ADEPR: Rusizi bati’’bituvangira kuko Pasiteri Kanyabashi Thomas icyaha yakoze ntaho gihurira ni itorero ryacu.

Ikinyamakuru ingenzi cyaganiriye na bantu batandukanye basengera muri ADEPR yo mu karere ka Rusizi ku kibazo cya Pasiteri Kanyabashi Thomas ukekwaho kunyereza ifaranga ry’umurenge Sacco Tubeho Bweyeye.

Kanyabashi Thomas Pasiteri wa ADEPR Rusizi wataye inshingano zo kuyobora intama akaba yaranataye umuryango we(photo arichives)

Umwe mubari mu kanama k’imali  ya Sacco Tubeho Bweyeye tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa,ariko  twamubajije niba hari umutungo wanyerejwe nuwawunyereje?S.T.B yagize ati’’umutungo waranyerejwe ariko ibitarashyikirizwa urukiko ntiwabiha agaciro aka naka cyane ko ingenzura mutungo rigikomeje,uwanyereje umutungo ni Pasiteri Kanyabashi Thoms wayoboraga ADEPR Rusizi.ingenzi nonese hari aho Sacco Tubeho Bweyeye ihurira n’itorero rya ADEPR?STB Ntaho bihurira kuko nuwashaka kubihuza yaba abeshya.

ingenzi ubuse Kanyabashi yaba aherereye he?STB Ntabwo tuhazi.ingenzi ese iki cyaha ko hari abavuga ko yakingiwe ikibaba wowe niko ubibona?STB ni ukubeshya .Twaje no kuvugana nabo mu bugenzacyaha ku murongo wa telefone kugirengo twumve uko bihagaze ibya Pasiteri Kanyabashi?umugenzacyaha ati’’Kanyabashi tumukurikiranyeho gukora no gukoresha impapuro mpimbano akanyereza umutungo wa Sacco Tubeho Bweyeye.ingenzi ubu se yaba arihe he,nanone hari ikibazwa mwebwe nkabagenzacyaha hari aho mwabonye icyaha cye gihurira ni itorero rya ADEPR?Umugenzacyaha yaratorotse ntawuzi aho ari,

ariko icyaha cye ntaho gihurira ni itorero rya ADEPR,kandi idosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha nabwo bugasuzuma bukayiha urukiko akazaburana yahamwa n’icyaha agahanwa kitamuhama akarekurwa. Umwe mu bayobozi bakuru b’itorero ADEPR mu ntara y’iburengerazuba  tuganira  twamubajije iby’umupasiteri witwa Kanyabashi ukekwaho gutoroka no kunyereza amafaranga ya Sacco Tubeho Bweyeye niba bakize?Umuyobozi twarakimenye nkuko namwe mwakimenye turacyakurikirana .ingenzi none se iyo Sacco hari aho ihurira na ADEPR?ntaho ubwo yayigiyemo nk’undi muturage wese kuko kugana umurenge Sacco ari ngombwa.Kandi yafatanije nabandi baturage  nkuko natwe tubyumva ngo harimo abantu batatu(3) bamwe bakaba nbanafunzwe nkuwitwa  Sebagenzi Athanase,Habyarimana Noel naho Kanyabashi akaba atarafatwa. Abitiriwe ko bazahabwa amafaranga ntibayahabwe ngo baba aribo bamennye ibanga.Nkuko rero abakiristu ba ADEPR Rusizi babitangaza ntaho icyha cya Pasiteri Kanyabashi Thomas gihurira  n’itorero.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *