Karama: Umugoroba w’ababyeyi wabaye icyambu cy’iterambere mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Karama mu kagari ka Kamuhoza mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, bishimiye ibyo bagezeho babikesha Umugoroba w'abayeyi.

Umugoroba w'ababyeyi nk'imwe muri gahunda za leta zashyiriweho gucyemura ibibazo byo mu miryango, gusa abaturage bo mu mudugudu wa Karama mu kagali Kamuhoza baboneyeho umwanya wo kwigirahamwe icyabateza imbere, aho bamwe batangiye kwiga gukora bimwe mu bikoresho by'isuku harimo; Amasabune n'amavuta.

Mwamikazi Diane Umunyamabanga w'umugoroba w'ababyeyi muri uyu mudugudu, avuga ko bamaze gusobanukirwa amahirwe ari mu mugoroba w'ababyeyi kandi bazakomeza kubyaza umusaruro.

Yagize ati: "Twashatse kwivana mu bwigunge,tubona ko hari amahirwe twabyaza Umugoroba w'ababyeyi Atari ugucyemura ibibazo byo mu miryango gusa, kuko byo byaracyemutse mu mudugudu wacu. Ibanga ntarindi uretse gukurikiza gahunda za leta, iyo twamenye ibikorwa bigezweho muri leta dufatanyiriza hamwe tukabikorera hamwe twahura mu mugoroba w'ababyeyi tukungurana ibitekerezo."

Umugoroba w'ababyeyi muri uyu mudugudu uterana buri wakane w'icyumweru cyanyuma cy'ukwezi aho kuri iyi tariki ya 25 Nyakanga 2019, hamuritswe bimwe mu bikoresho by'isuku byakozwe n'ababyigiye mu mugoroba w'ababyeyi muri uyu mu dugudu. 

Mwamikazi Diane akomeza avuga ko nyuma yo kumvikanisha imiryango itarabanaga neza bashatse icyabateza imbere bashyiraho ishuri ryigisha abifuza kumenya uyu mwuga.

Ati: "Ikiza cyabayeho abantu batangiye batabyumva ariko basanze harimo umumaro aho twatangiye duhuza ingo zifitanye ibibazo turazihuza kuburyo ubu zibanye neza rwose. Iyo twateranye turaganira tukiga Ku bigezweho ariko si byo gusa kuko dukora n'ibyo kwiteza imbere. Aha rero twashyizeho ishuri ryigisha umwuga wo gukora ibikoresho by'isuku kandi tubona bizadufasha kwiteza imbere".

Mu bikorwa by'iterambere byamuritswe byakorewe mu mugoroba w'ababyeyi mu mudugudu wa Karama harimo, amasabune, amavuta yo kwisiga ndetse n'amarangi bikoreye ubwabo.

Aha kandi hanatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri barimo; Abagabo, Abagore ndetse n'urubyiruko bagera kuri 22, basoje amasomo ajyanye n'umwuga wo gukora ibi bikoresho by'isuku byamuritswe.

Mwamikazi Diane Umunyamabanga w'umugoroba w'ababyeyi muri Karama

Umuyobozi w'Umudugudu wa Karama Ntabuhungiro Jean Bosco, avuga ko ibi byose babikesha kuba abaturage bo Muri uyu mudugudu bumvira gahunda za leta kandi kabakazishyira mu bikorwa.

Yagize ati:"Kuba abaturage bo mu mudugudu wa Karama bagera kuri ibi, ni uko bahora baharanira kuba indashyikirwa. Ibi binyereka ko imbaraga dukoresha zidapfa ubusa kandi n'abo tuyobora bumva vuba."

Akomeza avuga ko kuba abagore n'abagabo bitabira Umugoroba w'ababyeyi ari bimwe mu bibafasha guhindura imyumvire y'abaturage kandi aribyo bibafasha kwiteza imbere.

Ati: "Amahirwe tugira ni uko baba abagore n'abagabo Bose babikunze, ibi nibyo bidufasha gukorera hamwe no gucyemura ibibazo by'abaturage byo mu ngo, akaba ari naho duhera twiteza imbere."

Ntabuhungiro Jean Bosco Umuyobozi w'umudugudu wa Karama

Nyirajyambere Belancila Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu murenge wa Kimisagara, avuga ko bishimira ibikorwa abaturage bo muri uyu mudugudu bamaze kugeraho kuko bigaragaza akamaro k'umugoroba w'ababyeyi.

Yagize ati: " Ibi biradushimisha cyane kuko bitwereka iterambere umugoroba w'ababyeyi rizatugezaho, iki n'igisubizo cy'umuryango niyompamvu duhora dukangurira abagabo n'abagore kubyitabira, bamwe ntibumve ko hari abo bireba abandi bitabareba. Ibikorwa abo muri uyu mudugudu bamaze kugeraho biraduha ishusho y'uko umugoroba w'ababyeyi uzabafasha kugera Ku iterambere bo ubwabo".

Umuhuzabikorwa w'Inama y'igihugu y'abagore mu murenge wa Kimisagara

Umugoroba w’Ababyeyi watangiye ari ‘Akagoroba k’abagore’ kabafashaga kuganira ku bibazo bahura nabyo mu miryango no kubikemura.
Gusa kubera akamaro kagaragaje hafashwe icyemezo ko waba ‘Umugoroba w’Ababyeyi’ maze ugahuza abagore n’abagabo nk'ababyeyi bagize umuryango aho waje gutangizwa muri 2013 na Madame Jeannette Kagame. 

Abasoje amasomo yo gukora ibikoresho by'isuku bahawe impamyabumenyi
Bimwe mu bikoresho by'isuku byagaragajwe

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *