitwa Intare fc. Umwe mubo twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we yadutangarije ko Rubona atigeze aba umutoza mubi kuko n’ubu bigaragazwa naho atoza,bakaba bafashe icyemezo cy’uko bamugarura akaza kongera imbaraga mu ikipe.

Twamubajije ubundi icyatumye bamukuramo bakamushyira muri junior icyo bari bamunenze?Asubiza yagize ati”Rubona yatangiye gutoza APR fc ahura n’ikibazo cya Cammarade wagiye amunaniza kuko nta ruhare yari yaragize rwo kumuzana,bikaba byaragaragaye igihe APR fc yakinaga na Kiyovu spotrs,aho abafana batutse Rubona kandi bikarangira ayitsinze ibitego bibili kubusa. Ahandi hashingirwaho ni uko APR fc itabura ngo ibikombe byose.

Bamwe mu bakinnyi nabo bifuza ko habaho impinduka mu batoza kuko biboneka ko ntaho bava ,ntanaho bajya. Ubwo rero Rubona nasubira gutoza APR fc Cammarade akiri umunyamabanga bishobora kuzazanamo bya bibazo bitarabonerwa umuti.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *